Ese kwambara impenure byabuza umuntu ijuru?

Hakunze kumvikana impaka zijyanye n’imyemerere aho bamwe bavuga ko abagore bambara bigufi, amapantaro, abasuka cyangwa bakadefiriza imisatsi n’abirimbisha mu buryo bunyuranye batazakandagira mu ijuru.

Ibyo ariko hari abandi babona ko nta shingiro bifite ndetse bakanemeza ko kujya mu ijuru bishingira ku byo umuntu akora ntaho bihuriye n’ibyo yambara cyangwa yisiga.

Pasteur Antoine Rutayisire na Ingabire Marie Immaculée barabivugaho iki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Kwambara impenure n’icyaha ntaho gitaniye n’ubusambanyi kuko nugushaka kugaragaza igitsina ...n’ukureshya abagabo owo rero so umuco wa gikirisito. Abantu nibakizwe be kwidubika mu busambanyi atari ibyo bazarimbuka nka Sodom na gomorrah.

Harolimana james yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Yesu ashimwe kuba tyri bazima umunsi wa none kuko dufite igihe cyo kuba twakwicuza ibyaha byacu tugakizwa ..Yesu ashiwe kuko yaraduphiriye kugirango tubone ubugingo buhoraho ! Ikibazo cyo kwambara impenure dushatse ntitwagitindaho ! Kwambara impenure kw’abagore cyngwa abakobwa nibibi ndetse bikojeje isoni...ubikora aba asa n’ushaka kugaragaza icyo yambariye ..icyo ntakindi ni igitsina...nta mukirisitu nyakuri washaka kukuruza abantu ubwiza bw’umubiri we w’ibanga ..arata ibibero ngo abe atari mu cyaha...Imana ntibyemera ...siko Imana ibishaka kandi no mubuzima busazwe bikojej’isoni cyane cyane ku Bagore bafite abagabo..ese baba bagishaka kureshya abandi bugabo! Ubwambure atari mugihe cya stone age..aho I.yenda yabonetse ntaho butaniye n’ubusambanyi.Abantu nibanyurwe ,biyubahe birinde ubuhehesi .UWITEKA IMANA IBANE NAMWE .

Harolimana james yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

biterwa n’imyizerere y’umuntu hano kwu isi.

Irakiza Jeand’amour yanditse ku itariki ya: 30-09-2018  →  Musubize

ese ntimuziko imibiri yacu arinsengero zimana.igihe kimwe yesu yageze murusengero,asanga bari gucururizamo,kuvunjiramo,arabifata byose arabimena,ati ninde wababwiye kuza kuntobera urugo?rero niba uziko umubiri wawe arurusengero,ninde wabonye urusengwro rutagira decoration?namucyaro bashyiramo indabyo ziri nature zakuma bakazana izindi.imana ntifitanye ikibazo nimpenure ark ngo bazabamenyera kumbuto zabo.erega imana yaturemanye ikintu gikomeye,amahitamo.knd icyuhisemo ntuyoberwa kwrikiza cg kibi.rero mwifata umwanya munini woku jajing abantu kuko ntimwabikora kuruta imitima yabo,irababwira nuko batayumvira.none niba umuntu atiyumvira ubwe,urumva wowe ufite iki cyatuma akumvira?

alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2018  →  Musubize

yegoko? njye uwambayempenure mwita ikiraya ese abashakakugaragazaiki? ahubwo bazarimbuka abayambara bashire.

Sibomana venuste cyasusa1 yanditse ku itariki ya: 29-07-2018  →  Musubize

Ikibazo so iyo myenda, ikibazo ni icyamuteye kuyambara. Ijambo ry’Imana ridusaba kurehereza abantu kuri Yesu; iyo utangiye kubireherezaho rero, uba ukorera Satani. Do not attract people to you, attract them to God. Do not be a barrier to people, be supportive

Twahirwa Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 25-07-2018  →  Musubize

Ibaze pe muminsiyimperuka azaza abigisha nshakira ndamu bazateza umubare nyamwinshi kurimuka kuko bataaigera narimwz bagira inama abizera babo ibyumuchristo uboneye agomba kwitwara.kandi kuba benshi bavugako ntacyobitwaye mwibukeko mwijuru hazajyamo indobanure buriwese azaca mukayunguruzo.nomuriyisi ubusanwze iyo umunyeshuri arumuhanga ariko nta displine baramwirukana mujuru simungarani rero hajyamo ibideshi.handitswengo hazabona ishyano abateza abandi gukora ibyaha,uramutse ubana nabamaze kwandikirwa ijuru ntakibazo wakwambara izo mpenure kuko ntawubakwitayeho ariko twese turakishakisha sibyiza gutuma abantu batekereza uko uteye sibyiza nagato hano haba commissioner ishinwze deliberations nomujuru nuko abamarayika barandika.ngo akantu kose ukora numwanya wamaze ntacyo ukora bizaza murubanza.rekakugusha bashikibacu ubazanira kurimbuka..Data wera atugirire neza atubabarire ibyaha twaguyemo tutabizi Amen

Charles yanditse ku itariki ya: 24-07-2018  →  Musubize

Binyuze kuli Bible,imana idusaba "kwambara decently".Abantu bambara "impenure",ni abisi.Ahanini baba bashaka kwerekana ibibero byabo.Nta mukobwa numwe wo mu idini ryacu wambara impenure.Ahubwo bose bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.Baramutse "bambaye impenure",babafata nk’indaya kandi bakaba basuzuguje imana dukorera.Abakristu nyakuri,ntabwo bigana abakobwa b’isi.Ntabwo bambara impenure,cyangwa ipantalo ziciye nkuko abandi bakobwa benshi babigenza.

Karake yanditse ku itariki ya: 25-07-2018  →  Musubize

Ariko ntimukirirwe mutera abantu ubwoba Imana niyabantu bose nabo bambara imyenda migufi, bahawe isi batabisabye, batabikoreye Imana ubwayo niyo yabikoze, nijuru izariduha ntacyo tubikozeho! Mureke rero gutera abantu b Imana ubwoba mukoresha bibiliya yanditswe nabantu ivuga byinshi bivuguruzanya. Turi mwisi, nitugera mwijuru tuzafata umuco tuzahasanga

Alia yanditse ku itariki ya: 29-07-2018  →  Musubize

Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge (Hoseya 4:6)
Ijuru rya Bibiliya ribisobanura neza muri 1Petero 3
3.Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda,
4.ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.

Rwamapera yanditse ku itariki ya: 24-07-2018  →  Musubize

Ku giti cyawe urumva kwambara imyenda mito ari cyo cyongenzi nko kwirirwa ucira imanza abantu? Urabona bibiriya yawe wirirwa usoma ngo ukurikije icyo ikubwira umutima wawe ari umukara ngo ikibazo ni imyenda mito? Nonese imana yo ku giti cyayo urumva ibabajwe n ibyo kutambara nkaho yarebye imitima igira neza? Warayobye isuzume

Kazungu yanditse ku itariki ya: 24-07-2018  →  Musubize

Muraho.. Impenure nijuru nanaho bihuriye rwose! kimwe nukwambara ikindi nugukora neza ukabona ijuru kandi kwambara impenure sicyaha.

John yanditse ku itariki ya: 24-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka