Ibicuro, gucana umuriro ugahutera, inkono ibize nabi, kubabara umugongo,... Ibimenyetso bifatwa nk’imbuzi

Hari abantu bavuga ko bagize ibicuro, cyangwa bakabona ibindi bimenyetso kandi bakemeza ko ibyo ibicuro byabo cyangwa ibimenyetso byasobanuraga babibonye, cyangwa biteguye kubibona vuba.

Muganga Rutangarwamaboko, impuguke mu by’imitekerereze ya muntu (pyschologie), akaba anakora umwuga w’ubuvuzi bushingiye ku muco, asobanura icyo ibicuro bivuze kuri we.

Yagize ati, “Ubundi mu Kinyarwanda igicuro, ni nk’icyo bita ‘nduruma’ umuntu akavuga ati byari byandurumye(nari nabyiyumvisemo),igicuro kandi gifatwa cy’icyo mu Gifaransa bita ‘sixieme sens’, ni ukuvuga ko umuntu abona ikintu, cyangwa akacyumva bigahurirana neza neza n’ibyo yahoze yiyumvamo”

Iyo nduruma Muganga Rutangarwamaboko agereranya n’igicuro, ngo hari ubwo igararagarira mu mubiri w’umuntu, akaba yavuga ati “Maranye iminsi umugongo undya, ngomba kuba nzumva inkuru mbi vuba aha”, koko mu minsi mike akumva uwe wapfuye.

Hari abagira amatsiko y'ibyo bazabona bitewe n'ibimenyetso byababayeho
Hari abagira amatsiko y’ibyo bazabona bitewe n’ibimenyetso byababayeho

Hari kandi na nduruma zigaragarira mu bintu bitandukanye, nk’igihe umuntu yabaga atetse akabona inkono irabira nabi. Hari Abanyarwanda bakuze bazi kumenya niba inkono ibize neza cyangwa nabi, kandi bakaba bazi ko bisobanuye ikintu kibi cyane cyane gupfusha.

N’iyo umuntu yabaga acanye umuriro ugahutera, hari abahita bamenya ko bazagira abashyitsi kandi iyo nduruma ikaba yanabafasha kumenya abo bashyitsi abo ari bo, n’aho bazaturuka.

Gusa ngo akenshi nduruma ijyana n’ikintu kibi, kuko Abanyarwanda bayifataga nk’imbuzi ibasaba kwitegura ikintu kibi runaka kigiye kubabaho.

Ibyo byose rero Muganga Rutangarwamaboko abigereranya n’ibicuro bifata umuntu ku bice bitandukanye by’umubiri we, kuko ngo igicuro kigira igisobanuro gitandukanye bitewe n’aho cyafashe.

Hari abo ibyo bimenyetso bitera ubwoba kuko bizera ko hari ikibi kizababaho
Hari abo ibyo bimenyetso bitera ubwoba kuko bizera ko hari ikibi kizababaho

Avuga ko niba igicuro cyafashe ku jisho ry’iburyo munsi, ubwo biba bivuze ko uwo muntu azarira muri iyo minsi. Igicuro gifashe ku jisho iryo ari ryo ryose ariko hejuru, umuntu aba azabona ikintu cyiza, cyangwa umuntu akunda adaheruka.

Igicuro gifashe mu mbavu cyangwa mu mugongo, icyo gihe uwo muntu aba azahoberana n’umuntu adaheruka. Igicuro gifashe mu kiganza, akenshi ngo bisobanura gusuhuzanya, ariko gifashe mu kiganza cy’ibumoso , uba uzatakaza, mu gihe gifashe mu kiganza cy’iburyo, umuntu aba azakira ikintu cyiza.

Igicuro gifashe ku munwa wo hejuru icyo gihe umuntu aba azarya ikintu akunda ataherukaga. Iyo igicuro gifashe ku kuboko bijyana n’ibyo Abanyarwanda bita gusitara neza cyangwa nabi. Ibyo ngo biterwa n’ukuguru umuntu agendera, iyo umuntu asitaye ukuguru agendera, biba bivuze ko nta shya n’ihirwe abona mu rugendo agiyemo, iyo asitaye uko atagendera aba asitaye neza, ibyo rero bijyana n’ibicuro bifata ku maboko kuko ajyana n’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mudusobanurire iyo umuntu agize igicuro ku kanwa bisobanuye iki?

Umubyeyi Marie Claire yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Mudusobanurire iyo igicuro gifashe umuntu ku jisho si hejuru cg hasi ahegereye izuru biba bizagenda gute?

UWAJENEZA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

Muzadusobanurire igicuro cyo kukibuno,mukirenge,no mwijosi.
Uganda 2rabakurikira 5/5.

Albert Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

mutubwire igicuro cyo mumutwe

uwijuru liliane yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Muzatubwire nko kubona inyamanza iwawe munzu cg no guhura nimbeba uri kugenda igakomeza cg igasubirayo

Him yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka