Emojis n’ibisobanuro byazo (Igice cya I)
Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zigira utumenyetso (EMOJIS) dukoreshwa mu guhererekanya ubutumwa mu rwego rwo kwirinda kwandika amagambo menshi, kandi ubutumwa bukumvikana kurushaho, cyane cyane ubushingiye ku byiyumviro mbamutima.
By’umwihariko dufashe urugero rw’urubuga rwa WhatsApp, dusangamo emojis nyinshi cyane zifashishwa mu kugaragaza imbamutima z’uwandika n’uwakira ubutumwa, ariko se tuzikoresha tuzi neza ibisobanuro byazo?
Reka turebere hamwe zimwe muri zo n’ibisobanuro byazo:

Aka kamenyetso gakoreshwa igihe umuntu ashaka kwerekana ko ashimishijwe n’igikorwa kibaye cyangwa kigiye kuba (haraza gushya/hahiye), cyangwa se kwerekana ko wishimiye umuntu runaka bitewe n’uko agaragara cyangwa ibikorwa bye.

Natebyaga, nikiniraga, sinari nkomeje.

Gushiguka, gukuka umutima kubera ibibaye (ibyago/urupfu)

Ngize isoni z’ibyo mbonye, sinshobora gukomeza kubireba.

Ngize isoni z’ibyo mvuze cyangwa nanditse.

Sinemera ibyo numvise, sinshaka no kubyumva.

Ibyo uvuze (wanditse) ntacyo bimbwiye, nta n’icyo byampinduraho.

Ndi mu byishimo, ndashaka kujya kubyina nkanezerwa.

Hagarara! Rekera aho! Ntugire icyo urenzaho! Mu yandi magambo ni STOP! Iki kiganza hari abagikoresha mu butumwa bwo gusuhuzanya ariko si byo.

Iki kiganza ni cyo cyagenewe gukoreshwa mu mwanya w’ubutumwa bwo gusuhuzanya.

Simbizi pe! Sinzi uko nabisobanura.

Ni uko bimeze, wabyemera utabyemera nta kindi nabikoraho.

Mbuze icyo mvuga, ndaruciye ndarumira (ururimi)

Ibi birenze ukwemera, ndapfuye!

Icyo wakenera cyose nakikubonera.

Amerwe aranyishe (ndashaka kurya), cyangwa se ndakwifuza (umugore/umugabo). Ishobora no gukoreshwa n’umuntu werekana ko yasagutswe n’inzoga (gusinda).
Biracyaza…
Ohereza igitekerezo
|