Gusuka cyangwa kudefiriza imisatsi kenshi bishobora gutuma ipfuka

Hari abagore n’abakobwa b’abirabura bavuga ko gutunga imisatsi y’umwimerere bibagora kuko ikomera mu kuyisokoza cyane cyane iyo ari myinshi, cyangwa se bagahora bayisutse kugira ngo bitabagora guhora basokoza, uretse ko hari n’abavuga ko kuyisuka kenshi bituma ikura ikaba miremire.

Gusa abahanga mu by’uruhu bavuga ko uko guhora bakurura umusatsi bawusuka cyangwa se no kuwushyiramo imiti idefiriza, bigera aho bikawupfura umuntu akaba yasigarana uruhara, uretse ko hari abagira amahirwe bavurwa bagakira imisatsi ikongera ikamera.

Ku rubuga www.bbc.com, umugore w’umunyamideri w’imyaka 31, atanga ubuhamya ko yapfutse umusatsi ugashiraho, akisanga afite uruhara nyuma y’imyaka myinshi ahora ayidefiriza, ubundi akayisuka.

Uwo mugore ukomoka muri Afurika y’Epfo, yagize ikibazo kwa muganga w’uruhu bita ‘alopécie de traction’, giterwa no gukurura imizi y’umusatsi cyane bikamara igihe. Ibyo bigira ingaruka zo gutuma umusatsi upfuka, gusa gusuka si yo mpamvu yonyine yatuma umusatsi upfuka hari n’izindi.

Ubushakashatsi bwakozwe bugatangazwa mu kinyamakuru cy’ubuvuzi kitwa ’’Clinical, Cosmetic and Investigational Dermatology’, bwagaragaje ko 1/3 cy’Abanyafurika b’igitsina gore, bahura n’icyo kibazo cyo gupfuka imisatsi.

Uwo mugore wo muri Afurika y’Epfo witwa Bondile (kuko atifuje ko amazina ye nyakuri atangazwa), avuga ko uko agiye aho batunganyiriza imisatsi, yashyiragamo imiti ituma umusatsi we unyerera, nyuma akawusuka, ku buryo ngo atajyaga agumana umusatsi we w’umwimerere.

Avuga ko yiga mu mashuri yisumbuye, ari bwo yatangiye kubona ko imisatsi ye ipfuka bidasanzwe, gusa kuko ngo aho iwabo atari ibintu byo kuvuga ntiyigeze abivuga ahubwo yambaraga imisatsi itari umwimerere iba iboshye nk’ingofero (perruque) ku buryo uyireba yagira ngo ni imisatsi ye.

Bondile yagize ati “Bibaye ngombwa ko twese tuvanamo ‘perruque’ zacu ku kazi, abagore 8/10 wasanga bafite ibibazo by’imisatsi yapfutse. Gusa ni uko ari ikintu tutavuga kandi tudashaka kuvuga kuko bitera isoni”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa ‘Slone Epidemiology Center’ cyo muri Kaminuza ya Boston mu 2016, bukorewe ku bagore bagera ku 6,000 bafite inkomoko muri Afurika, bwasanze 48% y’abo babajijwe barigeze guhura n’ikibazo cyo gupfuka imisatsi ahagana mu gahanga kubera ahanini ibijyanye no gusuka imisatsi.

Bondile ati “Muganga yambwiye ko naranduye imisatsi yanjye nyihereye mu mizi, mu gihe nakoreshaga ‘colle’ kugira ngo nomekeho imisatsi itari iyanjye y’umwimerere. Iyo ‘colle’ ntiyavanywemo neza, nyuma byangiza aho umusatsi uturuka umera (la cavité qui produit le cheveu)”.

Bandile avuga ko mu bituma abiraburakazi benshi bakunda kwisukisha ari uko ngo bikuza imisatsi, ubundi bakavuga ko imisatsi y’imiterano yoroha gusokoza kurusha iyabo y’umwimerere, nyamara bigira ingaruka zirimo n’izo zamugezeho zo kwisanga afite uruhara.

Hari ubushakashatsi ngo bwagaragaje ko abagore b’Abanyafurika bakoresha nibura miliyari esheshatu z’amadolari ku mwaka muri ibyo byo kwisukisha cyangwa kwibohesha imisatsi, kuyitereshaho cyangwa se kugura iyo bambara nk’ingofero ‘perruques’.

Umuganga w’Umwongereza witwa Jumoke Koso-Thomas, ufite urubuga yahariye ubuzima bw’abagore b’abirabura, yemeza ko nubwo ibyo bijyanye no kwibohesha imisatsi bigira uruhare runini mu gutuma ipfuka, ariko ngo si byo byonyine, kuko hari n’ubwo biza ari nk’uruhererekane rukomoka mu miryango.

Ku rubuga https://www.azraly.com, bavuga ibindi bishobora gutuma umugore apfuka imisatsi harimo kubyara, gufata imiti yo kuboneza urubyaro, umuhangayiko ukabije, kugera mu kigero umugore atakibyara (menopause).

Hari kandi n’ubwo umugore yapfuka imisatsi bitewe n’imiti yanyoye kubera indwara runaka (gusa ngo ihita imera akenshi nyuma yo kurangiza imiti), gupfuka umusatsi kandi bishobora guterwa n’uko hari intungamubiri abura cyangwa se ubutare butandukanye nka ‘fer’ cyane cyane.

Hari kandi no guhora umuntu afunga imisatsi, ayifungiye inyuma kandi akayifunga abanje kuyikurura cyane, ibyo bakunda kwita ‘chignon’.

Gupfuka imisatsi biturutse ku bijyanye no gusuka cyangwa kudefiriza n’ibindi bijyana na byo, hari uburyo bw’umwimerere bushoboka nk’uko bigaragara ku rubuga https://inoya-laboratoire.com. Hari ukumesa mu mutwe, akoresheje imiti ibuza umusatsi gupfuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka