Ibigwi bihabanye bya Ronaldo na Lance Armstrong, ibyamamare byavutse tariki 18 Nzeri

Umunya-Brazil Ronaldo Luís Nazário de Lima w’imyaka 47 n’Umunyamerika Lance Armstrong w’imyaka 52, ni abantu b’ibyamamare muri siporo z’umwuga bavutse ku itariki 18 Nzeri, ariko ibigwi byabo bikaba bihabanye.

Lance Armstrong

Lance Armstrong wari kabuhariwe mu gusiganwa ku igare mbere yo kwamburwa iryo zina, yavukiye mu mujyi wa Plano, Texas muri USA tariki 18 Nzeri 1971.

Lance Armstrong (2023)
Lance Armstrong (2023)

Lance Armstrong yamenyekanye cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare nyuma yo gutsinda ubugira karindwi irushanwa rya Tour de France; ariko aza kwamburwa imidari yose yatsindiye anirukanwa muri siporo z’umwuga aho ziba zikagera kuko baje gusanga yarafataga ibiyobyabwenge byamwongereraga imbaraga.

Uyu mugabo ariko yanze kwibagirana burundu, kuko nyuma yaje gushinga umuryango wamwitiriwe (Lance Armstrong Foundation) waje guhinduka (Livingstrong), wita ku barwaye kanseri nyuma y’uko nawe ubwe akize kanseri ifata udusabo tw’intanga-gabo (Metastatic testicular cancer).

Ronaldo

Umunya-Brazil Ronaldo Luís Nazário de Lima yavutse ku itariki 18 Nzeri 1976. Yasezeye kuri ruhago nyuma yo kwegukana ibihembo bitatu bya FIFA nk’umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose wahesheje ikipe ya Brazil igikombe cy’isi mu 2002.

Ronaldo Luís Nazário de Lima (2023)
Ronaldo Luís Nazário de Lima (2023)

Ronaldo yinjiye mu ikipe y’igihugu afite imyaka 17 mu 1994. Mu 1997 yesheje umuhigo w’icyo gihe ubwo yagurwaga miliyoni 21 z’amadolari akajya gukinira AC Milan yo mu Butaliyani aho bahise bamuhimba izina rya ‘Il Fenomeno’ (Udasanzwe).

Mu 1999 imvune yo mu ivi yatumye Ronaldo ahagarika gukina ruhango mu gihe cy’imyaka ibiri. Mu gikombe cy’isi cya 2002 ni we watsinze ibitego byinshi akina mu b’imbere hamwe na Ronaldinho na Rivaldo.

Icyo gihe Ronaldo yegukanye igihembo cy’Urukweto rwa Zahabu (Golden Shoe Award) anageza ikipe ye ku ntsinzi y’ubugira gatanu. Mu gikombe cy’isi cya 2006 Ronaldo yesheje agahigo k’ibitego 15 mu mikino itatu y’ibikombe by’isi, ahigika Umudage Gerd Müller. Ronaldo yasezeye burundu kuri ruhago mu 2011 kubera imvune yo mu ivi yakomeje kumuzonga.

Ronaldo ku myaka ye 47, na Armstrong w’imyaka 52, bombi bari mu gisekuruza cyitwa Generation X kirangwamo abantu bavutse nyuma y’1960, bivugwa ko baba bafite ibyifuzo bigoye gusobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka