Hambere hari abambaraga impeta ku gikumwe - Menya amateka y’impeta z’abashyingiranywe

Ugushyingiranwa ni igikorwa cyabayeho kuva mu myaka irenga 3000 mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igikorwa kiba muri sosiyete hafi ya zose zo hirya no hino ku Isi. Hari ibihugu usanga bihuje imihango imwe n’imwe ijyanye n’ubukwe, ariko cyane cyane icyo abantu benshi bahuriraho ni impeta zambarwa ku ntoki mu gihe umukwe n’umugeni basezerana. Iyo mpeta niyo tugiye kurebera amateka twifashishije imbuga zinyuranye.

Nk’uko lesaviezvous.net rubigaragaza, ibirari bya mbere by’abantu bakundana bambikanye impeta, biboneka mu gihugu cya Misiri (Égypte), mu myaka 3000 mbere y’ivuka rya Yezu.

Mu Banyamisiri, impeta nk’ikimenyetso cyo gushyingiranwa, yambarwaga ku rutoki rwa kane, rubanziriza agahera, kuko bizeraga ko, hari umutsi wo muri urwo rutoki ugenda ukagera ku mutima neza neza. Nyuma y’aho Abaromani baje gufatira aho, uwo mutsi bawita “vena amoris” (umutsi w’urukundo).

Abaromani nibo baje gukora impeta ya mbere ikozwe mu cyuma, kuko mbere zabaga zikozwe mu byatsi cyangwa mu mahembe y’inzovu. Nubwo nta mateka menshi ajyanye n’impeta zo gushyingiranwa yanditswe, ariko bigaragaragara ko impeta zabayeho cyera.

Nubwo impeta zo gushyingiranwa zifite inkomoko mu Misiri ya cyera, ariko zagiye zikwira mu bihugu byo hirya no hino ku isi, mu bihe bitandukanye.

Ikindi kandi, impeta zo gushyingiranwa ntizambarwa ku rutoki rwo ku kuboko bw’imoso mu bihugu byose. Mu Burusiya, mu Bugiriki, muri Espagne (uretse ahitwa i Catalonia), muri Hongirie, Norvege, muri Autriche, Pologne no mu Budage, bo bambara impeta zo gushyingiranwa ku ntoki zo ku kuboko kw’indyo.

No mu Bufaransa bambaraga impeta ku maboko y’indyo kugeza mu kinyejana cya 17. Birashoboka ko nyuma y’aho barambiwe ibyo bya kera, nyuma abashyingiranywe bagatangira kwambara impeta ku kuboko kw’imoso.

Nubwo ibivugwa ku mpeta byagiye bihinduka uko imyaka igenda ishira, ariko ikiriho kandi kitahindutse ni uko impeta ari ikimenyetso cy’urukundo ndetse n’igihamya gikomeye cy’ibyo umuntu aba yiyemeje.

Ku rubuga cosmopolitan.fr, bavuga ko mu gihe cya Roma ya Kera, impeta zafatwaga nk’iikimenyetso cyo guhamya amasezerano abashyingiranywe bagiranye, impeta ikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko uyambaye atakiri ingaragu.

Muri iyo myaka ya kera, impeta yambarwaga ku rutoki rw’igikumwe ku kuboko kw’iburyo.

Nko mu Buholandi ho, impeta zo gushyingiranwa, zambarwa hagendewe ku myemerere, iyo abashyingiranwa ari Abanyagaturika, impeta bazamabara ku rutoki rwo ku kuboko kw’ibumoso, bakazamabara ku rutoki rw’iburyo iyo ari Abaporotesitanti.

Ku rubuga ensorings.com, bavuga ko mu mateka y’ibihugu bitandukanye, impeta yo gushyingiranwa yambarwaga n’abagore gusa, uko ni nako byari bimeze no muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, abasirikare bamwe bakambara impeta z’ubukwe bwabo nk’ikimenyetso cy’ibyo biyemeje, ariko kandi nk’inzibutso z’abagore babo babaga barasize.

Uwo muco warakomeje no mu gihe cy’intambara yo muri Koreya, nyuma bigenda byamamara no mu basivili naho abagabo bakajya bazambara. Uko impeta zagendaga zamamara ni ko bakoraga izitandukanye, bagakora izikozwe mu butare (silver), zahabu n’ibindi.

Ku rubuga todayifoundout.com, mu bihe bitandukanye by’amateka y’impeta, hari ubwo zambarwaga ku ntoki zitandukanye harimo n’igikumwe cyangwa ku maboko atandukanye.

Gusa kuba muri iki gihe impeta yo gushyingiranwa yambarwa ku kuboko kw’imoso ku rutoki rwa kane uhereye ku gikumwe, bikekwa ko byaba bikomoka mu Baromani, kuko bo bizera ko urwo rutoki ari rwo rufite umutsi w’urukundo ‘Vena Amoris’ ujyana ku mutima. Gusa Abahanga mu bya Siyansi baje kwemeza ko ibyo atari ukuri. Ariko abakundana bo bakomeje kwizero ko iyo ari yo mpamvu impeta yo gushyingiranwa yambarwa ku rutoki rwa kane.

Hari n’abavuga ko impamvu impeta yambarwa ku kuboko kw’imoso, ku rutoki rwa kane, ngo ni uko mu gushyingiranwa kwa gikirisitu, padiri yatangiraga kuvuga ya magambo ngo “ku izina ry’Imana data” afashe ku gikumwe cy’usezerana, “na mwana”, akabivuga afashe ku rutoki rwa mukubita rukoko, “na roho mutagatifu” akabivuga afashe kuri musumba zose, noneho akavuga “Amina” ageze ku rutoki bita “mukuru wa meme” ari rwo rwa kane ku kiganza, akaba ari ho impeta iguma.

Hari rero n’abavuga ko impamvu impeta yo gushyingiranwa yambarwa ku kuboko kw’imoso ku rutoki rwa kane, ari uko, abantu benshi ku isi bakoresha indyo, bityo ikambarwa ku kuboko kw’imoso kuko ari ko kudakora cyane ugereranije n’ukw’indyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo Ugushyingiranwa ari igikorwa cyabayeho kuva mu myaka irenga 3000 mbere y’ivuka rya Yesu.Kubera ko Ishyingiranwa rya mbere ryabaye hagati ya Adamu na Eva.Dukurikije Bible Chronology,hashize imyaka 6000 ibyo bibaye.Ni Imana yabasezeranyije.Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.

hitimana yanditse ku itariki ya: 31-05-2019  →  Musubize

Njyewe igitekerezo cyanjye
Nuko gushyingirwa murusengero nibyo bita gushyingirwa imbere y’Imana kuko kera kose habaga itsengero niyo mpamvu tuvuga imbere y’Imana.gusa Imana Idufasha,Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 5-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka