Dore uko watuma umuntu akora icyo ushaka utavunitse (Igice cya mbere)

Mu buzima duhura na byinshi bishobora gutuma tutagera ku byo dukeneye, cyane cyane iyo ari ibyo dukeneye kuri bagenzi bacu duhurira mu buzima bwa buri munsi, kandi nyamara hari uburyo ushobora kwifashisha butagombera kuba waraminuje mu myitwarire ya muntu.

Muri iyi nkuru ishingiye ku rubuga rwa ‘Bright-side of life’, turarebera hamwe inzira zitandukanye zagufasha kugera ku cyo wifuza ku muntu.

Urugero: Nk’igihe murimo kuganira ugashaka kumenya niba akubwiza ukuri, igihe ukeneye ko umuntu akora ibyo wamusabye atinubye, ukeneye ko umuntu atazasubira mu ikosa runaka cyangwa wifuza ko umuntu akwisanzuraho n’ibindi n’ibindi.

Inzira eshanu za mbere mu 10 bitewe n’icyo ukeneye

1. Niba urimo kuganira n’umuntu ukamubaza ikibazo ukabona arasa n’ushaka kukinyura iruhande, ujye uceceka akanya gato ariko ukomeze umurebe mu maso. Ibi bituma yumva abangamiwe akemera agakomeza akagusubiza kuko bituma atekereza ko waba uzi neza ko arimo kukubeshya bityo agahebera urwaje akakubwiza ukuri, n’ibindi utari uzi ukabimenya.

2. Niba umuntu arimo gushaka kukwinjiza mu mpaka za ngo turwane, ujye ushaka ijambo ryiza umubwira ubundi urebe ngo arahita acururuka nawe ubwe bikamutera kwigaya. Ubundi buryo bwiza bwo kwirinda impaka za ngo turwane ni ukwirinda gusubiza umuntu kuko nta kintu kiryana nko kwimwa amatwi.

Ariko rero niba uwo muntu ari inshuti cyangwa uwo mukorana, ujye ugerageza kwishyira mu mwanya we ubundi umutege amatwi bizagufasha kugira umwanya wo kumva, niba mu mpaka ze harimo ukuri utari urimo gusobanukirwa.

3. Niba uri umukoresha ukaba uzi ko mu bakozi ushinzwe harimo umuntu w’umunebwe, si byiza kumubwira umukankamira uti KORA IBINGIBI! Ibyiza ni ukumwegera ukamubwira uti Tangirira kuri ibi, nabirangiza ugaruke umubwire uti Ni byiza, komereza no kuri ibi, bityo bityo kugeza igihe akazi wamushinze karangiye kandi nawe akabona ko katari kenshi nk’uko yabyibwiraga.

4. Niba ufite ijombo ugomba kugeza ku mbaga, ntukibagirwe kwitwaza icupa ririmo amazi. Mbere na mbere uzakenera amazi kuko afasha kukurinda umwuma, icya kabiri ushobora kwibagirwa kimwe mu byo wari wateguye kuvuga, ubundi ugafata akaruhuko gato ugasoma ku mazi ari nako urimo kugerageza kwibuka ibyo wari wibagiwe.

Ikindi kintu cy’ingenzi ugomba kuzirikana, niba kuvuga mu ruhame bikugora, bibwire abo ugiye kugezaho ijambo hakiri kare kuko bituma bisanzura nawe ukavuga nta gihunga cyinshi, bityo n’abo ugiye kubwira bakagutega amatwi babizirikana kuko burya biba no ku bantu benshi.

5. Niba watangiye akazi gashya ahantu ukaba wifuza kuhisanga mu buryo bwihuse, uzashake umuntu uhasanzwe umusabe kugusobanurira ikintu runaka. Niyo yaba atagifitiye igisobanuro cy’ako kanya, bituma akwiyumvamo kubera ko ari we uba wahisemo mu bandi, bityo bityo akagufasha kumenyerana n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka