Dore uburyo umugore utwite yakoresha mu gihe abyimbye amaguru akoroherwa

Abagore batwite rimwe na rimwe usanga babyimba ibirenge, cyane cyane mu gihebwe cya nyuma. Uko kubyimba ibirenge kuba gutewe n’impamvu zitandukanye zirimo imisemburo iba yahindaguritse, kwiyongera kw’ingano y’amaraso aba azenguruka mu mubiri, kuba umwana aba yakuze akaremerera imikaya iyobora amaraso n’ibindi.

N’ubwo ababyeyi bose batabyimba ibirenge, abo bibaho bashobora kubyivura cyangwa kwiyorohereza mu buryo bukurikira:

Kunywa amazi ahagije: Byibuza ku munsi, umubyeyi utwite aba agomba kunywa litiro n’igice y’amazi. Gusa ushobora kunywa ibindi bintu byoroshye nabyo byagufasha, nk’amasupu y’imboga, imitobe y’imbuto, amata n’ibindi.

Kwirinda ibiribwa birimo umunyu mwinshi: Mu gihe utetse umunyu jya wirinda gushyiramo mwinshi, kandi n’ibiryo bigurwa bikoranye umunyu ubyirinde.

Kwirinda imyambaro ituma ibirenge birushaho kubyimba: Nk’amapantaro afashe amaguru cyane kuko atuma amaraso adatembera neza. Ni byiza kandi kwambara inkweto ziciye bugufi kandi zoroshye.

Kwirinda kwicara no guhagarara umwanya munini: Mu gihe ubyimba ibirenge utwite jya uzirikana ko kwicara umwanya munini no guhagarara cyane, nabyo bituma urushaho kubyimba ibirenge. Jya unyeganyeza ibirenge byawe.

Gukora imyitozo ngororamubiri: Hari imyitozo ngoraramubiri myiza ku mugore utwite kandi ikanamurinda no kubyimba ibirenge. Muri iyo hari kugendagenda no koga. Ibi bituma amaraso atembera neza ku buryo bworoshye.

Wagerageza kwambara ba (Bas de contention): Zituma amaraso atembera neza, ndetse zigatuma wumva uburemera bw’amaguru bugabanuka.

Kwegura isaso (matela) ahagana ku mirambizo: Gusegura amaguru igihe uryamye cyangwa wicaye nabyo bituma amaraso atembera neza mu mubiri, cyane cyane ninjoro ukagerageza kwegura matela.

Koga amazi akonje: Ushobora kwiyuhagira amazi y’akazuyazi, warangiza ugatera amazi akonje ku maguru, wibanda cyane ku birenge mu gihe cy’amasegonda 30.

Kugenzura ibiro byawe: Kwiyongera cyane kw’ibiro ku mugore utwite biri mu bituma ibirenge bibyimba.

Icyitonderwa: Kubyimba ibirenge utwite bishobora kuba ikimenyetso cy’uko waba ufite ikindi kibazo nk’umuvuduko w’amaraso udasanzwe (hypertension). Ni byiza ko ubanza ukajya kwa muganga bakareba ko nta kibazo ufite.

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse neza nshuti nitwa Masengesho mperereye muntara yiburasirazuba ndumwe mubamama bahuye nikikibazo cyokubyimba ibirenge mubyukuri namaze igihe kinini ndwaye kuburyo nyakindi nari kwikorera kuko byatumaga ntabasha kugenda neza nkuko byari bisanzwe gusa kubwa mahirwe naje guhura ninshuti yange indangira ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa kigali njyayo baramfasha bampa imiti nyikoresha ukwezi kumwe nigice ubu narakize meze neza rwose nawe ubakeneye wabahamagara kuri 0783122103 bakgufasha

Gaterega eric yanditse ku itariki ya: 10-06-2025  →  Musubize

Kuzana ibinya mubiganza kumugore utwite biterwa Niki murakoze.

Teta yanditse ku itariki ya: 15-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka