Ibyitwa ‘amacandwe y’inzoka’ bishobora gutera inyamaswa kugira isesemi ikaruka
Ushobora kuba warigeze kugendagenda ku gasozi maze ukabona ku byatsi utuntu tumeze nk’ifuro abantu bakunze kwita amacandwe y’inzoka, ariko ngo baba bazibeshyera nk’uko impuguke mu bijyanye n’ibinyabuzima zibisobanura.
Uwitwa Jean Pierre Munyemana usobanukiwe n’ubuzima bw’ibimera n’inyamaswa, avuga ko atazi neza ahakomotse izina ry’ariya matembabuzi yitwa amacandwe y’inzoka, kuko ngo ntaho bihuriye.
Munyemana avuga ko ariya ari amatembabuzi y’agasimba kitwa Spittlebug cyangwa froghopper mu rurimi rw’Icyongereza, akaba ari ayo kwitonderwa kuko ngo ateza amatungo n’inyamaswa z’agasozi kumererwa nabi.
Munyemana hamwe n’izindi mpuguke zaganiriye na Kigali Today, bavuga ko iyo inyamaswa z’indyabyatsi ziriye ‘amacandwe y’inzoka’ arimo agasimba kayaciriye, zigaragara zabyimbye inda, ndetse hakaba n’iziruka cyangwa zigacibwamo.
Munyemana agira ati "Mu gihe cy’ubukonje kariya gasimba gasohora ibintu bimeze nk’ifuro, karabicira kakabyiyorosa, ni agasimba kagira uburozi muri biriya bicandwe, ari na yo mpamvu uzagaburira itungo ibyatsi birimo ayo macandwe ugasanga ryabyimbye inda."
Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’inyamaswa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Dr Richard Muvunyi, avuga ko inyamaswa cyane cyane inguge n’ibitera, iyo ziriye ibintu biriho agasimba gacira amacandwe yitwa ay’inzoka, bizitera kumererwa nabi.
Dr Muvunyi ati "Ako gakoko kabaye kari ku kibabi, ku cyatsi, inyamaswa ikakarya, ingaruka zishobora gutera inyamaswa kutamererwa neza mu buzima bwayo, habaho ibimenyetso nko kuruka, zimwe (muri izo nyamaswa) zigira umuriro, izindi zigasuhererwa ku buryo idashobora kurya(kurisha)."
Dr Muvunyi avuga ko hakiri gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya neza agakoko ka Spittlebug cyangwa froghopper’, uburozi buba mu macandwe yako yitirirwa inzoka, amoko y’inyamaswa ubwo burozi bushobora kwibasira ndetse n’ubukana bufite.
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Dr Solange Uwituze, avuga ko kugeza ubu nta tungo baramubwira ko ryazize agakoko kaba muri ariya macandwe yitwa ay’inzoka, n’ubwo ayo matembabuzi udusimba dusohora twirinda ngo atari meza ku buzima bw’inyamaswa.
Ku bijyanye n’ingaruka z’aya macandwe yitirirwa inzoka ku bihingwa, Munyemana avuga ko zitajya zipfa kwigaragaraza cyane, ariko ngo hari ubwo ikimera gisa nk’ikigwingiye bitewe n’uko agakoko ka Spittlebug kakivomyemo amazi kakagitera kuma.
Munyemana avuga ko mu rwego rwo kwirinda amacandwe y’inzoka mu bihingwa, ari byiza kubagara no kubikondorera, kugira ngo hinjiremo urumuri kuko kariya gakoko ngo gafata ahantu hari umwijima, cyane cyane ku bihingwa bigufi byatewe mu birebire nko mu rutoki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|