Ibyo ukwiriye kumenya kuri ‘Scorpion’, agasimba gafite ubumara bwica
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), cyatangaje amakuru ku gasimba ka Scorpion (indyanishamurizo), kugira ngo afashe abantu kwirinda kurumwa na ko kuko kifitemo ubuma buhitana ubuzima bw’abantu.
RBC ivuga ko ku Isi hose, abantu bagera kuri Miliyoni 1.5 barumwa na ko kakabashyiramo ubwo bumara maze hagapfa abantu 2600, igasaba abantu kwitwararika ndetse uwarumwe n’ako gasimba akihutira kujya kwa muganga.
Indyanishamurizo cyangwa Scorpion ni iki kandi irumana gute?
Scorpion ni agasimba gato ko mu muryango w’ibinyamushongo. Kagaragazwa n’umurizo wihariye: ugizwe n’utugirangingo, wigondoye ureba imbere hejuru y’umugongo. Ku mpera y’umurizo harasongoye (hari agacumu).
Uwo murizo wayo usongoye ni wo ijomba umuntu ikamutera ubumara bukoze mu bintu bihumanya, bigira ingaruka ku myakura no mu bwonko.
Ifite uduhembe tubiri tw’imbere yifashisha mu gufata ibintu n’utuguru 8. Uko ireshya biterwa n’ubwoko bwayo (uburebure bwayo harimo n’umurizo akenshi ni ukuva kuri 9mm kugera kuri 21cm).
Indyanishamurizo zishobora kuba ari umuhondo, umutuku cyangwa umukara, gusa muri rusange ziteye kimwe.
Zikunda kwigaragaza nijoro, ku manywa ziba zihishe mu nzu ahiherereye, muri fondasiyo y’inzu, mu gisenge, mu gitanda cyangwa mu biryamirwa, mu myenda, mu nkweto n’amasogisi, hanyuma igasohoka nijoro igiye gushaka ibyo kurya, icyo gihe nibwo iruma abantu.
Ibimenyetso by’uwarumwe n’indyanishamurizo
Aho yakuriye haba ikinya, hagatumba buhoro, uburyaryate, kugira umuriro n’ububabare (ububabare bwinshi ubwumva ukandishije urutoki aho yakurumye).
lyo ubumara bwakwirakwiriye mu mubiri: ubusanzwe ubumara bugabanuka mu muntu mu gihe cy’amasaha 48, ariko hari igihe bushobora kuzahaza umuntu cyane cyane ku bana. Ibimenyetso uwariwe n’indyanishamurizo agaragaza ni: guhumeka nabi; kugira amazi mu bihaha; kubira ibyuya; gushikagurika cyangwa kurira ubudahozwa ku bana; kuzana inkonda buri kanya; kudandabirana; umuvuduko ukabije w’amaraso; umutima uratera cyane; kugagara kwa hato na hato, kuribwa mu myakura, kudahamisha hamwe amaso, umutwe n’ijosi; kuvugishwa, kugira isesemi no kuruka; kuribwa mu nda no kugira imbwa.
Uko bavura uwariwe n’indyanishamurizo
Ubufasha bw’ibanze
Gusukura igikomere ukoresheje agasabune n’amazi, koresha agatambaro gatose kandi kanakonje aho bishoboka kubona amazi akonje ukarambike aho umuntu yarumwe kugira ngo ugabanye ububabare. Ntugafate imiti isinziriza ariko ushobora gufata igabanya ububabare nka Asipirine Cyangwa Ibuprofen. Ntukarye ibiryo cyangwa ngo unywe amazi niba ufite ikibazo cyo kumira. Uzamure aharumwe haringanire n’umutima kandi ukomeze utuze, ntuhahamuke kuko bituma ubumara bukwirakwira mu mubiri. Fata ifoto y’indyanishamurizo yakurumye niba bishoboka.
Ihutire kwa muganga
Umurwayi muhe ikimugabanyiriza ububabare hanyuma ukomeze kumukurikirana, igihe ubonye ibi bimenyetso by’uko ubumara bwakwirakwiriye mu muntu nk’uko byavuzwe hejuru, ihutire kohereza umurwayi ku bitaro kugira ngo bamukurikirane byisumbuyeho.
Ku bitaro
Umurwayi ahabwa umuti wihariye uhashya ubumara bw’indyanishamurizo (urugero: Anascorp, yemejwe n’ikigo gishinzwe imiti muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika).
Bitewe n’uko umurwayi amerewe, ashobora kuvurwa umuvuduko ukabije w’amaraso, kugagara bya hato na hato, kubyimba ibihaha, n’izindi ngorane ziterwa n’ubumara bw’indyanishamurizo.
Umurwayi ashobora kujyanwa ahavurirwa indembe kugira ngo yitabweho mu buryo bukomeye, mu gihe bimwe mu bice bigize umubiri biba byazahaye cyane (amara, umutima, ibihaha, imikaya, ubwonko n’ibindi).
Uko wakwirinda kurumwa n’indyanishamurizo
Kwambara imyenda y’amaboko maremare, ipantaro hamwe n’udupfukantoki dukoze mu ruhu aho bishoboka Kunguta imyenda cyangwa inkweto mbere yo kuyambara, Kugabanya utwenge duto two mu nzu kugira ngo indyanishamurizo zitihishamo ku manywa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nifuzaga kugushimira najyaga nkibazaho cyane