Hari abatakibona umwanya wo kubeshya

Mu gihe mu bihe byashize abantu batandukanye babaga bafashe umunsi wa mbere w’ukwezi kwa kane nk’umunsi udasanzwe, bamwe bafataga nk’umunsi wo kubeshya ndetse bakanabikora, muri iki gihe iyo myumvire isa n’igenda ihinduka, aho abantu bavuga ko bashishikajwe no gushaka imibereho kuruta kwirirwa bahimba ibinyoma byo kubeshya bagenzi babo.

Ibi ni bimwe mu byo abaganiriye na Kigali Today batangaje kuri uyu wa mbere tariki 01 Mata 2019. Iyi tariki hirya no hino ku isi hari abayifata nk’umunsi wo kubeshya ariko batagamije kugirira nabi umuntu ahubwo bigakorwa mu buryo bwo kwishimisha no gutera urwenya.

Kuri iyi tariki hari abantu babeshya abandi, ibitangazamakuru ugasanga byanditse inkuru z’ibinyoma ariko bigakorwa mu buryo uwabeshya yivuguruza ku binyoma bye kugira ngo atagira ibyo yangiza.

Ni muri urwo rwego Kigali Today yifuje kuganira na bamwe mu Banyarwanda kuri uyu munsi, bavuga ko utakibashishikaje ahubwo ko icyo bashyize imbere ari ugushakisha imibereho.

Uwitwa Habineza Claude yavuze ko kubeshya ntacyo bimaze kandi nta n’icyo byamarira mugenzi we.

Yagize “Hari ibindi bintu abantu dukwiye gutezanyamo imbere, kubeshya se bimaze iki? Abantu barashonje abantu bararya rimwe ku munsi.”

Jean Marie Vianney Uwitonze wari uvuye mu kazi afite ibikoresho by’ubwubatsi we yavuze ko abantu bakuru usanga batakitaye kuri uyu munsi wo kubeshya.

Yagize ati “Aho nakoreye nahoze numva babeshya ariko nkabona ari ibiparu, gusa nta bantu cyane cyane abakuru bakibyitayeho ahubwo urubyiruko ni rwo rubigerageza.”

Nubwo benshi bahangayikishijwe n’imibereho, hariho n’abavuga ko badashobora kwibagirwa uyu munsi harimo abigeze kubeshywa mu bihe byashize nk’uko Ndayisenga Assumani akomeza abivuga.

Ati “Umukozi umwe ni we wambeshye ngo mugenzi wanjye arampamagaye nuko ngiyeyo ndamubura ambwira ko yambeshyaga, kera nkiri umwana nabwo bambeshye ko batetse inyama nagiye gukina umupira nishimye. Nje nsanga bambeshyaga batetse umutsima w’uburo, gusa ubu abantu bashishikajwe na ‘business’ no gushaka icyabatunga.”

Kugeza ubu amateka avuga kuri uyu munsi ntavugwaho rumwe ku nkomoko yawo. Inyandiko zivuga ko wadutse mu kinyejana cya 19 aho abantu babeshyanaga ariko ntawugambiriye guhemukira undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi byerekana ko abantu badatinya Imana,nyamara biyita abakristu.Barabeshya,bariba,barya ruswa,barasambana,bararwana mu ntambara,etc...Niyo mpamvu isi ihorana ibibazo.Umuti uzaba uwuhe?Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Hanyuma isi yose ihinduke paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa.

gasasira yanditse ku itariki ya: 2-04-2019  →  Musubize

Kubeshya ntabwo aribyo

Gasigwa alfred yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka