Dore icyo indabo zisobanura n’igihe zikoreshwa
Indabo zigaragara mu bihe bitandukanye by’ingenzi mu buzima bw’abantu, nko mu birori byo kwizihiza isabukuru z’amavuko, mu gushyingura abitabye Imana, mu birori byo kurangiza amashuri, mu bukwe no mu bindi, ku buryo indabo zifite uruhare mu buzima bw’abantu bwa buri munsi.
Nk’uko bisobanurwa n’urubuga theflowerexpert.com, hari abantu bazi ibisobanuro by’ibanze by’indabo nkeya bagendeye ku mabara yazo. Urugero, abantu benshi bazi neza ko indabo za roza z’umutuku (red roses), zisobanura urukundo kandi ko ntawoherereza umuntu indabo z’umuhondo mu gihe yunamiye uwe witabye Imana. Ibisobanuro rero ntibigirwa n’izo ndabo ebyiri gusa, ahubwo n’izindi zigira ibisobanuro byazo.
Hari abantu bohereza impano z’indabo batabanje kumenya icyo zisobanura, kimwe n’uko hari abakira izo mpano nabo ntibamenye ibisobanuro by’indabo bahawe, ibyo bigatuma batamenya ubutumwa bari bagenewe bajya kohererezwa izo ndabo.Kigali Today yifashishije urwo rubuga igiye kubagezaho zimwe mu ndabo n’ibisobanuro byazo.
Alstroemeria
Ururabo rwitwa “Alstroemeria” rusobanura ubukire, uburumbuke, gutunga.Urwo rurabo kandi rusobanura ubucuti umuntu afitanye n’undi.
Amaryllis
Ururabo rwitwa “Amaryllis” rusobanura ubwiza buhebuje.Ikindi kandi, urwo rurabo rusobanura ko urwohererejwe adafite ubwiza bw’inyuma gusa, ahubwo n’imbere muri we ateye neza( afite imico myiza).
Anemone
Ururabo rwa “Anemone” rushobora kugira ibisobanuro bibiri, iyo ruherekejwe n’ikarita yijimye, ruba rusobanuye ko umuntu yatakaje icyizere, ko yumva yaratawe (abandoned), mbese ntawumwitayeho, ariko iyo urwo rurabo ruherekejwe n’ikarita iriho amagambo meza, rusobanura kumenya ibintu bitaraba, cyangwa kubimenyaho agace gato mu gihe bitaraba(anticipation).
Anthurium
Ururabo rwa “Anthurium”, rusobanura kwakirana umuntu ibyishimo, urugwiro, ukamwitaho uko bikwiye, yaba ari umushyitsi uje gusura cyangwa umunyamahanga.Urwo rurabo kandi rusobanuro ibyishimo kandi byinshi.
Aster
Ururabo rwa “Aster “ rusobanura kwihangana .Ariko runasonura gukunda ibintu bitandukanye (a love of variety).
Birds of Paradise (inyoni zo muri paradizo)
Ururabo rwitwa “Bird of Paradise” rusobanura umunezero. Rusobanura kandi ibintu bitunganye , rukanasobanura kumenya ibyiza bizabaho hakiri kare.
Bouvardia Double
Ururabo rwitwa “Bouvardia Double” rusobanura kudatinya, guhangara ikintu nubwo cyaba gikomeye. Rukanasobanura kwishimira kubaho(kwishimira ubuzima).
Gardenia
Ururabo rwa “Gardenia”rusobanura ubuziranenye n’uburyohe. Urwo rurabo kandi ruvuga urukundo ruri mu ibanga. Izo ndabo zijyana ubutumwa bw’ibyishimo.Uzakiriye ziba zimubwira ko akunzwe.
Gladiolus
Ururabo rwa “Gladiolus” rusobanura kudakurwa ku ijambo, ubudahemuka n’icyubahiro.Urwo ruraba kandi rusobanura kwibuka(remembrance).
Calla Lily
Indabo za “calla lilies” bakunda kwita “amaroma”, zisobanura ibintu bitunganye kandi byiza. Amaroma y’umweru yo asobanura ibyo byombi, hakiyongeraho kutagira inenge no kwera (innocence), iyo ikaba ari yo mpamvu abantu bazifata nk’indabo nziza, abenshi bakanazishyira mu ndabo bafata mu bukwe.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Izo ndabo ninziza kwl
Murakoze kutugezaho amoko y’indabo nicyo asobantura, ariko mukomeze muduhe nandi
Muraho, ese ayamoko yindabo aboneka mu Rwanda, mumfashe munsubize
Niba ahari yaboneka hehe agura angahe?