Dore impamvu 11 wagombye kurya amavuta y’inka

Amavuta y’inka ni meza mu gikoni kandi araryoha, kuyarya bifitiye akamaro kanini umubiri kuko afite intungamubiri nyinshi kandi agafasha mu igogora.

Amavuta y'inka afitiye akamaro kanini umubiri
Amavuta y’inka afitiye akamaro kanini umubiri

1. Afata ubushyuhe bwo ku kigero kiri hejuru ‘high smoke point’ (250 °C 482 °F).

Ushobora gutekesha cyangwa gukarangisha amavuta y’inka kandi ntacikagurike nk’uko bigenda ku yandi mavuta.

2. Ntiyangirika vuba bityo akaba adakenera kubikwa mu byuma bikonjesha (firigo) igihe ukunda kuyakoresha kenshi.

3. Akoze mu buryo uyakoresheje atagubwa nabi.

Amavuta y’inka akoze mu buryo nta mata aba arimo ari yo mpamvu abantu baterwa ibibazo n’amata (batabasha kwihanganira ibintu bibamo bizwi nka lactose / casein) amavuta yo ntacyo abatwara.

Amavuta y’inka akungahaye ku ntungamubiri

4. Akungahaye kuri vitamin A na E zigera mu mubiri mu buryo bwihuse

5. Akungahaye ku byo bita K2 na CLA (Conjugated Linoleic Acid), intungamubiri zirinda uturemangingo kwangirika by’umwihariko ku mavuta y’inka zarishije ubwatsi.

Amavuta y’inka atera imbaraga kandi ntabyibushya

6. Afite intungamubiri zimwe n’iz’amavuta y’ingazi (Coconut Oil)

Amavuta y’inka afite uruhererekane rw’ibinure biringaniye kandi iyo bigeze mu mwijima bihita bihindurwamo imbaraga umubiri ukenera. Abakora imikino ngororamubiri bashobora kuyakoresha nk’isoko y’imbaraga.

7. Kugabanya ibiro

Imbaraga zituruka muri urwo ruhererekane rw’ibinure biringaniye zishobora gukoreshwa n’umubiri mu gutwika ibindi binure biba biri mu mubiri bigafasha kugabanya ibiro.

Amavuta y’inka yoroshya igogora akongera n’ubudahangwarwa bw’umubiri

Ayo mavuta akungahaye mu byo bita ‘butyric acid’, uruhererekane rugufi rw’ibinure byoroshye mu igogora.

Ubusanzwe mu mara y’umuntu habamo udukoko tw’ingirakamaro duhindura intungamubiri zizwi nka fiber/fibre mo aside (acid) yitwa butyric acid nk’iba mu mavuta y’inka ikajya gufasha amara gukora akazi kayo neza.

Bivuze ko umubiri udafite umuze ufite ubushobozi bwo kwikorera igisa n’amavuta y’inka, ariko bikaba byiza kurushaho igihe ufashe amavuta y’inka nyaio kugira ngo urusheho kugira urwungano ngogozi rukora neza.

8. Urwungano ngogozi ruzira umuze

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite ibibazo mu rwungano ngogozi umubiri wabo udafite ubushobozi bwo kwikorera butyric acid.

9. Ubudahangarwa bw’Umubiri

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umubiri ufite ubushobozi bwo gukora butyric acid biwufasha no gukora uturemangingo tuzwi nka ‘killer T cells’, dufasha umubiri kwica utundi turemangingo dushobora kuwangiza duturutse hanze, bityo bikawongerera ubudahangarwa.

10. Arinda ububabare bw’ingingo (anti-Inflammatory) na kanseri (Anti-Cancer)

Abahanga mu by’ubuvuzi bwa gakondo bo mu Buhinde bwitwa Ayurveda bamaze imyaka myinshi bakoresha amavuta y’inka mu buvuzi bwo kurinda ububabare bw’ingingo z’umubiri buterwa n’impamvu zitandukanye.

11. Ubushake bwo kurya

Amavuta y’inka afasha umubiri kuvubura aside (acid) izwi nka gastric acid, ifasha mu igogora ry’amafunguro. Iyo umubiri ubasha kugogora neza ibyo wariye, umuntu agira ubuzima bwiza kandi ntagire n’umubyibuho ukabije.

Uko abikwa

Ibintu bibiri bishobora kwangiza amavuta y’inka ni amazi n’izuba

• Amavuta y’inka agomba kubikwa mu icupa cyangwa igikombe bisukuye kandi bipfundikiye neza ahantu hatari urumuri.

• Ni yo mpamvu ari byiza kutayashyira muri firigo igihe ukunda kuyakoresha kenshi. Iyo uyapfunduriye ahantu hari umwuka ushyushye, bituma acika amazi akangirika.

• Amavuta y’inka ashobora kumara amezi 2-3 igihe uyabitse mu kintu kitageramo cyangwa ngo gihitishe umwuka.

• Igihe abitswe muri firigo, adapfunduwe, amavuta y’inka ashobora kumara umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Amavuta y’inka nanjye ndayemera nimeza pe!

vincent yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Amavuta y’inka nanjye ndayemera nimeza pe!

vincent yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Wayakurahe se ? ko amavuta tubona hano ,mu mujyi wa kigali wagirango asa n’ umureti w’amagi.icykora kera bayavuzaga umuntu wakomeretse.

vincent yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Amavuta y’inka wa yasanga mu bice byo mu mutara

Alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2022  →  Musubize

Amavuta y’inka wa yasanga mu bice byo mu mutara

Alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2022  →  Musubize

Ego!Ntago narinziko ibirunge bifite umumaro ungana gutyo.Nonese kuyarya ari mabisi ntakibazo?

Shemaryimana yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka