Ibara ry’inkari, impumuro n’inshuro wihagarika ku munsi bivuze iki ku buzima bwawe?

Iyo umuntu yihagarika neza cyangwa nabi, akituma neza cyangwa nabi, biba bifite icyo bisobanuye kinini ku buzima.

Mu muco w’Abanyarwanda, iyo umubyeyi yabyaye bamusuhuza bamubaza bati "Murannya muranyara?"

Mu bihugu by’i Burayi na ho ni nk’uko ngo hambere baramukanyaga bagira bati «Comment allez-vous à la selle?». Ugenekerereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo « Ese murituma neza?»

Ariko usanga abantu babibafata nk’ikintu kitavugwa kandi nyamara iyo bigenda neza (kwihagarika no kwituma) ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubuzima buhagaze neza.

Ese ubundi inkari zigira ibara risa rite?

Ubusanzwe inkari zigira ibara risa n’umuhondo wererutse, iyo mu mubiri harimo amazi macye zigira ibara ry’umuhondo.

Amabara atandukana bitewe n’impamvu zinyuranye

Iroza cyangwa umutuku

Ibiribwa bimwe na bimwe nka karoti, inkeri, beterave bishobora gutuma inkari zawe zitukura, ariko bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe nka rufampin cyangwa phenazopyridine.

Igihe cyose ubonye kenshi zitukura ihutire kwisuzumisha kuko hashobora no kuba harimo amaraso.

Icyakora kuba zitukura si ko buri gihe bivuga ko ari ikibazo, ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye impyiko, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ikibazo cya porositate cyangwa kanseri.

Orange

Niba ubonye zisa na orange, bishobora guterwa nuko urimo gufata imiti irimo vitamini B2 nyinshi, cyangwa se umuti wa phenazopyridine cyangwa isoniazid.

Gusa niba utarimo gufata iyo miti, birerekana ko umubiri wawe nta mazi ufite, cyangwa se umwijima wawe ukaba ushobora kuba urwaye. Wagana kwa muganga bakagusuzuma.

Ubururu cyangwa icyatsi

Ibi bishobora guterwa n’ibyo wariye birimo aya mabara. Bishobora kandi no guterwa n’imiti nka propofol na promethazine, bitabaye ibyo, wagana kwa muganga bakareba ikibazo kibitera.

Zimeze nk’urufuro

Utitaye ku ibara zifite, igihe cyose wihagaritse ugasanga zirasohoka zimeze nk’urufuro, biba byerekana ko harimo poroteyine zirimo gusohoka, byaba byiza wihutiye kujya kwa muganga ukisuzumisha.

Inkari zigira iyihe mpumuro?

Ubusanzwe ntabwo zigira impumuro ikabije, icyakora bitewe n’ibyo wariye cyangwa wanyoye zishobora kugira impumuro yihariye. Gusa iyo nta mazi menshi ufite ukihagarika inkari z’umuhondo cyane, ziba zifite impumuro nk’iya ‘ammonia’.

Na none kandi igihe cyose wumvise inkari zifite impumuro idasanzwe, ushobora kuba urwaye diyabete (mu gihe wihagarika inkari zihumura), indwara z’umuyoboro w’inkari, ubwandu mu ruhago cyangwa ikibazo ku mpyiko.

Umuntu yihagarika kangahe ku munsi?

Nk’uko dutandukanye ni na ko imibiri yacu ikora mu buryo butandukanye. Gusa muri rusange ntibyagakwiye kurenga inshuro 8 ku munsi, ariko nk’iyo wanyoye inzoga cyangwa ibirimo caffeine izo nshuro zishobora kurenga.

Kwihagarika inshuro nyinshi bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe, kuba utwite cyangwa ugeze mu zabukuru.

Icyakora nubona inshuro usanzwe unyara ku munsi ziyongereye bidatewe n’imwe muri izo mpamvu, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ufite uburwayi bwa diyabete, kuba prostate yabyimbye, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, indwara ya vaginitis ku bagore cyangwa ikibazo cy’imikorere y’uruhago.

Icyo gihe muganga ni we uzamenya ikibigutera amaze kugusuzuma, aguhe imiti ijyanye n’uburwayi ufite.

Na ho nubona wihagarika rimwe ku munsi cyangwa hagashira iminsi utabikora, kandi wanyoye, bizaba biterwa n’uruhago rukora bidasanzwe, nabwo wagana muganga akakubwira icyo wakora, ariko na none kwita ku mirire n’iminywere akenshi birabikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe nibwo nsomye iyinkuru mwaduhaye ariko nagirango mbaze ikibazo niba mwadubiza inshuro nyinshi zishoboka nimunani inkeya zo nizingahe kuburyo wavugako ugiye kugira ikibazo mugihe wafashe ibyokunywa bikwiriye ? bthx

SIBOMANA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka