Ese birakwiye ko twitotombera Imana kubera ibibi bitubaho
Akenshi Kamere muntu ituma abantu batabasha kwakira ibibi bibabayeho, akenshi ugasanga bitotombera Imana bibaza icyo yabahoye .
Iri somo riratugaragariza ko bidakwiye ko twitotombera Imana kubera ibyago bitubaho, kuko nta na kimwe kibaho kidafite impamvu.
Umwami umwe yari afite umugaragu witwaga Sebugangali. Igihe cyose uyu mugaragu agakunda kumubwira ati” Mwami wanjye wicika intege, kuko muri byose Imana ni nziza kandi nta kosa na rimwe ijya ikora."
Umunsi umwe bajyanye guhiga, maze inyamaswa ishaka kurya umwami. Sebugangali yagerageje kuyica biramunanira birangira ya nyamanswa iciye umwami urutoki.
Umwami akimara gucika urutoki , n’umujinya mwinshi yatangiye kwinubira Imana agira ati” Iyaba Imana yari nziza ntabwo iyi nyamaswa iba ishatse kundya kugeza n’aho mbura urutoki rwanjye.’’
Umugaragu Sebugangali aramusubiza ati "Ntitaye kuri ibi byose kimwe databuja, nakubwira ko Imana ihora ari nziza kdi buri kintu cyose ikora ni ibyiza kandi ni ukuri, ntijya yibeshya."
Umwami yahise arakazwa cyane n’igisubizo Sebugangali amuhaye ahita ategeka ko bamufata.
Igihe bari bamujyanye muri gereza Sebugangali yarongeye abwira umwami ati” Nyamara data buja ndakubwiza ukuri, Imana ni nziza kandi nta kosa igira”.
Bukeye umwami yaje gusubira guhiga yijyanye, ageze mu ishyamba afatwa n’abantu b’inyeshyamba zagiraga imana yazo ziha igitambo cy’abantu.”
Bamugejeje aho batangiraga igitambo, bagiye kumutamba basanga umwami abura urutoki rumwe, baramurekura arataha kuko babonye afite intoki zituzuye, kandi badashobora guha imana yabo igitambo cy’umuntu utuzuye.
Umwami agarutse i bwami ahita ategeka ko barekura umugaragu we, nuko ahita amubwira ati "Ncuti yanjye ni ukuri Imana yambereye nziza kuko byari birangiye nari mfuye ariko kubwo kubura urutoki narekuwe ndakira.”
Akomeza agira ati” Ariko mfite ikibazo, niba Imana ari nziza kuki yandetse nkagufunga?”
Sebugangali aramusubiza ati” Iyo utamfunga twari kuba twajyanye jye nkaba igitambo kuko nta rutoki mbura.”
Iyi nkuru y’umwami na Sebugangali iratanga isomo rigaragaza ko koko ibyo Imana ikorera abantu ari byiza kandi itajya yibeshya.
Irindi twakura muri aka gakuru riragira riti” Nubwo kenshi tuvuga ko ubuzima bwacu ari bubi, ko ibintu bibi gusa ari byo bitubaho, ntidukwiye kwirengagiza ko biba byabayeho ku bw’impamvu.”
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
IKigaragara ni uko abantu bakangute ! Muhindure umuvuno nta muntu ukeneye kumva Imana ibeshyerwa bigeze aho ... Nizere ko Masabo na Alex babahaye isomo
Ibi bitekerezo bihimbwe nabatekamutwe bagamije kwiba ababayobotse bababeshya ko babajyana mu ijuru nabo batazi ntibikwiye guhabwa umwanya. Itangazamakuru mu Rwanda mukoresha ubusbobozi muhabwa muyobya abanyarwanda aho kubabwiza ukuri ku bubi bwabakozi b’imana z’inda zabo. bagize intama abirabura babaka namafaranga yo kubaka ibiraro bororerwamo bati abakene nibo bazabona ijuru. Amaturo mutura akoreshwa mu kugura intwaro zica inzirakarengane naho injiji ngo ziyahaye Imana nkaho yababwiye ko icyeneye amafaranga.
KT se nayo igihe guhinduka indiri ya ba escrot?
Ibitubaho ntaho bihurira n’Imana. Mureke kuyihimbira. Ubwo se impamvu wumva ari iyihe imana yabona? Ibyo mubiharire abihaye imana.