Dore uko abo mu madini atandukanye bumva umunsi mukuru wa Asensiyo

Umunsi mukuru wa Asensiyo (Ascension) uha icyizere abakirisitu bose ko bazajya mu ijuru, ariko amwe mu madini ntahimbaza uwo munsi.

Abakirisitu bo mu idini Gatolika bemeza ko umunsi mukuru wa Asensiyo uvuga gusubira mu ijuru kwa Yezu, bikabaha icyizere ko azagaruka kubajyanayo.

Babitangaje tariki ya 28/5/2022 ubwo biteguraga kwizihiza uyu umunsi mukuru uba tariki ya 29 Gicurasi 2022, uvuga ko “Yezu asubira mu ijuru” bibaha kwizera badashidikanya ko nabo bazajyayo.

Servilien Kubwayo, ni umukiririsitu muri Paruwasi ya Regina Pacis, avuga ko uyu munsi Kiriziya iwizihiza nk’umunsi ukomeye kandi uha abakirisitu ikimenyetso cy’uko nabo bazajya mu ijuru.

Ati “Asensiyo ni umunsi mukuru uvuga isubira mu ijuru rya Yezu, uduha ibyiringiro by’uko natwe tuzajyayo tukamusangayo tukabaho ubudapfa.”

Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard, avuga ko umunsi mukuru wa Asensiyo uvuga isubira mu ijuru rya Yezu.

Ati “Muri Yohana1, 1 hatubwira ko mu ntangiriro Jambo yari Imana, kandi Jambo akabana n’Imana, yigize umuntu aza mu isi. Nyuma rero y’urupfu rwe n’izuka rye, yasubiye mu ijuru (Lc 24, 59-53) ajya kudutegurira umwanya aho tuzabana na we (Jn 14, 1-6). Ibi ntakubishidikanyaho Yezu azagaruka kutujyana kwa Se, aho yaduteguriye kandi tuzabana nawe iteka ryose”.

N’ubwo ariko uyu munsi wizihizwa mu idini Gatolika, usanga hari andi madini atawizihiza ariko akemera ko Yezu yasubiye mu ijuru nyuma yo kuzuka.

Pasiteri Bayingana Etienne wo mu idini rya Pantekote, avuga ko uyu munsi batawizihiza ariko bemera ko Yezu yapfuye akazuka ndetse agasubira mu ijuru.

Ati “Twe Abapantekote twemera ko Yesu yazutse kandi agasubira mu ijuru, ariko ntabwo duhimbaza uyu munsi”.

Abadivantisite b’Umunsi wa 7 bo nta minsi mikuru bizihiza kuko baba bavuga ko ntawe uzi amatariki nyakuri uwo munsi wabereyeho.

N’ubwo batawizihiza ariko na bo bemera ko Kristo yasubiye mu ijuru amaze kuzuka, kandi bakizera ko nabo Yezu azagaruka kubajyana yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nikokuri Yezu yarapfuye Arazuka kanditwe abizerakristu nkumwaminumukiza Azagarukakutuja Mu Ijurukwajambo ntabatamwemera Azabemeze

Damascene yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Amadini yose yemera ko Yezu yasubiye mu ijuru.Cyokora ntabwo ahuza uko afata Yesu.Amadini amwe avuga ko Yesu ari indi mana igize icyo bise ubutatu.Andi akigisha ko imana ishobora-byose ari imwe gusa,SE wa Yezu.Ijambo ubutatu,ntiriba muli bibiliya.Ndetse n’abigishwa ba Yesu ntabwo bigishaga ubutatu.Ahubwo nkuko ibyakozwe 3,umurongo wa 13 havuga,bafataga Yesu nk’umugaragu w’Imana.

rwema yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Abakristu twese twemera ko Yesu yazutse agasubira mu ijuru.Ariko nta hantu na hamwe muli bible havuga ko Yezu ari imana yigize umuntu.Ahubwo Yesu yigishaga ko "yoherejwe na se ku isi".Nkuko yivugiye muli Yohana 14:28,SE aramuruta.SE niwe Mana yonyine ishobora byose.Nkuko bible ivuga,SE wa Yezu ntashobora gupfa.Ariko Yesu we yarapfuye.Ninde wamuzuye?Nkuko bible ivuga,ni SE wamuzuye.Ntabwo Yesu yali kwizura.Kubera ko yali yapfuye nyine,SE witwa Yehova akamuzura ku munsi wa 3.Iyo wemera cyangwa wizera ibinyuranye na bible,bituma Imana itakwemera,bityo ntuzabe mu bwami bwayo.

kanani yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka