Dore impamvu ukwiye kurya indimu buri munsi
Indimu ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu. Nk’uko tubikesha urubuga superfoodly.com, indimu zishobora kunyobwa mu mazi cyangwa zikaribwa nk’imbuto bisanzwe.

Indimu ikungahaye cyane ku butare bwa “potassium”, “calcium”,”copper”, ndetse ikagira na vitamine A, B na C ndetse na Fer. Ikindi kandi indium ni urubuto rutagira ibinure bibi.
1. Indimu zongera ubudahangarwa bw’umubiri
Impamvu ituma indimu yongerera umubiri ubudahangarwa, ni uko indimu ari isoko karemano ya Vitamine C, iyo Vitamine C ikaba ifasha mu kurinda umubiri indwara.
Indimu zirinda indwara zifata urwungano rw’inkari n’utuntu tumeze nk’utubuye tujya mu mpyiko.
Indimu ifasha mu gukora inkari nyinshi, iyo umuntu anyoye amazi arimo indimu bituma ajya Kunyara cyangwa Kwihagarika kenshi. Uko kwihagarika kenshi bifasha mu gusohora udukoko tubi twa “bacteria” mu mubiri, ibyo rero bikagabanya ibyago byo kurwara indwara zifata urwungano rw’inkari.
Ikindi kandi, ayo mazi arimo indimu ni meza ku mpyiko, kuko agabanya ibyago byo kugira utuntu tumeze nk’utubuye tujya mu mbyiko (kidney stones). Niba rero umuntu yarigeze guhura n’icyo kibaza cyangwa afite impungenge zo kuzahura na cyo, yagerageza kujya anywa amazi arimo indimu yamufasha kukirwanya.
2. Indimu ifasha abantu bakunda kubabara mu ngingo
Hari abantu bakunda kugira ikibazo cyo kubyimba mu mavi cyangwa mu bujana, ibyo akenshi ngo biterwa n’uko ikitwa “uric acid” kiba cyabaye kinshi aho hantu, indimu rero ikaba yifitemo ubushobozi bwo kuyigabanya. Indimu kandi inongerera umuntu imbaraga, akaba yanakora siporo bityo akagabanya indwara zifata mu ngingo.

3. Indimu zifasha abantu bashaka kugabanya ibiro
Abahanga bavuga ko ibyitwa “pectin fiber” biba mu ndimu, bigabanyiriza umuntu ubushake cyangwa ipfa byo kurya, iyo rero umuntu adashaka kurya cyane, ni imwe mu ntambwe zo gutakaza ibiro kandi mu buryo bwiza budahungabanya ubuzima bw’umuntu. Hari n’abavuga ko indimu irwanya ibibazo by’igogora rikagenda neza.
4. Indimu ifasha mu kugenzura aside mu mubiri “Acid Balance”
Iyo umuntu afite aside nyinshi mu biri we, biba bimwongerera ibyago byo kugira ibibazo by’uburwayi bitandukanye harimo no kubabara mu ngingo, za Diyabete, kubyimbirwa “inflammation”, indwara z’amagufa, indwara z’uruhu n’ibindi.
Nubwo indimu ubundi igizwe na aside, iyo igeze mu mubiri w’umuntu ihunduka “alkaline” , abaganga basaba umuntu kunywa amazi arimo indimu n’umunyu kuko byombi byifitemo aside ku rwego rwo hejuru, ariko bihinduka “alkaline”, kandi bifasha kuringaniza aside mu mubiri.
5. Indimu ifasha mu bijyanye n’umuvuduko w’amaraso n’imikorere y’umutima
Vitamine n’ubutare bitandukanye biboneka mu ndimu, bifatanya mu gutuma umutima ukora neza. By’umwihariko “Potassium” iba mu ndimu ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso mu gihe uri hejuru, naho Vitamine C ikagenzura ibinure bibi “cholesterol”, ikanafasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
Indimu yarinda ibibazo bifite aho bihuriye n’umutima harimo nko guturika imitsi yo mu mutwe “stroke” kurwara umutima bitunguranye “heart attack”, ikanasukura amaraso.
6. Indimu ifasha mu kwita ku buzima bwo mu kanwa
Usanga abantu bahora barwanya za “bacteria” zijya mu kanwa zikaba zahatera impumuro mbi, bibyara n’indwara zo mu kanwa zitandukanye. Amazi arimo indimu yafasha kurwanya icyo kibazo, kuko ikora nk’umuti wo kurwanya “bacteria”. Indimu ifasha n’abafite ibibazo bikomeye byo kubabara mu menyo cyangwa se kubabara mu ishinya.
Ikindi kandi, “calcium” iboneka mu ndimu ifasha mu gukomeza amenyo, ibyiza ngo ni ugukoresha indimu ifunguye, aside nyinshi yo mu ndimu idafunguye yakwangiza akantu kaba gafunitse iryinyo gatuma rimera nk’irishashagirana.
7. Indimu ifasha mu buzima bw’umusatsi n’uruhu
Vitamine C ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’uruhu rw’umuntu. Kuko irurinda kurwara kanseri zimwe na zimwe zifata uruhu. Ikindi kandi iyo Vitamine C ifasha umusatsi n’uruhu rumeraho umusatsi guhorana umuzima bwiza.
Nk’uko tubikesha urubuga canalvie.com, hari abafata indimu nk’intwaro yo kurwanya indwara z’ibyorezo nka “choléra”.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari ibihugu byo muri Afurika y’ Uburengerazuba bikoresha umutobe w’indimu nk’intwaro yo kurwanya cholera cyane ko ari icyorezo gikwirakwizwa na “bacteria”. Ikindi kandi uwo mutobe bawukoresha nka ”antibiotique”. Hari n’ubwo bakoresha indimu mu kwirinda indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane.
Ohereza igitekerezo
|
None amazi dukoeresha nakonje cg nashyushyemurakoze!
None amazi dukoeresha nakonje cg nashyushyemurakoze!
None amazi dukoeresha nakonje cg nashyushyemurakoze!
None amazi dukoeresha nakonje cg nashyushyemurakoze!
Nibyiza cyane kubantu banutsa inkweto bayofashisha kuyikuba kubirenge.ikindi kumana barwaye ibihushi byo mumutwe ukimara kogosha umwana yikatemo ibipande bibiri umukubiremo birababaza ariko ugakira vuba usigamo umunsi umwe ugasiba ugakomeza iminsi itatu birakira.
Ndagukunda cyane Média! Nkunda ukuntu uduha utuntu tuzima! Keep it up love!
1.None mugkombe kimwe camazi umuntu yokoresha indimu zingahe?
2.mwotubwira ingaruka mbi zayo iyo yakoreshejwe cane canke nabi?
Murakoze tubashimira inama zubuzima mutugira
Merci beaucoup pour votre detaille sur lemon j’ai appris que lemon c’est le medicament dans notre vie quotidienne.
MURAKOZE TURABASHIMIYE KUBWUBUSOBANURO MUDUHAYE.NONE NAMAZIASHUSHE CYAGWANAKONJE?
Bavandi mbashishikarije kurya indimu kuko arinzizacyane
Nkuko twabibonyeharuguru
Murakoze mudusobanurire akamaro kindimu gusa mudusobanurire nimba arimumszi amezate