Dore uko wakwirinda indwara ituma inzara zivunguka

Hari indwara ifata inzara cyane cyane izo ku mano, mu gifaransa ikaba yitwa ‘l’onychomycose’ cyangwa se ‘mycose des ongles’. Nk’uko tubikesha urubuga http://www.doctissimo.fr, iyo ndwara iterwa na za bagiteri zigenda zikibika mu nzara.

Nyuma inzara ziragenda zikangirika, zigatangira kuba umuhondo, zigasa n’izomotse ku mubiri, ku buryo iyo umuntu ashimye imbere mu rwara hasohokamo ibintu bisa n’ifu.Iyo umuntu abonye ko arwaye iyo ndwara akwiye kujya kwa muganga bakamuha imiti ijyanye na yo, kuko ni indwara ivurwa mu gihe cy’amezi atari make, ariko irakira.

Hafi 10 % by’abatuye isi, bahura n’iyo ndwara y’inzara, gusa akenshi ifata mu rwara rw’ino ry’igikumwe.

Nubwo iyo ndwara y’inzara hari abatayizi cyangwa se hakaba n’abayizi ariko bayifata nk’indwara isuzuguritse,nyamara ni indwara yibasira abantu batari bake nk’uko imibare ibigaragaza.

Ni indwara yandura, kuko umuntu ashobora kuyandura ayikuye ahantu hakandagiwe n’umuntu urwaye iyo ndwara, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu rwogero rusange (piscine), muri Sawuna, mu rwambariro rusange ku bakora siporo (vestiaires de sport), kwa muganga, mu tubyiniro n’ahandi.
Iyo umuntu akandagiye aho hakandagiwe n’urwaye iyo ndwara y’inzara, hagashira amezi runaka, iragenda igafata mu nzara, kuko izo bagiteri ziyitera zikunda ahantu hashyushye kandi hahehereye.

Iyo ndwara ishobora no gufata inzara z’intoki. Gusa ifata abantu bakunda kuba bakora mu mazi kenshi.

Iyo ndwara ntikunda kwibasira abana bato, ahubwo uyisanga cyane mu bakuze, kuko umuntu umwe ku bantu icumi, aba arwaye iyo ndwara y’inzara zivunguka zikaba zanomoka.

Ikindi kandi iyo ndwara yibasira cyane abageze mu zabukuru kuko abantu 30% bafite imyaka hejuru ya 70, bahura n’indwara y’inzara zivunguka. Iyo ndwara y’inzara yibasira abagabo byikubye inshuro eshatu kuruta uko yibasira abagore.

Nubwo iyo ndwara iterwa na za bagiteri, ariko hari n’ibindi biyorohereza nko kuba umuntu asanganywe izindi ndwara nka diyabete, Sida, kuba amaraso adatembera neza, indwara z’uruhu, cyangwa se umuntu ari ku miti ya kanseri (chimiothérapies), n’ibindi.

Hari kandi kwambara inkweto zidakwira umuntu neza, amano akagenda yitsindagiye ku nkweto cyane, bityo hakaza imfunira ku mano.

Ikindi ni ukwambara inkweto zidatuma umwuka winjira, cyangwa se gukora ibikorwa bituma umuntu ahura n’amazi kenshi, hakiyongeraho rero n’izabukuru kuko abakuze barwara iyo ndwara kurusha abakiri bato.

Ibiranga iyo ndwara y’inzara ni ukugira inzara zitangira komoka ku mubiri, nyuma zigatangira gusa nabi, aho ubona haje ibintu bisa n’amabara yerurutse mu rwara, ni gake haza amabara yirabura.

Iyo umuntu ashimye imbere muri urwo rwara ruba rutagifashe neza ku mubiri, hasohokamo ibintu by’umweru bivuvuka

Ese iyo ndwara y’inzara isuzumwa ite?

Nubwo iyo ndwara itababaza ariko irabangama, uko isuzumwa rero, umuntu ajya kwa muganga, bagaca urwara rurwaye, kandi bakarucira kure kugira ngo urwamaze gufatwa n’uburwayi rushireho, nyuma bagaharura ibyo bintu by’umweru biba biri munsi yarwo bikajya gupimwa muri Laboratwari kugira ngo bamenye ko umuntu arwaye iyo ndwara ituma inzara zivunguka.

Iyo byamaze kumenyekana ko umuntu arwaye iyo ndwara, hakurikiraho kuyivura, uko ivurwa rero, hari ubwo bavura igice cy’urwara cyamaze kurwara gusa, cyangwa se bakavura urwara rwose muri rusange, biterwa n’aho indwara yamaze kugera mu rwara.

Iyo ari urwara rugifatwa, hari ubwo bandikira umuntu umuti umeze nk’amavuta (crème) cyangwa verini, umuntu agomba gukoresha mu gihe cy’amezi hagati y’abiri n’atandatu, rukaba rushobora kuba rwamaze gukira.

Iyi ndwara iravurwa igakira. Ino riragaragaza uko ryari rirwaye n'uko ryahindutse nyuma yo kuvurwa
Iyi ndwara iravurwa igakira. Ino riragaragaza uko ryari rirwaye n’uko ryahindutse nyuma yo kuvurwa

Hari nubwo biba ngombwa ko urwara rwose ruvanwaho hifashishijwe umuti ushyirwa ku rwara, nyuma bagashyiraho igipfuko. Urwara rurangiramo hagati y’ibyumweru bibiri na bine umuntu amara ashyiraho umuti. Iyo rudashizemo neza, umuganga ararukata akoresheje icyuma cyabugenewe, nyuma y’aho bongeraho crème cyangwa verini kugira urwara rukire neza.

Iyo ibyo byose birangiye urwara rudakize neza, biba ngombwa ko barubaga.

Ni gute umuntu yakwirinda ko iyo ndwara imugarukaho kenshi?

Ni ngombwa kugira isuku y’ibirenge cyane cyane umuntu agasukura mu nzara.

Inkweto umuntu akorana siporo, agomba kumenya ko ari iza siporo akajya azishyira aho zibona umwuka kenshi.

Mu zindi nama zitangwa harimo gukunda kwambara inkweto z’uruhu, no kwambara amasogisi ya ‘coton’ kuko yo yakira ibyuya byo mu birenge nta kibazo.

Mu gihe umuntu akunda kubira ibyuya bikabije mu birenge, hari imiti ifasha umuntu kutabira ibyuya cyane.

Abantu kandi bagirwa inama yo guca inzara zigahora ari ngufi, kumutsa ibirenge neza mu gihe umuntu arangije kwiyuhagira, no kudatizanya igitambaro cyo kwihanaguza amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mundangire umuti kuko narivuje byaranze inzara zintoki

Jonas yanditse ku itariki ya: 14-04-2024  →  Musubize

Nibyiza kubwinama mudahwema kutugira ndetse no kwita kubuzima bwacu
Njyewe pfite ikibazo kuki inzara za maguru
zanjye zikunda kuvamo ugasa urwara ruvuyemo hakaza urundi narwo rukavamo?Kandi ntayindi ndwara mbana nayo. Murakoze negereje ubujyanama bwanyu nigisubizo cyanyu

Ikoribyishaka Josiane yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Nibyiza kubwinama mudahwema kutugira ndetse no kwita kubuzima bwacu
Njyewe pfite ikibazo kuki inzara za maguru
zanjye zikunda kuvamo ugasa urwara ruvuyemo hakaza urundi narwo rukavamo?Kandi ntayindi ndwara mbana nayo. Murakoze negereje ubujyanama bwanyu nigisubizo cyanyu

Ikoribyishaka Josiane yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Nonese iyindwara ivurirwa kubigo nderabuzima byose mugihugu cyangwa nari amavuriro yabugenewe mukuvura iyi ndwara?

madisi yanditse ku itariki ya: 1-01-2022  →  Musubize

Nonese iyindwara ivurirwa kubigo nderabuzima byose mugihugu cyangwa nari amavuriro yabugenewe mukuvura iyi ndwara?

madisi yanditse ku itariki ya: 1-01-2022  →  Musubize

Murakoze kuntama muduhaye
Ariko twakoze ibyo mwaduhaye gusa byaranze mudufashije mwaturagira ibitaro bibasha gutunganya inzara

Mugisha Elyse yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Nonex nigute wayirwanya ukoresheje ibintu byorohereje mubuzima kuyirwaye

Twagirimana nepo yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

mwaturagira ivuriro bafasha umuntu najyiye henshi birananirana

ahamed yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Urakoze cyane iyi ndwara ndayirwaye najyaga nyoberwa ibyaribyo

Ange yanditse ku itariki ya: 1-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka