Dore uko wafasha umuntu warumwe n’inzoka

Kurumwa n’inzoka ni imwe mu mpanuka zibaho cyane cyane igihe umuntu akunda gukora imirimo ituma ajya ahantu hari ibihuru, uretse ko hari n’ubwo inzoka ishobora kwinjira mu nzu, ikaba yaruma umuntu.

Uwarumwe n'inzoka afashwa mu buryo bwihuse mbere y'uko agezwa kwa muganga
Uwarumwe n’inzoka afashwa mu buryo bwihuse mbere y’uko agezwa kwa muganga

Hari iby’ibanze umuntu yagombye gukora cyangwa uwarumwe n’inzoka mu rwego rw’ubutabazi bwihuse, kugira ngo n’igihe ataragezwa kwa muganga ntagire ikibazo gikomeye.

Ubundi hari ibiranga umuntu warumwe n’ inzoka bitewe n’ubwoko bw’yamurumye, nk’uko bigaragara ku rubuga https://www.ameli.fr/assure/sante/urgence/, muri rusange ibiranga umuntu warumwe n’inzoka ikamushyiramo ubumara ni ibi bikurikira:

Hari utwenge tubiri tuba tugaragara aho inzoka yarumye, hari ukubabara aho yarumye, hakabyimba ubundi hagasa n’ahatukura.

Hari n’ibimenyetso biranga umuntu warumwe n’inzoka bishobora kugaragara mu gihe cy’isaha cyangwa nyuma y’amasaha runaka bitewe n’ingano y’ubumara yamushyizemo. Muri ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’isaha cyangwa nyuma y’amasaha harimo kugira isesemi, kuruka, kuribwa mu nda ndetse no gucibwamo.

Hari kandi n’ibindi bimenyesto bishobora kugaragara harimo kugira isereri, umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane, kuva amaraso, guhumeka bigoranye, ihindagurika mu gutera k’umutima.

Aharumwe n'inzoka hagaragara utudomo tubiri turiho amaraso
Aharumwe n’inzoka hagaragara utudomo tubiri turiho amaraso

Iyo umuntu arumwe n’inzoka ntavurwe biba bishobora no kumutwara ubuzima, ariko icyiza ni uko hari uburyo bwo kuvura uwo yarumye kwa muganga, ariko na mbere yo kugera kwa muganga hari uko bamufasha.

Ku rubuga https://www.ameli.fr/assure/sante/urgence/, bavuga ko icya mbere wafasha umuntu urumwe n’inzoka ari ukumushyira ahantu agatuza, kuko gukomeza yikubaganya byihutisha ubumara, ukamuryamisha agororotse. Ikindi ni ukumwambura impeta, isaha yo ku kuboko, n’ibindi yaba yambaye bishobora kugorana kubikoramo mu gihe abyimbiwe bitewe no kurumwa n’inzoka.

Mu gihe bishoboka, ushobora kumwogereza aho yarumwe ukoresheje umuti ugenewe kwica udukoko (microbes), igihe ataka avuga ko ababara cyane, ushobora kumuha ikinini cya ‘paracétamol’ gusa, ariko ukirinda kumuha ‘aspirine’ kuko ngo ishobora gutuma uwarumwe n’inzoka ava amaraso cyane.

Birabujijwe gupfuka aho umuntu yarumwe n’inzoka cyangwa se kuhashyira ibintu nka barafu, amavuta n’ibindi. Birabujijwe kandi guha inzoga umuntu warumwe n’inzoka.

Ku rubuga http://www.bushcraft.fr/phpBB/viewtopic.php?t=5284, bavuga ko hari n’akabuye k’umukara gakoreshwa cyane cyane muri Afurika kuko ari ho kahereye, nyuma ngo kakaza kugera mu Burayi kajyanywe n’Abapadiri bera.

Gukoresha akabuye k’umukara kanyunyuza ubumara (Pierre noire)

Akabuye k'umukara kafashe aharumwe n'inzoka, karimo gukuramo ubumara
Akabuye k’umukara kafashe aharumwe n’inzoka, karimo gukuramo ubumara

Ubundi ngo ni akagufa bafata bakagaconga, nyuma bakagatwika cyane kagahinduka nk’ikara (carboniser) nyuma bakakinika mu ma mata, bakavanamo ubwo kakaba gashobora gukoreshwa mu kuvana ubumara bw’inzoka mu mubiri.

Ako kabuye ngo gashyirwa aho inzoka yarumye umuntu, cyangwa se agasimba kitwa ‘scorpion’ n’izindi nyamaswa zigira ubumara.

Uko ako kabuye gakoreshwa, bakarambika aho umuntu yarumwe n’inzoka, gusa ngo bisaba ko haba hariho amaraso nubwo yaba makeya, iyo ako kabuye gahuye n’ayo maraso gafata aho umuntu yarumwe, kagakurura ubumara bwose mu mubiri, iyo ubumara bushizemo kivana ku mubiri kakagwa hasi.

Akabuye k’umukara gashobora gukoreshwa inshuro nyinshi mu kuvana ubumara mu mubiri w’umuntu warumwe n’inzoka. Icyo ngombwa ni uko gasukurwa uko bikwiye nyuma yo kugakoresha.

Gusukura akabuye k’umukara nyuma yo kugakoresha ku muntu warumwe n’inzoka cyangwa n’ikindi kigira ubumara, ngo ni ukugashyira mu mazi ashyushye kakamaramo isaha imwe, nyuma bakagashyira mu mata ashyushye kakamaramo amasaha abiri, yarangira bakagakuramo bakakagashyira ahantu kabasha kumauka neza.

Ako kabuye ngo ntikarakorwaho ubushakashatsi muri siyansi, ariko hari ubuhamya bw’abantu batandukanye bavuga ko kabafashije barumwe n’inzoka zifite ubumara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri inzoka nimbi buriwese asabwakwirinda ko yamurya murakoze. Mwamfasha kuabonanomeroz’umunyamakuru RIGANI RUGAJU MURAKOZE.

Samuel imanishimwe yanditse ku itariki ya: 31-03-2024  →  Musubize

Abantu benshi dutinya INZOKA cyane.Statistics zerekana ko buri mwaka Inzoka zica abantu ibihumbi 50,mu bantu 6 millions ziruma.Abandi 150 000 bacibwa ingingo (amputations).Ariko nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli bible,abantu bazabana amahoro n’Intare,Inzoka,etc...Iyo si izaba paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura ababi bose mu isi nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.

burakali yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Inkuru yawe ntago yuzuye??

icyambere cyibanze nuguhita ukata Aho warumwe ni nzoka kugirango amaraso avemo ari meshi ukoreresheje umunwa uyakurura ucira hasi ukabikora ishuro eshatu kd vuba bishoboka, kuko hari ubwoko bwi nzoka zigira ubumara bwica mugihe gito kitageze no kuminota 15 min.

Nagade John yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ko ubeshya urumwe ninzoka uri ahantu utabasha guhita ubona ikintu ukatisha aho warumwe ninzoka

Kayitar yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka