Ibyo ukwiye kumenya mbere yo kwishyiraho ‘Tatouage’

Kwishushanya ku mubiri n’irangi ridashira (tatouage) ni bimwe mu bintu bikunzwe kugaragara mu rubyiruko bishobora kugira ingaruka ku wabikoze.

Umunyamerika Rick Ross, umwe mu bafite tatouage nyinshi ku mubiri we (Ifoto: Internet)
Umunyamerika Rick Ross, umwe mu bafite tatouage nyinshi ku mubiri we (Ifoto: Internet)

Iyo umuntu ashushanyije ku ruhu rwe n’irangi ku buryo bwa burundu, aba ariho ashyira mu mubiri ikintu kitamenyerewe, ku buryo umubiri ubyakira mu buryo butandukanye.

Kuri bamwe uruhu rwabo rubyakira neza, ku bandi umubiri ukabyakira nabi bikagira ingaruka zigaragara zaba iz’igihe gito cyangwa nyuma y’igihe kirekire.

Twaganiriye n’umuganga w’uruhu, atubwira bimwe mu bintu byaba mu gihe umubiri utakiriye tatouage neza.

Kubyimbirwa

Umubiri ushobora kubyimba hahandi hashushanyijwe aho gukira ngo hasubire uko hari hameze, hakabyimba n’ibyo hashushanyijwe ntibigaragare.

Infection

Amarangi yinjira mu ruhu iyo bariho bakora tatouage ni menshi kandi aba avanze. Umubiri ushobora kwakira nabi aya marangi kuko ni ikintu kidasanzwe mu mubiri. Iyo utayakiriye neza ni ho uruhu rushobora kubyimba cyangwa gukira.

Inkovu zidakira

Mu gukora tatouage hakoreshwa inshinge zinjira mu ruhu, bigatera inkovu ikira nyuma y’igihe gito. Rimwe na rimwe hari ubwo uruhu rwanga gukira, inkovu ikamara igihe kinini bigashobora kuvamo ibindi bibazo bisaba kujya kwa muganga.

Ingaruka z’igihe kirekire

Bishoboka ko umubiri ushobora kwakira neza tatouage, ariko kubera ko iba iri mu mubiri no mu maraso, ingaruka zishobora kugaragara nyuma y’igihe kirekire, dore ko amaraso azenguruka mu mubiri wose.

Inama umuganga agira abantu bashaka gushyira tatouage ku mubiri wabo cyangwa se kugira ikindi kintu cy’impinduka bakora ku mibiri wabo, ni uko bajya babanza kubaza umuganga cyangwa se undi muntu atari ukubikora mu kigare gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane.Tatouage ni mbi cyane kubera ko yangiza uruhu ndetse ikaba yagutera indwara z’indi.Imana yaturemye,itubuza Tatouage.Byisomere muli Abalewi 19:28.Tuge twumvira Imana yaturemye,niba dushaka kuzaba muli paradizo iri hafi kuza.Tuge twiga bible,kugirango tumenye ibyo Imana itubuza,aho kugendera mu kigare.Ntabwo imana yaduhaye bible ngo ibe nk’umutako mu nzu.

rusezera yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka