Dore uburyo bworoshye bwo kwirinda ubujura bukoresha itumanaho

Muri ibi bihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza mu iterambere, ni na ko abagizi ba nabi barushaho kugenda biga amayeri yo kurikoresha mu bujura no mu bindi byaha.

By’umwihariko dufashe urugero rw’itumanaho rya Internet na telefone zigendanwa, uruhare bifite mu iterambere ry’ubukungu ntawe urushidikanyaho, ariko iyo byamaze kwinjirirwa n’abagizi ba nabi ibyo bita ‘Hacking’, ibyari ibitwenge bihinduka amarira.

Ubu buryo bukoreshwa n’abahanga mu itumanaho, bakinjira muri telefone cyangwa email y’umuntu bakandika ubutumwa busaba cyangwa buguza amafaranga abantu bamuzi.

Iyo wakiriye bene ubwo butumwa usanzwe uziranye na nyirubwite, ntabwo ushobora guhita ukeka ko atari we, waba ufite amafaranga ugahita uyohereza utabanje kumuhamagara ngo umenye niba ari we koko ukazategereza ko wa muntu akwishyura ugaheba.

Nyamara hari uburyo bworoshye ushobora gukoresha ukamenya neza niba uwakwandikiye ari nyirubwite koko.

1. Niba akoresha itumanaho rya WhatsApp, musabe aguhamagare akoresheje uburyo bw’amashusho (video call).

2. Ibyo nibidakunda, musabe akore uko ashoboye akuvugishe wumve ijwi rye, nakubwira ko atabashije kukuvugisha aho nawe uzagire amakenga.

3. Niba atari kure cyane y’aho uri, mubwire ko amafaranga uyafite mu ntoki kandi utabashije kubona uko uyohereza maze umusabe akugereho uyamwihere mu ntoki, cyangwa ashake umuntu mwembi muziranyeho wabasha kukugeraho ukamumutumaho.

Ibyo byose nibimunanira, uzamenye ko uwo muntu ari umujura winjiye muri telefone y’abandi, ahubwo wihutire kubimenyeshye nyirubwite.
Usibye kuba ari ubujura bwo mu rwego rwo hejuru, binatesha agaciro umuntu winjiriwe muri telefone, kuko akenshi iyo ugujije umuntu amafaranga musanzwe muri inshuti kandi azi neza ko uri inyangamugayo, ayaguha nta mpungenge afite kuko aba akwizeye.

Ibaze rero kwicara uzi neza ko nta muntu wagujije amafaranga, undi na we akicara azi neza ko umufitiye amafaranga akazategereza ko umwishyura agaheba, kandi mwibuke ko hari abantu batajya bakunda kwishyuza inshuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka