Dore uko wabika ibiribwa ntibyangirike vuba

Umugati

Kugira ngo umugati ubashe kumara igihe kirekire utangiritse, ushobora kuwubika mu ishashi yabigenewe ukawuzingiramo, cyangwa ukawushyira mu gafuka ka plastic gafite imashini gashobora kongera gukoreshwa, cyangwa se mu gasanduku gato kagenewe imigati (bread box).

Umugati ntugomba kubikwa ahantu hatose cyangwa hagera umuyaga kuko bituma utora uruhumbu vuba cyane. Niba udateganya kurya umugati wawe mu minsi ibiri cyangwa itatu, ibyiza ni ukuwushyira muri firigo mu gice gikonja cyane (freezer).

Fromage / Cheese

Ubwoko ubwo ari bwo bwose bwa fromage / cheese waba ufite, nta handi ugomba kuyibika hatari muri firigo mu gice kirimo agasanduku ka plastic gashyirwamo imboga (crisper), ahaba hari ubukonje budahindagurika. Ugomba kandi kwibuka gufunika isigaye mu gashashi kabigenewe.

Ibitunguru

Ibitunguru bikiri byose (bitarakatwa) bigomba kubikwa ahantu hadakonje kandi hadashyushye kandi mu kintu gituma bibona umwuka, urugero nko mu gatebo, mu mufuka wa plastic ufite imyenge cyangwa mu mufuka ukoze mu gipapuro urangaye.

Inyanya

Inyanya kugira ngo zitangirika, ni ukuzirambika ahantu hasukuye igice cyo hasi ari cyo kireba hejuru kandi ukazishyira ku rupapuro rukoreshwa mu gikoni (paper towels) mu kintu kidafunze (urugero nko mu ikarito yavuyemo inkweto) cyangwa mu kabati kadafunze.

Inyanya zamaze guhisha zishobora kumara iminsi mike zikiri nzima, ariko ibyiza ni ukuzikoresha hakiri kare.

Ibirayi

Ibirayi bikenera umwuka kugira ngo bidatora uruhumbu vuba bikaba byakwangirika. Uburyo bwiza bwo kubifasha kubona umwuka ni ukubibika mu kintu gifunguye haba mu mufuka ukoze mu gipapuro cyangwa mu kindi gikoresho gishyirwamo ibiribwa ariko kidafunze.

Amagi

Uburyo bwiza bwo kubika amagi ni ukuyarekera mu dukarito twabigenewe agurirwamo ugahita uyashyira muri firigo ukimara kuyagura. Udukarito dufasha amagi kudatakaza amazi kandi tukayarinda kwinjirwamo n’imyuka y’ibindi biribwa biri muri firigo. Ikindi kandi ugomba kuyaterekamo igice gitoya kireba hasi kugira ngo umuhondo w’igi ukomeze kuguma hagati. Ibi birinda umuhondo w’igi kuba wakwinjirwamo n’udukoko (bacteria) ukaba wakwangirika.

Imbuto

  Imbuto hafi ya zose zikiri nshya, harimo pome, inkeri n’imizabibu, iyo zibitse muri firigo zikiri mu byo waziguriyemo zimara igihe kirekire.

  Ushobora no kuzishyira mu dufuka twa plastic dufite imyenge mito ifasha guhitisha umwuka ushobora gutuma imbuto zitora uruhumbu vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka