Ibimenyetso 5/10 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda
Ubushize twabagejejeho bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umuhungu ko umukobwa amukunda, ubu noneho reka turebere hamwe ibimenyetso 5 mu 10 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zitandukanye mu birebana n’umubano, bumurikwa ku rubuga rwitwa Parade.com.
1. Usanga iyo muri kumwe agerageza kugukoraho
Iyo umuhungu agerageza kugukoraho n’iyo bitari ngombwa, akenshi ni bwo buryo nyamukuru bwo kukwereka ko agukunda. Iyo ashaka gushimangira ikintu rukana akubwiye maze akagukora ku kiganza cyangwa akagukozaho ivi atabishaka, urubuga Parade rwemeza ko bene utwo ari utumenyetso tukwereka ko akwiyumvamo.
2. Ntajya yibagirwa utuntu duto duto tukwerekeyeho
Iyo mwahuye inshuro zitari nyinshi mbere, ugasanga arakwibutsa ibintu mwigeze kuganira, ujye umenya ko harimo akantu. Iyo umuhungu agukunda, agutega amatwi akwitayeho kuko ni bwo buryo bumufasha kukumenya neza no kubasha guhuza nawe.
3. Muba inshuti magara ku mbuga nkoranyambaga
Abahungu ntabwo bakunda kohereza ubutumwa busaba ubushuti ku mbuga nkoranyambaga iyo mudasanzwe muri inshuti cyangwa mufite ikindi muhuriyeho. Ni yo mpamvu iyo umuhungu akwitayeho, usanga akenshi abinyuza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agire icyo akwibwirira, urugero nko gushyira utumenyetso ku mafoto yawe twerekana ko yayakunze kandi agatinda ku byo ushyiraho.
4. Ahora iteka ashaka ko muhuza amaso
Iyo umuhungu yakunze umukobwa bahuye bwa mbere, aramwitegereza cyane ngo arebe byibuze ko bahuza amaso kuko na cyo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko akwifuzaho ubushuti.
Iyo muhuje amaso ukabona akomeje kukwitegereza, uzamenye ko wamutwaye umutima. Ariko nimuhuza amaso ukabona ahise yirebera hirya, uzamenye ko nta kanunu na mba, ubundi wikomereze gahunda warurimo.
5. Akora uko ashoboye akakwereka ko yitaye ku biganiro mugirana
Iyo umuhungu yagukunze, agerageza kukuvugisha. Hari igihe bitangira ari ikiganiro kidashamaje ariko uko mugenda muganira ni ko mugenda mubona amahirwe yo kurushaho kumenyana. Rimwe na rimwe usanga abahungu bibagora kubona icyo bavuga iyo muganiriye bwa mbere, ariko buhoro buhoro bakagenda binjira mu kiganiro kugira ngo akwereke ko azi gutega amatwi, ijwi naryo rikagenda rihinduka.
Iyo wumvise ijwi rye rigenda rigabanya intege, uzamenye ko umuhungu ashobora kuba atakwitayeho cyane. Ariko niwumva rifite agatege kandi riva mu gituza ari na ko akubaza ibibazo bijyanye n’ibyo urimo kumubwira, icyo gihe uzamenye ko umuhungu akwemera nta shiti.
Ubutaha tuzarebera hamwe ibindi bimenyetso, kandi ntimuzacikwe kuko ibikurikira birimo utuntu twinshi muzagenda mwibonaho.
Ohereza igitekerezo
|
Mukomereze aho utu tuntu ni ingenzi kutumenya