Dore uburyo bw’ibanze bufasha umubyeyi kugira amashereka ahagije
Hari ababyeyi usanga bafite ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa se bakagira adahagije, yemwe bikaba byanahera umwana akivuga.

Hari uburyo bwa kamere abahanga bagaragaza bwafasha umubyeyi kongera ingano y’amashereka:
1. Niba ushaka kugira amashereka ahagije, icya mbere ni ukonsa. Uko umubyeyi yonsa cyane ni na ko amashereka yiyongera, uko ahunga gushyira umwana ku ibere ngo yonke ni ko amashereka yivumbura akagenda agabanuka ndetse agashira burundu.
2. Ikindi ni ukwirinda gukoresha inkongoro cyangwa se bibero (biberons)
3. Kugira amashereka bigendana no gufasha umwana konka neza (uburyo umubyeyi afata ibere, uburyo yicara yonsa ndetse n’uburyo afashe umwana mu gihe arimo konka ni ingenzi).
4. Umubyeyi asabwa kwishyira mu mutuzo mu gihe arimo konsa ntagire aho yerekeza ibitekerezo bye.
5. Ni byiza konsa umwana umubiri we n’uw’umubyeyi bihura cyangwa se bikoranaho (peau-à-peau).
6. Ni byiza konsa umwana amabere yombi mu gihe abasha kuyonka akayahumuza (akayamaramo), ibi bituma amashereka yongera akihembera kandi ku kigero kimwe. Birinda ikibazo ababyeyi bamwe bajya bahura nacyo cyo kugira amashereka mu ibere rimwe.
7. Ni byiza kandi kumenya amafunguro afasha kongera ingano y’amashereka (Ibi biterwa n’ibiboneka aho umuntu atuye, mu Rwanda twavuga nk’ikimera cyitwa Igisura, ibisheke, n’ibindi tuzareba mu nkuru itaha.
8. Gukama amashereka hifashishijwe akamashini kabigenewe nabyo bifasha kongera amashereka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza nkimara kubyara umwana wange wambere bahuye nikibazo cyo kubura amashereks rwose kuburyo nange byamopangayikishije nagiye kwa muganga bangira inama biranga gusa ubwambere mahirwe nahuye ninhuti indangira ikigo cyabanyamerika gikorera kigali baramfasha nae ubakeneye hamagara kuri 0783122103 bagufashe