Dore imirimo 8 idasanzwe ariko ihemba neza

Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo gutangira kusa ikivi cyawe utazuyaje?

Niba ari uko bimeze, umenye ko uri umwe mu banyamahirwe bake kuri iyi si, kuko hari abantu benshi bagera aho bakorera ukabona barasa n’abatahishimiye kubera imiterere y’akazi bakora. Nyamara hari icyiciro cy’abantu bake bakora imirimo idasanzwe bamwe bafata nk’isuzuguritse kandi ikabahemba neza. Imyinshi muri iyo mirimo ariko iboneka mu bihugu byateye imbere.

1. Guhobera

Uyu ni umurimo ukorwa n’abo bita abahobezi kabuhariwe, bashinzwe guhobera abantu bakabishyura. Abakenera abahobezi akenshi usanga ari abantu baba bagize ikibazo cyo kwigunga bakabura umuntu ubaba hafi ngo abahumurize.

Aho iyo mirimo iboneka haba hari ibigo bikoramo abahobezi kabuhariwe, igihe umuntu yumva yabuze uwo yegekaho umusaya akanyarukirayo bakamuha umuntu umuhobera mu buryo butandukanye ku madolari ari hagati ya 60 na 80 ku isaha (62.680 – 82.240FRW). Nta kindi umuhobezi agomba gukora ku mukiriya usibye kumuhobera gusa kugeza igihe yumva amerewe neza bitewe n’uko umufuka we uhagaze.

Ikindi kandi abakora ako kazi basabwa gusoma igitabo giteye ubunebwe kivuga ku byo bita ‘Cuddle sutra’, gisobanura byinshi ku buhanga bwo guhoberana mu buryo 50 butandukanye. Igitangaje kandi ngo 99% by’abakora ako kazi ni abagore, bikaba byaba bifitanye isano n’uko abagore n’ubusanzwe bagira impuhwe kurusha abagabo.

2. Gushakisha udupira twa golf mu mazi

Ku bibuga bya golf haba hari ibizenga by’amazi n’imigezi bituma ubwatsi buhora butoshye, ariko twa dupira abakinnyi bakubitisha inkoni z’ibyuma tugwamo hafi ya buri munsi bagakenera kutuvanamo. Ni udupira tudasaza vuba kandi duhenda ari yo mpamvu abakina golf bagomba kuba bafite abakozi bajya kudushaka iyo twaguye mu mazi.

Iduzeni yatwo (12) igura hagati y’Amadolari 15 na 50 bitewe n’ubwoko bwatwo.

Umurimo wo kudushakisha mu bizenga no mu migezi ntabwo upfa gukorwa n’umuntu ubonetse wese. Mbere na mbere ugomba kuba uzi koga, icya kabiri ukaba utagira ubwoba kuko hari igihe ushobora guhuriramo n’inzoka n’ibindi bikoko byo mu mazi cyangwa ukaba wahera mu isayo.

Uwabigize umwuga ashobora kuvanamo udupira 1,000 mu isaha, kandi uvanyemo utwuzuye igikapu kiringaniye atahana Amadolari 100.

3. Gusogongera ku biryo by’imbwa/injangwe

Ku bantu bakunda kubana n’inyamanswa mu rugo, ntawe uyobewe ko imbwa n’injangwe ari inshuti z’abantu mu buryo bwihariye, bityo nazo zikaba zikenera kuryoherwa n’amafunguro kimwe n’abantu.

Kugira ngo umenye niba ibiryo ugiye kugurira imbwa cyangwa injangwe yawe biryoshye kandi udashobora kubisogongeraho, menya ko amasoko acuruza ibyo biryo mu bihugu byateye imbere agira abasogongezi babyo ushobora kwifashisha, bakorera Amadolari 3.415 (3.510.620FRW) ku kwezi.

Icyo bakora ni ugutamira ibyuzuye ikiyiko bagatapfuna ubundi bakumviriza ariko ntibabimire (bakabicira), bityo bityo kuko haba hari ubwoko butandukanye yarangiza akaguhitiramo, ubundi ba nyiri ukubicuruza nabo bakandika raporo zo gushyikiriza ababikora.

4. Gusuzuma uburiri

Hari abantu bakora akazi ko kuryama ku bitanda bikenerwa n’amahoteli yakira abantu bakomeye, kugira ngo basuzume ubuziranenge bw’imifariso n’imisasire y’uburiri. Mushobora kwibwira ko ari akazi katavunanye, cyangwa muti guhemberwa kuryama!

Mbere na mbere banza umenye ko utaryama mu byumba bya hoteli cyangwa by’amacumbi, ahubwo ni ahantu ku karubanda hamurikirwa ibitanda (showroom) hari urujya n’uruza rw’abantu, hari amajwi nk’ayo mu isoko kandi ugasabwa kubanza kunywa ikawa cyangwa inzoga isembuye, ubundi ukamara amasaha umunani uryamye mu gitanda gishashe neza ariko ntusinzire, mu bushyuhe cyangwa ubukonje buhindagurwa buri kanya.

Umusuzumyi w’uburiri kabuhariwe mu Bwongereza ahembwa ama Pounds 2.000 (2.474.000FRW) ku kwezi. Agomba kuba azi kuryama neza ku buryo abasha kumenya niba umufariso nta mikoki ufite, n’inkengero zawo ko zikomeye ku buryo umuntu yakwicaraho ntatebere.

5. Kumva impumuro z’impapuro z’isuku

Murabizi ko impapuro zo guhanagura ibiganza hari izikoranywe imibavu idakabije n’izitarimo imibavu na mba. Inganda zikora izo mpapuro zikenera abantu bagomba kwihumuriza izo kureberwaho (samples), kugira ngo babumvire niba zifite impumuro nziza mbere yo gukora nyinshi zo kugurisha.

Aka kazi nako ntabwo koroshye nk’uko mushobora kubitekereza, kuko ushobora kuhava utakibasha guhumurirwa cyangwa kunukirwa ukundi. Abakunze gutsindira ako kazi ni abantu baba bafite amazuru akora neza kandi atangirika ubusa. Mu bihugu bibonekamo ako kazi usanga abantu amagana n’amagana bagashaka kubera ko gahemba Amadolari 1.000 (1.028.000FRW) mu cyumweru.

6. Guhagararira abandi ku mirongo

Aka kazi kaboneka mu bihugu byinshi, ndetse no mu Rwanda hari aho bijya bikorwa n’ubwo bitakiri ku byahozeho. Mu myaka yatambutse ikoranabuhanga ritaratera imbere ku rwego rigezeho ubu, wasangaga ku mabanki no ku kigo cy’imisoro n’amahoro hahora imirongo y’urudaca y’abasora, rimwe na rimwe bamwe bagataha batabikoze kubera kurambirwa guhagarara.

Ab’inyaryenge rero bashakaga umuntu batuma kubafatira umurongo bakamusigira nimero ya telefone, kugira ngo najya kugerwaho amuhamagare, ubundi akamwishyura.

Mu bihugu byateye imbere aka kazi kaboneka cyane igihe hari ikigo cy’ubucuruzi cyangwa uruganda rugiye gushyira ku isoko igicuruzwa gishya, abantu bagakenera kujya gufata icyo kureberwaho (sample), kugira ngo bazabe aba mbere mu kurangura icyo gicuruzwa.

Imirongo iba ari miremire cyane bamwe bagahitamo gushaka ababahagararira kuko umuntu ashobora kuhamara amasaha 19 ataragerwaho. Ibaze ari mu gihe cy’izuba ry’igikatu cyangwa imvura y’umuvumbi, tutavuze n’urubura rwo mu bihugu bikonja! Ni yo mpamvu abakora ako kazi bahembwa ari hejuru y’Amadolari 1.000 (1.028.000FRW) mu cyumweru.

7. Kurya udusimba tukiri tuzima

Aka ni akazi kadapfa kwisukirwa n’ubonetse wese, kuko gasaba mbere na mbere kuba uri umuntu utagira icyo wishisha kandi ukaba utagira iseseme. Ni akazi gatangwa n’ibigo cyangwa amahoteli akomeye aba akeneye kuzana udushya mu mafunguro, hahandi usanga bateka udusimba duto (inyenzi, amajeri, inzige, ibishorobwa, ibinyabwoya, n’ibindi nk’ibyo).

Mbere y’uko amahoteli atangira guteka utwo dusimba, arabanza agashaka abantu bashobora kuturya tukiri tuzima kugira ngo barebe niba nta ngaruka dushobora kuzatera abakiriya, usibye nyine abo baba biyemeje gukorera ifaranga batitaye ku buzima bwabo. Umuntu umwe ahembwa amadolari 800 (822.400FRW) ku munsi.

8. Gutoragura iminyorogoto ikenerwa n’abarobyi

Aka kazi nako ushobora gusanga kaboneka henshi cyane cyane mu bihugu bifite ibyuzi, ibiyaga n’imigezi, aho abarobyi bakenera iminyorogoto yo kureshya amafi. Kubona iminyorogoto ntabwo ari akazi kavunanye, ariko kumenya aho iherereye bitewe n’ikirere ni byo bitera benshi ubunebwe. Ni yo mpamvu usanga mu bihugu byateye imbere bagira amazu acururizwamo iminyorogoto agatanga akazi ku bantu bajya kuyishakisha.

Urusha abandi kubona myinshi kandi vuba bitewe n’uko ikirere kimeze, ashobora gukorera Amadolari 600 (616.800FRW) mu ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka