Esipanye: Uwavurwaga COVID-19 yacitse abaganga ajya kwidagadura ku mucanga

Umugore wo muri Esipanye utatangajwe amazina yarenze ku mabwiriza agenga abanduye covid-19, ava aho yari asanzwe akurikiranirwa n’abaganga ajya ku mucanga w’inyanja koga no kwidagadura.

Byabereye ahitwa La Zurriola mu Mujyi wa San Sebastian uherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Icyakora nyuma y’uko bimenyekanye ko yarenze ku mabwiriza, yongeye gufatwa ndetse yambikwa n’amapingu kuko yasaga n’uteza amahane. Bagenzi be ngo ni bo bahamagaye abapolisi n’abaganga nyuma yo kumubona yavuye aho avurirwa akigira ku mazi.

Amakuru aravuga ko uyu mugore yari asanzwe akora nk’umurinzi ku mucanga uzwi cyane wa San Conastian mu gace ka La Concha.

Biteganyijwe ko azahanishwa igihano gikomeye azira kuva aho yari aherereye mu kato. Ashobora gucibwa agera ku 5.500 by’Amayero (abarirwa muri miliyoni esheshatu mu mafaranga y’u Rwanda).

Iki gihano ngo gishobora kwiyongeraho agera ku bihumbi 100 by’Amayero (miliyoni 114 mu mafaranga y’u Rwanda) mu gihe byaramuka bigaragaye ko hari umuntu yanduje COVID-19 biturutse kuri uko kurenga ku mabwiriza ku bushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka