Hagiye kuba ubwirakabiri bw’ukwezi buzatuma gutukura
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubumenyi bw’Isanzure (NASA), cyatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 17-18 Nzeri 2024, hazaba ubwirakabiri bw’ukwezi.
Ubu bwirakabiri, NASA, itangaza ko buzabonwa cyane n’abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika, ndetse n’ibice binini bya Aziya na Amerika.
Ikinyamakuru the Independent cyo mu Bwongereza cyavuze ko abazareba ukwezi bazabona gutukura, kuko Isi izaba yitambitse hagati y’ukwezi n’izuba, itume gutanga urumuri ruke ruzaba ari umutuku ku bakureba.
Ubusanzwe muri kamere yako, ukwezi ntabwo kumurika, ahubwo kohereza ku isi urumuri rw’izuba, kuko kumeze nk’indorerwamo umuntu atunga ku zuba ikagarura urumuri ku bantu bataryitegeye.
Ubwirakabiri bw’ukwezi buzaba mu bihe kuzaba kugaragara kose ari uruziga rwuzuye, aho nyuma yo kwitambika kw’isi hagati yako n’izuba, ngo kuzasa n’umutuku aho igicucu cy’Isi kizaba kigera hose kuri ko.
Ni ubwirakabiri buzamara amasaha arenze abiri kuko buzatangira ahagana saa mbiri n’iminota 41 (8h41) z’ijoro ku isaha mpuzamahanga ya GMT, haba ari saa ine na 41 (10h41) ku isaha yo mu Rwanda, bukazagera saa 10:44 GMT (saa sita n’iminota 44 ku isaha y’i Kigali) bukirimo kuba.
Umwarimu w’ubugenge muri Kaminuza ya Warwick yo mu Bwongereza, Don Pollacco, yabwiye the Independent ko impamvu ubwirakabiri bw’ukwezi bumara igihe kirekire, biterwa n’uko igicucu cy’isi kiba ari kinini kurusha ubuso bwako.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali today turayemera kunkuru nziza mutujyezaho. ahubwo said niyihe ngaruko ziterwa nubwirakabiri kubatuye isi
Ahaa ubwo bwirakabiri turabwiteguye rwose.