Ibanga ryo guteka pizza iryoshye cyane

Eugenia Chang, umwarimu w’imibare muri kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza yashyize ahagaragara ibanga (formule) ryo gutegura pizza ya ntamakemwa.

Uwo mugore ashyize ahagaragara ibanga rya pizza nyuma yo kubisabwa na PizzaEpress, ikigo giteka kikanacuruza pizza mu Bwongereza.

Ni formule yakoze ashingiye ku mubyimba w’igifunyango (pâte à pizza/pizza dough), ingano y’ibindi birungo bijya muri pizza ndetse n’umwanya igomba kumara mu ifuru.

Abayobozi ba PizzaEpress bamaze kubona ko pizzas za cm35 z’umurambararo ari zo zigurwa cyane kurusha iza cm28 bashatse kumenya impamvu, ni ko guha akazi Eugenia Chang ngo aze kubakorera inyigo.

Uwo mugore w’umuhanga mu mibare, yababwiye ko ibanga rya mbere mu gukora pizza ya ntamakemwa ari ugutunganya igifunyango cyorohereye kandi ibirungo bikaba byinshi ugereranije n’umubyimba w’igifunyango.

Chang akomeza avuga ko ubwinshi bw’ibirungo butuma igifunyango kirushaho koroha, bigatanga pizza itumagaye kandi iryoshye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru the Daily Mail, Chang avuga ko imibare uyisanga mu buzima bwa buri munsi yemwe no mu biryo, kandi kuri we ngo imibare n’ibiryo ni byo bintu bya mbere akunda ku isi.

Usibye iyo formule ya Dr Chang, umuhanga mu gukora pizza witwa Carole nawe yashyize ahagaragara uburyo bateguramo pizza.

Ibirungo by’igifunyango cya pizza ebyiri zifite za cm30:
  Amagarama 400 y’ifarini,
  Amagarama 255 y’amazi,
  Ikiyiko cy’umusemburo wabigenewe,
  Ikiyiko cy’amavuta ya olive
  Ikiyiko cy’umunyu.
 
Uko bategura igifunyango cya pizza ebyiri za cm30
1. Shyira 2/3 bya ya farini mu cyo ugiye gufunyangiramo, ushyiremo ikiyiko cy’umusemburo n’amazi (255g) ubundi ubivange ubitereke bimare byibuze iminota 20.

2. Ongeramo ikiyiko cy’umunyu, ikiyiko cy’amavuta ya olive ubundi ugende wongeramo bukebuke ya farini yasigaye (1/3) hanyuma utangire ufunyange kugeza igihe igifunyango cyawe kinoze ugenda uminjiramo agafarini gake kugira ngo kitaza kumagara.

3. Igifunyango cyawe ugikatemo ibice bibiri, ubundi ubikoremo ibibumbe bibiri byiburungushuye nk’umupira hanyuma ubishyire mu dusorori (bols) tubiri wasizemo utuvuta duke twa olive ukoresheje igipapuro kinwaza amavuta (papier absorbant), nurangize upfundikire twa dusorori ukoresheje ishashi zabigenewe (papier film) hayuma ubishyire muri frigo bimare byibuze amasaha 48h, ariko ibyiza ni hagati y’iminsi 3-4.

4. Vana ibifunyango byombi muri frigo ubishyire ku isahane waminjiriyeho agafarini hanyuma ubitwikirize ishashi yabigenewe (papier film) kugira ng bitaza kumagara, ubundi ubireke bimare hagati y’isaha 1-2 kugira bishiremo ubukonje bwo muri friga.

5. Cana ifuru kugeza byibuze kuri 280°C, mu gihe utegereje ko icamuka, fata bya bifunyango byawe byombi ubikande n’intoki ubirambura ku meza kugeza igihe bibaye nk’ibiziga bibiri bifite umurambararo wa cm30 n’umubyimba muto cyane ujya kungana n’uwa karisitiya ya padiri, hanyuma ushyireho ibirungo byawe uba wateguye kare, ubundi ushyire mu ifuru bimaremo hagati y’iminota 8-12.

MURYOHERWE!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka