Dore kode (codes) 12 za telefone ushobora kuba utazi

Muri iki gihe isi igezemo, hafi ya buri muntu ufite imyaka ibimwemerera atunze telefone igendanwa yaba igezweho (smart phones) cyangwa izisanzwe, ariko ushobora gusanga hari ibintu byinshi utazi ko telefone yawe ishobora gukora wifashishije kode (codes), ni ukuvuga uruhererekane rw’utumenyetso n’imibare runaka ukanda bigatanga igikorwa rukana.

Hari kode ziba muri telefone yawe ushobora kuba utazi gukoresha
Hari kode ziba muri telefone yawe ushobora kuba utazi gukoresha

Dore urutonde rwa kode (codes) 12 ushobora kuba utari uzi akamaro kazo muri telefone utunze:

1) *#06#: Iyi ni kode izwi nka IMEI (International Mobile Equipment Identity) igufasha kumenya imibare iranga telefone yawe igihe wayibwe telefone. Ushobora no kujya ku rubuga rwa murandasi (internet) rwa sosiyete iguha umurongo ukoresha ugasaba ko bagufunga kugira ngo uwayibye atabasha kuyikoresha.

2) *#*#4636#*#*: Ni kode iguha uburyo bwo kubona uko telefone yawe ikoresha ibintu bitandukanye birimo Wi-Fi ituma ubona imirongo ya internet iri hafi y’aho uri, ushobora kubona amakuru arebana na telefone yawe, kureba uko ubuzima bwa batiri buhagaze, n’uko telefone yawe ikora muri rusange ibyo bita CPU (Central Processing Unit).

Iyo kode kandi ni ingenzi cyane no ku bantu bakoresha telefone za kera kuko ifungura uburyo bw’ibanga buguha amakuru arebana na telefone (secret menu).

3) *33*#: Iyi kode ikorana gusa na iPhones (ubwoko bwa telefone), ikaba igufasha kwirinda abantu bashobora gushaka guhamagarisha telefone yawe nta ruhushya ubahaye. Icyiza cy’iyi kode ni uko ushobora kuyivanamo na none ushyizemo indi kode: #33*PIN# (PIN: IBANGA).

4) *#30#: Iyi kode ikorana na iPhones gusa, igihe ushaka guhamagara umuntu ariko ntabone nimero yawe. Kuyivanamo nabwo urongera ukandika iriya kode.

5) *#*#7780#*#*: Iyi ni kode yifashishwa igihe ukeneye kuvanamo ibintu byose washyizemo (applications) wifashishije google, ukongera ugashyiramo izo wifuza.

6) *2762*3855#: Iyi kode uyikoresha gusa igihe wifuza gusubiza telefone yawe uko yari imeze ikiva mu ruganda (reset), ibyo benshi bakunze kwita guforumata (format). Ibyo nabyo ubikora uzi neza ko nta gusubira inyuma kuko ubikora ushaka kongera gushyiramo applications bundi bushya.

Icyo gihe iyo harimo ibyo ukeneye (nimero, amafoto, indirimbo, videos…), ushaka uburyo ubyimurira ahandi cyangwa se ukaba waributse gukora ibyo bita backup muri google winjiye muri settings.

Mbere yo gukoresha kode ya 4 n’iya 5, zirikana ko iyo ukimara kuzikanda zihita zitangira gusiba byose ukimara gukora ku kamenyetso ka nyuma kuko zitarindira ko ukanda ahagenewe guhamagara. Iya 5 yo by’umwihariko ikorana gusa na telefone zikoresha Android.

7) *3370#: Iyi ikorana na iPhones gusa, ikaba ifungura icyo bita (EFR Coding), uburyo bugufasha gufata umurongo ufite imbaraga igihe uhamagaye mugenzi wawe. Iyo kode ariko imara umuriro vuba telefone ikaba yakuzimana utabyiteguye. Ariko ushobora no kwihutira kuyivanamo igihe ubona ko umuriro urimo kugushirana, ubundi ugakanda iyi: *3370#, batiri (battery) ikarekeraho gushira yihuse.

8) *43#: Iyi nayo ikorana na iPhones gusa, igafasha umuntu kumenya ko hari abantu barimo kumuhamagara igihe arimo kuruhuka yayishyize mu buryo abamuhamagara bumva imeze nk’aho arimo kwitaba indi telefone. Ibi bikoreshwa cyane n’umuntu wiriwe mu kazi kenshi ananiwe cyangwa yiriwe yitaba telefone yakira n’ubutumwa akagera aho akananirwa.

Ashobora guhita yitaba bibaye ngombwa, kandi igihe yumva yamaze kuruhuka ashobora kuvanamo ya kode akoresheje iyi: #43#

9) #0011#: Iyi kode ikorana gusa na telefone za SAMSUNG, ikaba iguha uburyo bwo guhita ugera ahakwereka ibintu byose biri muri telefone yawe (Quick service menu).

10) *3001#12345#*: Iyi kode nayo ikorana gusa na iPhones, ifasha umuntu kureba imbaraga z’umurongo (signal) akoresha. Bigenda bite rero:

Ujya ahanditse imibare umuntu akenera agiye guhamagara, ukandikamo iriya kode: *3001#12345#* ubundi ugakanda ahagenewe kwatsa/kuzimwa telefone ukarekeraho urutoki kugeza igihe haziyemo akamenyetso ko kuzimya telegone, hanyuma ukarekura ubundi ugakanda ahagenewe kwinjira muri iPhone yawe (home).

Ugahita ureba mu nguni y’ibumoso ahagaragaza imbagara z’umurongo (signal), ubona hajemo imibare ikwereka urwego signal yawe iriho. Iyo ufite – 140, icyo gihe signal yawe iba ari nke cyane, mu gihe ihagije iba ari – 40. Kuvanamo ya kode, ni ukongera kuyandika (*3001#12345#*) hanyuma ugakanda ahagenewe kwinjira muri iPhone.

11) *#21#: Hari igihe umuntu aba yumva ananiwe adashaka kugira telefone yitaba cyangwa se afite ibindi bintu ashaka gutunganya ntawe umurogoya. Nta kindi ukora usibye gukanda iyo kode, hanyuma ku bafite iPhone igahita iyishyira mu byo bita voicemail cyangwa se uburyo bwo kohereza abaguhamagaye aho bashobora kukubwira icyo bifuza ukaza kubyumva uhugutse. Kuvanamo iyo kode ni ukongera ukayandika.

Naho ku badafite iPhone, iriya kode (*#21#) nta kindi ikora usibye kumvisha abaguhamagaye ko utabashije kuboneka, hanyuma kuyivanamo ugakanda iyi: #002#

12) #31#: Iyi kode ikorana na Android na iPhones ariko hano mu Rwanda ntabwo igikora nka mbere bitewe na sosiyete z’itumanaho zayihagaritse. Ni kode ubusanzwe ituma ushobora guhamagara umuntu ntabone nimero yawe n’iyo yaba asanzwe ayifite.

Iyo kode ishobora kuba yarahagaristwe ku mpamvu z’umutekano w’abafatabuguzi, kandi koko nawe utekereje usanga bibangamye guhamagarwa n’umuntu ntubone nimero ye, usibye ko no kuri wa wundi uguhamagaye bishobora kumuviramo kutitabwa kandi nyamara yaguhamagaye agukeneye.

Icyitonderwa: Hari n’izindi kode nyinshi zidakora mu Rwanda kandi nyamara zifite akamaro, ariko bishobora kuba biterwa n’uko ama sosiyete y’itumanaho ari yo yabivanyeho kubera impamvu runaka.

Dore utundi dukoryo tw’ingirakamaro kuri telefone yawe

1. Kugira ngo winjize umuriro vuba muri telefone yawe utagombye kuyizimya, ukanda ku kamenyetso k’indege kaba kari ahagana hejuru, hahandi ushyira urutoki ukamanura kugira ngo urebe ibintu bitandukanye ukenera birimo: kongera/kugabanya urumuri, gukoresha bundles (internet), n’ibindi.

2. Niba ushaka ko umuriro udashira vuba muri telefone, gabanya urumuri rwayo ugiye hariya hejuru, cyangwa se ushyiremo ifoto (wallpaper / screen lock) yijimye kuko iyo ifite amabara menshi kandi arimo urumuri, bituma umuriro ushiramo vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 78 )

Nigute umuntu yahagarika nimero yumuntu kuri telephone ntoya (Matushi ) igihe agutesha umutwe aguhamagara. (Black liste)

Augustin Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Phone yanjye yagiyemo demo phone none yanze kuvamo . Niba hari ufite code iyikuramo yayimpa

Vital yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ndi guhamagara bakambwira call ended mbigenze gute?

Hakizumuremyi Raphael yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Iyo uhamagara bikaba Call ended
Winjira muri call sitting ukamanuka ahanditse hide ukayikuramo ukayishyira muri par network

Hakizimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 14-06-2023  →  Musubize

Ndiguhamara bakambwira call ended

Alias yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Nibyiza kutwungura ubumenyi
Gusa byo muzatugezeho uko umuntu yahimba code ye murakoze

Uwimbabazi Elyse yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Nubuheburyo wakorecha ukamenya kode yaterefone warayiguze bakayifunga?

ntenjyerejimana ernest yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

UBIKORA HARIMO SIM CARD

ISHIMWE MUNEZA CLEMENT yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

NIGUTE WAMENYA UMUNTU UKUMVIRIZA KURI 4NE

alias yanditse ku itariki ya: 30-01-2023  →  Musubize

Phone yanjye ni TECNO pop5p ariko iyo ndikuvugana numuntu ambwirako atanyumva neza bikansaba gusakuza cyane ndetse hari nubwo bambwirako bari kumva ibidege biri kuduhira.
Nigute nabikemura?
Murakoze

Niyitegeka J.D’amour yanditse ku itariki ya: 29-01-2023  →  Musubize

NIGUTE WAMENYA UMUNTU UKUMVIRIZA KURI 4NE

Tuyishime shema yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Nigute wakura amafaranga kuri m-money ukoresheje indi telephone

Prince yanditse ku itariki ya: 10-12-2022  →  Musubize

Iyo uri guhamagara abantu phone igahita ivaho itanasonye byihuse wakora iki kandi mfitemo imirongo ibiri MTN na airtel mfite icyo kibazo kuri airtel simpamagara ariko ibindi irabikora nka sms na internet byo ntakibazo murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

Iyo uhamagaye bikaba call ended ubigenzute kugirango bivemo

Phillipe yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Iyo uhamagaye bikaba call ended ubigenzute kugirango bivemo

Phillipe yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Iyo uguze 4ne itinzamo umuriro hashira igihe ugashiramo vuba ubigenza ute ngo isubire ubushyashya

Irasubiza joseph yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka