Guhekenya imbuto z’ibihwagari bigira akamaro cyane ku bagore batwite

Hari abantu bumva ibihwagari bagatekereza amavuta y’ibihwagari gusa kuko ari yo bakunze kubona mu masoko, ariko ibihwagari biraribwa nk’uko abantu barya ubunyobwa, bagakoresha ifu yabyo mu mboga zitandukanye, bikaba byiza cyane ku mugore utwite.

Imbuto z'ibihwagari zifite intungamubiri nyinshi umubiri ukeneye
Imbuto z’ibihwagari zifite intungamubiri nyinshi umubiri ukeneye

Ibihwagari kandi birahekenywa ari bibisi, cyangwa se bikaranze kandi bikagira akamaro gakomeye ku buzima bw’ubirya nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.eatingwell.com/article/2059940/.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa ‘Columbia University’ bwagaragaje ko kurya ibihwagari nibura inshuro eshanu mu cyumweru bifasha cyane abantu bakunda kugira ikibazo bya ‘inflammation’ ndetse bikagabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira .

Kurya ibihwagari kandi ngo bituma umutima ugira ubuzima bwiza.Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard, bwagaragaje ko kurya ibihwagari ku buryo buhoraho, bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima kuko bigabanya ibinure bibi bya ‘Cholesterol’ ndetse bigafasha no mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.

Ibihwagari ngo ni isoko ya za Vitamine n’ubutare butandukanye ariko cyane cyane ‘zinc’ ituma umuntu agira ubudahangarwa ndetse na ‘Selenium’ ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, igakumira indwara zijyana no kwangirika k’ubwonko nka ‘Alzheimer’.

Ku bagore batwite ndetse n’abandi bifuza kurya indyo yuzuye, ngo bajya bongera imbuto z’ibihwagari mu mafunguro yabo kuko, uretse kuba bikungahaye cyane kuri ‘zinc’ byigiramo n’ibyitwa ‘folate’ bikenerwa mu mikurire y’umwana uri mu nda.

Hari kandi na Vitamin E iboneka mu mbuto z’ibihwagari, iyo vitamine E na yo ikaba ikenerwa cyane mu gukura k’umwana uri mu nda. Kurya imbuto z’ibihwagari rimwe ku munsi, bifasha umuntu kubona 1/3 cya Vitamine E yose akeneye ku munsi.

Imbuto z'ibihwagari zidatonoye
Imbuto z’ibihwagari zidatonoye

Ku rubuga https://www.passeportsante.net, bavuga ko kurya imbuto z’ibihwagari ari byiza kuko bikize ku binure byiza bikenewe bigenda bigasimbura ibinure bibi biba biri mu mubiri.

Ibihwagari kandi ngo bikize kuri za ‘antioxidants’ bibiha ubushobzi bwo kurinda indwara zitandukanye mu mubiri w’umuntu. Ibihwagari kandi byigiramo ‘Phosphore’ igira uruhare mu iremwa ry’amagufa y’umuntu no gutuma akomera akagira ubuzima bwiza.

Ibihwagari byigiramo ubutare bwa ‘Magnesium’ igira uruhare mu buzima bwiza bw’amenyo ndetse no mu gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza.

Kuri urwo rubuga bavuga ko ibyiza by’ibihwagari bigera no ku barya amavuta yabyo, kuko n’ubwo ayo mavuta atunganyirizwa mu nganda, azanira umuntu ibyiza bitandakanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka