Hari abakize Covid-19 batakaza ubushobozi bwo guhumurirwa no kumva icyanga – Ubushakashatsi

Ibyo gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa, kunukirwa ndetse no kutamenya icyanga cy’ibyo umuntu ashyize mu kanwa, mbere ngo ntibyari bizwi nka kimwe mu biranga umuntu warwaye Covid-19, gusa ngo uko abarwayi bayo bagendaga bagaragaza icyo kibazo nibwo abaganga baje kwemeza ko ibyo nabyo ari ibimenyetso bijyana na Covid-19.

Ubundi ikawa irahumura cyane ariko ngo hari abarwaye bakanakira Covid-19 batumva impumuro yayo
Ubundi ikawa irahumura cyane ariko ngo hari abarwaye bakanakira Covid-19 batumva impumuro yayo

Byatangiye kuvugwa muri Gicurasi 2020 nk’uko bitangazwa na BBC, muri icyo kinyamakuru hakaba harimo ubuhamya bw’abantu batatu batakaje ubushobozi bwo guhumurirwa ndetse no kumva icyanga, hakaba hari ubushakashatsi bwahise butangira gukorwa.

Uwitwa Laura Wood wo mu Bwongereza, avuga ko ubu arimo kwitoza kwihumuriza kenshi ibintu bitandukanye kugira ngo arebe ko yazongera kugira ubushobozi bwo guhumurirwa no kunukirwa, ndetse no kumenya icyanga cy’icyo ashyize mu kanwa. Ubu ngo hashize amezi abiri akize Covid-19, akaba yirirwa yitoza ibyo kwihumuriza, ariko ngo ntibiraza.

Yagize ati “Ubundi njya kumenya ko natakaje ubushobozi bwo kumva icyanga cy’ibyo ntamiye cyangwa nshyize mu kanwa, nafashe igikombe cy’ikawa, nanywa nkumva nta cyanga ifite, ndayireka, nkora indi nayo biba uko. Nyuma mfashe icyo kurya nkumva kirashyushye cyane mbese kiranyotsa kandi nkumva nta cyanga gifite”.

Gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa no kunukirwa ni ibimenyetso bya Covid-19 nk’uko Laura abisobanura.

Yagize ati “Nkunda guteka, ariko uko kudahumurirwa byamazemo umunezero wo guteka, kuko nta na kimwe mba numva yaba tungurusumu cyangwa ibitunguru bihumura cyane, cyangwa se inkoko yokeje mu ifuru. Ubu nta na kimwe mba numva, gusa nizeye ko bizagaruka”.

Victoria ni umuganga ushinzwe ibijyanye n’imirire mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Bwongereza (NHS), avuga ko gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa ari ikintu kibi kandi ko burya biba bifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu ariko ntabimenye, ahubwo akabimenya ari uko abitakaje. Yongeraho ko burya ibintu byinshi mu buzima bifatiye ku kuba umuntu afite ubushobozi bwo guhumurirwa no kunukirwa ndetse no kuba ashobora kumva icyanga cy’ibyo ashyira mu kanwa ke.

Victoria ati “Uba umeze nk’uba mu isi ebyri zitandukanye, ibintu bitajyaga bikubaho bikakubaho, gusa ukibwira ko bisanzwe, ibyagombye kuguhumurira neza ukumva nta mpumuro bifite, ibyagombye kuba bihumura nabi ukumva bihumura neza. Urugero nk’ubu ubwiherero rusange numva bumpumurira neza, nyamara tungurusumu, ikawa n’ibindi ubusanzwe bihumura neza, ubu numva bimpumurira nabi”.

Uwitwa Chanay nawe wo mu Bwongereza, avuga ko yarwaye Covid-19 mu kwezi k’Ukwakira 2020, nyuma nko mu Gushyingo 2020, ngo nibwo yamenye ko yatakaje ubushobozi bwo guhumurirwa uko bikwiriye.

Yagize ati “Nari ntetse inkoko irimo ibirungo, ariko nkajya numva ihumura nabi, nkibeshya ko ari icyo natetsemo kitogeje neza, ariko nyuma musaza wanjye aje, ambwira ko yumva ihumura neza kandi imeze neza. Uko kudahumurirwa birambangamira mu buzima, kuko numvaga nzakora umwuga ujyanye n’ubutetsi, nkaba nafungura na resitora ariko ubu ntibyashoboka”.

Ku rubuga https://www.vumc.org, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko igituma umuntu warwaye Covid-19 atakaza ubushobozi bwo guhumurirwa no kumva icyanga, bishobora guterwa n’uko iyo virusi ifata mu myanya y’ubuhumekero, bityo bikazitira impumuro ntibe yashobora kugera ku mutsi uyigeza ku bwonko kugira ngo umuntu yumve neza impumuro y’icyo yihumurije.

Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ko gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa ndetse no kumva icyanga ari ibintu biba kuri 80% by’abarwayi ba Covid-19. Bavuga ko ubushakashatsi bumaze gukorwa kuri ibyo bimenyetso bya Covid-19, bukiri bukeya ariko ngo impamvu yo kutumva icyanga ishobora kuba iterwa n’uko umuntu aba yatakaje ubushobozi bwo guhumurirwa n’ubundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nange ibyo bimenyetso gusa ndatwite inda ntoya ese byaba arimpinduka zokuba narasamye mudusobanurire turabakunda cyane

Aliasi yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

nanjye mfte ibyo bimenyetso

maniraho abdoul yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka