Ibimenyetso 6/18 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda

Ubushize twaberetse ibimenyetso bitanu (5) bigaragariza umukobwa ko umuhungu amukunda, ibi bikaba ari ibindi byiyongera ku by’ubushize.

6. Gukoresha ibimenyetso by’igihagararo (umubiri)

Umusore wagukunze agashaka kukwereka ko ari we ukwitayeho iyo muri kumwe na bagenzi banyu harimo n’abandi bahungu, usanga agerageza guhagarara yemye, agasa n’uwisonjesha, intugu akazigira nk’iza kagoma (kurega agatuza), ubundi agatambukana ishema n’ubwema kugira ngo ubone ko ari umusore uhamye.

7. Kukubaza niba ufite inshuti y’umuhungu

Iki na cyo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bishobora kwemeza ko umuhungu yifuza kukubera inshuti. Ariko rero ntabwo abahungu benshi bakunze kwihutira kubaza icyo kibazo. Ahubwo usanga bibarishwa utubazo two guca hirya no hino kugira ngo arebe ko waza kugeraho ukabyivugira ubwawe. Ashobora nko kukubwira ko nta muntu afite, yizeye ko nawe umusubiza uti nanjye ntawe.

8. Kugufuhira igihe uganiriye n’abandi basore

Iyo urimo kuganira n’abandi basore haba kuri telefone cyangwa imbona nkubone, umuhungu ugukunda atangira kubura amahoro akajya akureba buri kanya yibaza ibyo murimo kuganiraho. Ariko iyo nta rukundo akwifuzaho, kukubona uvugana n’abandi bahungu nta kibazo bimutera, ahubwo ubona yirangariye mu bindi.

9. Guhora iteka ashaka kugufasha mu bibazo uhura nabyo

Impuguke mu by’urukundo zivuga ko abahungu muri kamere yabo habamo guhora bashaka gukemura ibibazo. Noneho iyo bigeze k’uwo bifuzaho urukundo, bahora bagerageza kuba aba mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo umukobwa afite. Nuramuka uvuze ikibazo ufite muri kumwe kandi akaba agukunda, ahita atekereza uko yagikemura akaba yakora n’ibyo utatekerezaga ko yashobora, kuko aba yifuza ko umubona nk’intwari yawe.

10. Ashaka kureba uko witwara iyo avuze ikintu gisekeje mu ruhame

Iki ni ikintu cy’ingenzi umukobwa agomba kwitaho cyane igihe muri hamwe n’inshuti zanyu. Umuhungu nagira icyo avuga muri mu ruhame, cyangwa akavuga akantu gasekeje ubundi agahita aguteraho akajisho ngo arebe uko wabyakiriye, uzamenye ko ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko yifuza ko nawe umwitaho.

11. Kukubwira ingamba z’ahazaza

Niba umuhungu akubwira ingamba z’ejo hazaza he, uzamenye ko hari amahirwe menshi ko agukundira uko uri n’uwo uri we. Uti kuki? Kubera ko ashobora kuba akubona muri gahunda afitiye ubuzima bwe buri imbere, akaba arimo kugerageza kureba ko nawe ushobora kuzinjiramo bigahura.

Uru rutonde rwamuritswe ku rubuga parade.com ruriho ibimenyetso 18, hasigaye ibindi birindwi (7) birimo uko umuhungu yitwara ku mukobwa igihe yanyoye inzoga zisembuye, ku basanzwe bazinywa birumvikana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urukundo nyakuli,ni bacye barugira.Usanga kenshi baba bagamije kwishimisha gusa bikarangirira aho.Urwo si urukundo.Kandi bibabaza cyane imana yaturemye ishaka KO twirinda kuryamana n’uwo tutashakanye.Kandi ikavuga ko ku munsi wa nyuma izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,igaha ubuzima bw’iteka abayumvira.

sebera yanditse ku itariki ya: 16-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka