Ese waruzi inkomoko yo gukomanganya ibirahure mbere yo kunywa (Cheers)?

Mu bihugu byinshi cyane cyane ibyo ku mugabane w’u Burayi, Africa na Leta zunze ubumwe z’America, hari umuco wo kubanza gukomanganya ibirahure cyangwa amapuca mbere y’uko abantu basangira icyo kunywa.

Abanyarwanda iyo bakoze cheers bavuga ngo " ku buzima bwacu"
Abanyarwanda iyo bakoze cheers bavuga ngo " ku buzima bwacu"

Mu Gifaransa ni byo bita "à la santé", mu Cyongereza : "Cheers"cyangwa se To take a toast. Mu Kinyarwanda twe twivugira: Ku buzima bwacu.

Ese uyu muco cyangwa uyu mugenzo waba ufite inkomoko he? ko mu Rwanda tuwufite se twaba tuzi icyo usobanura?

Mbere yo gusubiza iki kibazo, twabanje kuganira n’abantu batandukanye barimo abanyamakuru, abashoferi, abakora imirimo yo kwakira abantu, abakora isuku n’abakora mu biro ariko nta n’umwe washoboye kutubwira niba azi inkomoko y’uyu muco.

Bose bahuriza ku gisobanuro kimwe bavuga ko ari ikimenyetso cyo kwishimirana hagati y’abagiye gusangira.

Nyamara gukomanganya ibirahure, ibikombe cyangwa amacupa mbere yo gusangira icyo kunywa (inzoga, amazi, icyayi…), bifite inkomoko ya kera cyane mu bihugu byateye imbere.

Ku mbuga za internet twasuye zagiye zandika kuri uyu muco, inyinshi zivuga ko gukomanganya ibirahuri, ibikombe, inkongoro, amacupa n’ibindi mbere yo gushyira ku munwa, bikomoka ku muco wo hambere mu bihe ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byategekwaga n’Abami.

Iyo umwami cyangwa undi muntu wese wabaga afite umwanya mu buyobozi yabaga agiye gusangira na mugenzi we ku meza, iyo bajyaga gutangira kunywa inzoga cyangwa umutobe, uwatumiwe yabanzaga kuzamura icyo agiye kunyweramo, agasaba na mugenzi we kubigenza atyo, hanyuma bagakomanganya ibyo bagiye kunywesha, barangiza bagasomaho barebana mu maso.

Impamvu y’uyu mugenzo rero, nk’uko imbuga zitandukanye zibivuga, kwari ukugenzura ngo barebe niba nta waba yashyize uburozi mu cyo kunywa cy’undi.
Ni imbuga nyinshi zabyanditseho, ariko twafashe ingero za snowbrains.com, timesofindia.com na todayfoundout.com zivuga ko iyo habaga hari uwashyize uburozi mu cyo kunywa cya mugenzi we, atashoboraga gutinyuka kumureba mu maso mbere yo gusomaho.

Hari n’abakoreshaga uburyo bwo gusobekeranya amaboko, buri muntu agasomya mugenzi we ku cyo kunywa cye, kugira ngo arebe ko yemera agasomaho.
Iyo yangaga, byatumaga mugenzi we ahita amenya ko hari icyo yikeka, yaba ari umwami agahita ategeka ko bamwica cyangwa se bikaba byateza intambara ikomoye.

Hagati aho ariko, hari n’abandi bemeraga ko gukomanganya ibirahuri ngo byashoboraga kwirukana imyuka mibi kubera ko imyuka mibi cyangwa abazimu ngo bibangamirwa na ririya jwi ry’ibirahuri bikomangana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

byose mwavuze niko mbizi keretse ko uwaje asanga umuha icyo anwa bakozanyagaho kuburyo uwasuye atuma icyo kunwa bamuhaye kimeneka mu cyamugenzi we uwasuwe agasoma uwasuye agakurikira.
Murakoze!

NKINDI DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Inkuru ituzuye.... Intro, OK. Development, OK. Conclusion iri he? Watangiye ugiye kutubwira inkomoko yabyo... Usoje utayitubwiye! None ubwo iyi nkuru ni iya muhango ki?

nyiraburyohe zoubeda yanditse ku itariki ya: 29-06-2017  →  Musubize

Tubashimiye ko buri wese agiye kujya abikora azi icyo bisobanura. Mudushakire n’ibindi kugira ngo turusheho gusobanukirwa aho gukora ibyo tutazi. Thanks.

Ngarukiyimana J Paul yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

murakoze cyane kundusobanurira

MUKESHIMANA Augustin yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka