Hari amagambo yo mu byanditswe bitagatifu yatera ihohotera atitondewe

Ibi bivugwa n’umuryango RWAMREK urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abawugize batangiye gukorana n’amadini, kugira ngo ayo magambo ahabwe ibisobanure bya nyabyo.

Amagambo yanditswe mu byanditswe byera adasobanuwe neza yateza ibibazo
Amagambo yanditswe mu byanditswe byera adasobanuwe neza yateza ibibazo

Jean Bosco Rudasingwa, umuyobozi wa RWAMREK mu Ntara y‘Amajyepfo, agira ati “Twemera Bibiliya cyangwa Korowani, ko ari ibitabo by’Imana, ariko usanga amagambo amwe n’amwe yanditsemo akoreshejwe nabi yatuma abantu bahohoterana.”

Atanga urugero rw’ahavuga muri Bibiliya ngo umugabo ni umutware w’umuryango, akaba agomba gukunda umugore we, na we akamugandukira, ni ukuvuga akamwubaha muri byose.

Ibi ngo ni na byo bivamo ko umugore ahohoterwa n’umugabo, undi akabyemera kuko ngo agomba kumugandukira.

Pasiteri Phenias Nizigiyumukiza wo mu itorero ry’Abangirikani na we avuga ko abantu ubwabo bashobora gusoma ibyanditswe byera bakabyumva nabi, cyangwa n’ababigisha batazi kujyanisha ijambo ry’Imana n’ibihe bigezweho bakaba babayobya.

Ati “Ni na yo mpamvu igihugu cyacu cy’u Rwanda kirimo gusaba ubumenyi buhagije ku bize iby’iyobokamana kugira ngo babashe gutanga ibifitiye umumaro abayoboke.”

Afatiye urugero ku ijambo rivuga ngo ijisho rihorerwe irindi, agira ati “ibintu bigira igihe cyabyo. Uyu munsi sinakwihandagaza ngo mbwire umugore ngo umugabo wawe nagukubita na we uzamwishyure.”

Ibi byatumye umuryango RWAMLEK utumira abahagarariye amadini n’amatorero mu mirenge ine yo mu Karere ka Gisagara n’aka Huye kugira ngo bajye inama ku mikoranire yatuma hatangwa inyigisho zubaka uburinganire n’ubwuzuzanye mu bayoboke.

Iyi nama bagiriye i Huye ku itariki ya 2 n’iya 3 Ukwakira, yarangiye abanyamadini biyemeje kongera inyigisho ku bwuzuzanye, n’aho abantu bashobora kumva nabi bakahasobanura bijyanye n’ibihe turimo.

Kandi ngo bazegera abantu mu byiciro barimo (abagabo, abagore, abasore n’inkumi n’abana) kugira ngo buri cyiciro cyumve ibikireba.

N’ababyeyi bazashishikarizwa muri rusange gutoza abana bose imirimo imwe, nta kuvangura. Ibi ngo bizakuraho ko igihe bazaba bari mu ngo zabo umugabo atazavunisha umugore we, n’umugore igihe yabasha gutunga urugo ntabisuzugurire umugabo kuko bose babereyeho kuzuzanya.

Ibi ngo binajyanye n’ibyanditswe mu gitabo cy’intangiriro cya Bibiliya ahavuga ngo “ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe”, kuko umuntu ataba umwe n’uwo batareshya cyangwa batubahana.

Kuzamura umugore ntibyakuyeho ihohoterwa ryamukorerwaga

Umuryango RWAMREK watangiye kwifashisha abanyamadini n’abanyamatorero mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (ihohoterwa rikorerwa umuntu kubera ko ari umugore cyangwa umugabo), kuko wabonaga gukorana n’imiryango irangwa n’ihohoterwa gusa bitihutisha kugera ku ntego.

Ibi kandi ubifatanyijemo n’umuryango Care International wagerageje kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, ubafasha kwikura mu bukene, kuko wabonaga ko gusaba byose abagabo biri mu byabateraga kubahohotera.

Umuryango Care wigishije abagore kwibumbira mu matsinda yo kuzigama makeya buri cyumweru, bagatekereza ku mushinga wazabagirira akamaro, rya tsinda rikabaguriza, ndetse hashira umwaka amafaranga bazigamye n’inyungu zayo bakayagabana, nuko bakayakoresha mu mushinga batekereje ari byo bita kurasa ku ntego.

Nyamara, hari abagabo bari basanzwe bahohotera abagore babo batangiye kubona ko niba batangiye kubasha kwigurira ibyo bakeneye, batakibakeneye, bikazabaviramo kubigaranzura, nuko barushaho kubahohotera.

Rudasingwa agira ati “hari abagore bazanaga amafaranga barashe ku ntego bateganya gukora umushinga wagirira ingo zabo akamaro abagabo bakayabambura bakajya kuyanywera. Hari n’uwigeze guca amafaranga ibihumbi ijana umugore yari yakuye mu itsinda kugira ngo amwereke ko uruhare rwe rudakenewe mu rugo.”

Ku rundi ruhande ariko, hari abagore bari barakuze bazi ko umugabo ari we ugomba gutunga urugo, babonaga ari bo bafite amafaranga aruta ay’abagabo babo bakabasuzugura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abazu gu bajye bababeshya babashyiremo thery zitajyanye na kamere. Kera abazungu bataraza umutware wurugo yari nde? Umugire niwe wajyaga gusaba umugire? Mu gihe abagore batarymva ki abagabo arubo batware burygo, ingo zizabamo umwiryane
Naho abo ba RWAMREC barashukwa namafaranga yabazungu ariko mu ngo zabo xirara zaka

buta yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

abantu bagomba kwitonda kubintu byanditse muli biliya bitabo bitagatifu ibyanditse mo birasobanutse abantu nibigishe ibyabo bigishe,imiryango uko igomba kubana bandike inyigisho zabo aliko biriya bitabo babireke kuko kuvuga ko umugore agomba kubaha umugabo nibyo ninabyo,nkingi yingo,kubirenga ho nibyo byamaze ingo,iyo usomye neza usanga hali nibyo umugabo asabwa nawe iyo a birenze ho nabwo urugo ntirurama abantu ntibagomba kubana bahanganye nibigishwe ibyimibanire murugo babane babizi kubana bitandukanye nubucuti busanzwe urabikora cyangwa wabona utabishobora ukabireka biriya bitabo byo birasobanutse ku shaka kubyumva ushaka ibyoroshye yanasaba ko bidakoreshwa nyamara isenyuka ryingo ntaho rihuriye,nabyo iyaba babisomaga iyaba bumvaga icyo bivuga ingo ntizazigera zisenyuka kubaka si umukino nkuko bamwe babyibwira bisaba kwihanirana kuko ubwigenge,ubushaka yaba umugabo cyangwa umugore arabireka,akibana nyamara urugo rwiza ruruta ibintu byose imana yahaye a batuye isi*

gakuba yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

Ariko tujye ducisha mukuri kandi twibaze.Ese koko ibitabo byose bavuga ko byaturutse ku mana,nibyo koko?Bible na Korowani,akenshi biravuguruzanya.Ni gute Ibitabo byombi bivuga ko byavuye ku mana bivuguruzanya?Dore igisubizo:Kimwe muli byo ntabwo cyaturutse ku mana.Ndatanga ingero 2 gusa:
Mu gihe Bible ivuga ko Abraham yagiye gutamba umwana we Isaac,Korowani yo ivuga ko Abraham yagiye gutamba Ismael.Ngaho namwe mwumve!!Urugero rwa 2:Bible idusaba kurongora umugore umwe gusa.Korowani ikavuga ko ushatse warongora abagore 4.Muli 1 Yohana 4:1,hadusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo idini dusengeramo.Ndetse ibyahishuwe 18:4 hakadusaba "gusohoka mu madini y’ikinyoma".Ngo nitwanga,Imana izaturimburana n’ayo madini ku munsi w’imperuka.

Ayirwanda Anselme yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Mwiriwe Nagira ngo nkosoreho RWAMLEK yandikwa mu mpine RWAMREC.

Peter yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Mwiriwe Nagira ngo nkosoreho RWAMLEK yandikwa mu mpine RWAMREC.

Peter yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Ariko se uretse "kugoreka" ibintu,ni iki Bible ivuga kitumvikana?? Muli 1 Abakorinto 11:3,imana itanga "universal order" igira iti:"Chef w’umugore ni umugabo,chef w’umugabo ni Kristo,chef wa Kristo ni imana".Imana yashyizeho iyo Hierarchy,kugirango habe order muli universe.
Bisobanura "ubwuzuzanye".Ntabwo bivuga ko umwe agomba "gusuzugura" undi.Birababaje kubona abanyamadini cyanecyane "bagoreka" Bible kugirango barye amafaranga y’abantu.Urugero,bahisha abayoboke babo yuko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Kubera ko nta masambu imana yabahaye,yasabye abandi ba Israelites kubaha Icyacumi kugirango nabo babeho.Imana yabahaye kwibera gusa mu Rusengero rwa Yerusalemu,batamba ibitambo,nta wundi murimo bakora.Pastors bafite amasambu,business zitandukanye bakuramo amafaranga.Benshi bafite Farms,intoke,inka,amaduka,etc..Nyamara bagahisha abayoboke babo ko Yesu yasize adusabye "gukorera imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8.Abigishwa ba Yesu,barimo Pawulo,bakoreraga imana ku buntu,bakabifatanya no "kwikorera imirimo isanzwe bakitunga,badasaba icyacumi".Byisomere muli Ibyakozwe 20:33.
Imana yanga abantu bose "bagoreka " Bible kubera inyungu zabo.
Bene abo,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Muvandimwe Hitimana nawe witondere imyandikire yawe kku kwitiranya imana n’Imana biratandukanye.ushobora lkuba wabyitiranyije ariko Imana n’ikigirwamana ni ibintu bihabanye,urg.wanditse ngo ’chef wa Kristo ni imana’sibyo si uko contexte atariyo ariko bishobora kuba ikibazo ubaye ibyo wanditse ari byo.urakoze

Nshimyumukiza Jacques yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka