Ibisheke bishobora kwengwamo divayi

Igisheke (canne à sucre) gifite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu. Kigali Today igiye kubagezaho bimwe muri byo, yifashishije imbuga za interineti zitandukanye.

Umutobe w'ibisheke ugira akamaro kanini ku mubiri w'umuntu
Umutobe w’ibisheke ugira akamaro kanini ku mubiri w’umuntu

Nk’uko tubikesha urubuga https://mada-actus.info, igisheke kigiramo vitamine zitandukanye harimo vitamine C, B1, B2 na B3.

Ikindi kandi mu gisheke habonekamo ubutare bwa “fer” na “calcium”. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwimerere nk’iboneka mu mbuto yitwa “saccharose”. Iyo sukari ikaba ari nziza cyane ku bantu bakora siporo mu buryo bw’umwuga, kuko yongera imbaraga kandi ikongera n’intungamubiri.

Umutobe w’ibisheke ni mwiza cyane ku bana bato, kuko bibarinda ibibazo byo kuruka no kubabara mu nda, bikunda kubaho ku bana, ukabarinda ibicurane, kubabara mu mihogo, n’inkorora.

Nk’uko tubisanga ku rubuga https://breiz-ile.fr, igisheke gishobora gukorwamo divayi “Vin/wine”, aho bafata ibisheke bakabikamura, nyuma bagatara umutobe wabyo, ariko bakongeramo umusemburo wabugenewe.Muri uko gutara isukari iba mu bisheke birangira ihindutse “alcool”.

Umutobe w'ibisheke uwutaze wavamo divayi nziza cyane
Umutobe w’ibisheke uwutaze wavamo divayi nziza cyane

Hari na bamwe mu bashakashatsi bavuga ko umutobe w’igisheke ari mwiza kuko ukomeza impyiko, ukaba mwiza ku mutima ndetse no ku gifu.

Hari kandi abashakashatsi bemeza ko umutobe w’ibisheke waba umuti mwiza ku bantu bahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Umutobe w’ibisheke kandi, ukumira indwara ya kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo, cyangwa kanseri y’ibere. Gusa biba bisaba kunywa uwo mutobe ku buryo buhoraho kugira ngo umuntu abone ibyiza byawo.

Ku rubuga http://www.radiopikan.re/news, bavuga ko nubwo abantu benshi batazi umutobe w’ibisheke, nyamara ufite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu.

Bavuga ko kuba uwo mutobe ukungahaye ku butare butandukanye nka “fer” na “calcium” bituma umubiri ukora neza kandi bigatuma umuntu ahorana imbaraga.

Umutobe w’ibisheke, ntugira isukari nyinshi, ugira urugero rw’isukari ruri hasi (indice glycémique bas), niyo mpamvu ushobora no kunyobwa n’abantu barwara indwara ya diyabete.

Umutobe w’ibisheke kandi wigiramo ibyitwa “antioxydants”, ibyo bikaba bifasha mu kongerera umubiri ubudahangarwa no guhorana ubuzima bwiza muri rusange.

Kubera ko umutobe w’ibisheke wigiramo “potassium” nyinshi, ibyo bituma umubiri woroherwa no gusohora imyanda, kuko uwo mutobe urinda impatwe.

Umutobe w’ibisheke kandi ni mwiza ku buzima bw’uruhu, kuko utuma ruhora rutoshye kandi ruhehereye.

Ku rubuga https://alimentation.ooreka.fr, bavuga ku byiza by’isukari iva mu bisheke, abandi bita isukari ikoreshwa mu gikoni.

Ni isukari iboneka ivuye mu mushongi ukamurwa mu bisheke, nyuma ikumishwa, ikaba igira ibara rijya kuba ikigina. Iyo sukari ni nziza ku buzima bw’abantu ugereranije n’izindi sukari akenshi zigira ibara ryera cyane, cyangwa se bakazishyiramo ibindi bihindura ibara.

Isukari y’ibisheke igira intungamubiri nyinshi kurusha isukari year (sucre blanc). Isukari y’ibisheke yigiramo ubutare butandukanye harimo ”saccharose”, ”zinc”, ”phosphore”, ”fluor”, ”cuivre”, ”magnesium” ”manganese”, ”calcium”, ikanagira za “fibres” zituma igogora rigenda neza.

Iyo sukari kandi igira za vitamine zitandukanye ari zo, vitamine A, B1, B2, B6 na C.
Bitandukanye cyane n’isukari y’umweru, isukari y’ibisheke isa n’ikigina, irwanya indwara zimwe na zimwe nka diyabete yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa kabiri “diabète de type 1 et 2”, za kanseri, kwangirika kw’imitsi ituma umutima ukora neza, umubyibuho ukabije no gucika intege k’umubiri.

Abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko umuntu atagombye gukoresha isukari irengeje garama 50 ku munsi. Gusa ngo biterwa n’ibikorwa umuntu akora, ibyo bikajyana n’isukari akenera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tubaye dukeneye isoko rihoraho ryi bisheke cyangwa umuntu akeneye kubibyazamo umusaruro yaca muzihe nzira kugirango abone inama

hakizimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-04-2022  →  Musubize

Nibihe bikoresho cg ingredient zifashishwa babika umutobe igihe kirekire

Principe yanditse ku itariki ya: 2-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka