Dore uko wakwita ku misatsi ukoresheje avoka n’amagi

Avoka ubusanzwe abantu bayizi nk’urubuto ruryoha, kandi rukundwa n’abatari bake, ariko ibyiza byayo ntibigarukira k’ukuribwa gusa, kuko igira n’akamaro gakomeye mu kwita ku misatsi.

Uruvange rwa avoka n'amagi rutuma imisatsi ikura neza ikanakomera
Uruvange rwa avoka n’amagi rutuma imisatsi ikura neza ikanakomera

Ku rubuga https://www.femina.fr, bavuga ko umuntu ashobora kurya avoka igakora akazi kayo imbere mu mubiri ariko bikagera no ku musatsi inyuma.

Hari kandi no gufata avoka igakoreshwa mu misatsi ikagira akamaro, bidasabye ko ibanza kunyura mu mubiri, byo bita ‘masque’mu Gifaransa.

Uko bikorwa ngo ni ugufata avoka imwe n’ibiyiko bibiri by’ubuki, bagasya mu gikoresho cyabugenewe (Mixeur), nyuma kuko biba byabaye nk’igikoma gifashe, bakabisiga mu musatsi bahereye ku imerero ryawo.

Iyo umuntu amaze kubisiga mu misatsi ngo agomba gutegereza nibura iminota makumyabiri, akabona kumesa mu mutwe, akoresheje ‘shampoo’ n’amazi meza, nyuma umusatsi bigaragara ko umeze neza, usa n’utoshye.

Ku rubuga https://www.astuces-divers.com, bavuga ko kuba avoka yigiramo amavuta menshi ndetse na za vitamine zitandukanye, biyiha ubushobozi bwo gukoreshwa muri za ‘masque’ igashyirwa mu misatsi kandi ikagira akamaro.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko umuntu ashobora gufata avoka, akavanga n’ubuki ndetse n’amavuta ya ‘coco’, ibyo ngo bigaburira umusatsi bikawuha ubuzima bwiza.

Uko bikora ni ugufata avoka, umuntu akayipondesha ikanya kugeza ubwo inoze, nyuma akavangamo ibiyiko bibiri cyangwa bitatu by’ubuki bitewe n’uko avoka ingana, akongeramo ibiyiko bibiri cyangwa bitatu by’amavuta ya Coco, nyuma akabivanga.

Iyo byamaze kumera nk’igikoma gifashe, akabisiga mu misatsi ahereye ku mizi yawo, nyuma agapfuka umusatsi, agategereza nibura iminota mirongo itatu akabona kuwumesamo. Ibyo bigirira akamaro umusatsi ukunda kugira ikibazo cyo kumagara no gucika ukagira ubuzima bwiza.

Hari kandi no gukora ‘masque’ ya avoka ivanze n’amagi nabyo bigafasha umusatsi kumererwa neza.Uko bikorwa ni ugufata ururenda rw’igi ku bantu bagira imisatsi isa n’ifite amavuta, bakavanga na avoka yose, bakongeramo ikiyiko cy’ubuki bakavanga kugeza bibaye nk’igikoma gifashe cyane, bagasiga mu misatsi bahereye aho itereye, nyuma bagatereza bigakora akazi kabyo mu minota mirongo itatu bakabona kumesamo.

Ku bantu bafite imisatsi ikunda kumagara, bo bafata umuhondo w’igi bakavanga na avoka nyuma bagashyiramo ikiyiko cy’ubuki, bamara kubisya byabaye nk’igikoma gifashe cyane, bakabisiga mu musatsi n’ubundi bahereye ku ruhu umusatsi utereyeho, bagategereza iminota mirongo itatu bakabona kumesamo.

Ku bantu bafite imisatsi isanzwe bo, bafata igi ryose uko ryakabaye, umuhondo n’ururenda byose, bakabivanga na avoka yose, nyuma bakongeramo ikiyiko cy’ubuki bagasiga mu misatsi bikamara iminota mirongo itatu atarabimesamo, yashira akamesamo n’amazi meza.

Kuri urwo rubuga bavuga ko izo ‘masque’ zishyirwa mu misatsi zivanzemo avoka, zose zigira ubushobozi bwo kwita ku ruhu rumeraho umusatsi, zikawugaburira ndetse zikanawukomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe mfite umusatsi udakura kandi woroshye cyane nabigenza nte kugirango ukure cyangwa ngo ukomere.

Murakoze Umukunzi wanyu.

Debora yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka