Dore ibyo wakora kugira ngo ubungabunge ubuzima by’ubwonko

Ubwonko bw’umuntu bukenera kwitabwaho, by’umwihariko kugira ngo buzakomeze kugira imikorere myiza no mu gihe umuntu azaba ageze mu zabukuru. Ubushakashatsi dusanga ku rubuga www.passeportsante.net bugaragaza bimwe mu bibangamira ubuzima bwiza bw’ubwonko n’ibyakorwa kugira ngo bumererwe neza.

1. Ubwonko bukenera kubukoresha

Kugira ngo bugire ubuzima bwiza, ubwonko bukenera kugira ibyo buhugiraho (occupations) no gutozwa. Ibyo ubwonko buhugiraho bigomba guhindagurika, kuko bwanga ibintu bihora ari bimwe bidahinduka (routine), ngo biba byiza cyane guhora umuntu ahindagura ibyo akora, rimwe akumva umuziki, ubundi agakora siporo zitandukanye, agateka, agasoma igitabo n’ibindi bitandukanye.

2. Kurya indyo iboneye

Ubuzima bwiza bw’ubwonko bw’umuntu bushingira ahanini ku byo arya n’ibyo anywa. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko amafunguro meza ku buzima bw’ubwonko ari atifitemo amavuta menshi, ahubwo bikize kuri za ‘antioxidants’ harimo imbuto, imboga, amafi, inyama z’umweru n’ibindi. Ibyo ngo byafasha kubaho neza kandi by’igihe kirekire.

3. Gukunda kwiyitaho muri rusange bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza

Gukunda kwiyitaho no kwita ku buzima muri rusange, bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza, kuko budashobora kugira ubuzima bwiza mu bihe umubiri w’umuntu muri rusange utamerewe neza. Indwara zihungabanya ubuzima ni na zo zigira ingaruka ku bwonko harimo za Diyabete, kugira ibinure byinshi bibi ‘cholesterol’, kugira umuvuduko w’amaraso ukabije n’izindi.

4. Kwiyibagiza no kwirinda umujagararo (stress)

Abantu ntibabyitaho cyane, ariko ngo ibibazo byinshi bihungabanya ubwonko, bituruka kuri ‘stress’, harimo gukunda kwibagirwa cyane, kudashobora kwita ku bintu cyangwa kubikurikirana, ibyo ahanini ngo biterwa no kuba umuntu akunda kujagarara. Niba ushaka kuvura ubwonko bwawe, fata igihe cyo kwiyorohereza, uhumeke neza, uruhuke, wumve ko utuje.

5. Kugira imibanire myiza n’abandi no kutigunga

Gusabana n’abandi ni ingenzi cyane mu gufata neza ubwonko, kuko gusabana no kutigunga, ni kimwe mu byo abaganga bagiramo inama abantu batangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’ubwonko ya ‘Alzheimer’s. Irungu no kuba umuntu akunze kuba wenyine, ngo ni umwanzi ukomeye cyane ku buzima bwiza bw’ubwonko.

6. Kutaguma ahantu hamwe umwanya muninis

Abayobozi bo mu nzego z’ubuzima bahora babikangurira abantu ko siporo ari ipfundo ry’ubuzima bwiza, yaba iyo kugenda n’amaguru, kwiruka, ikorerwa mu nzu n’izindi. Iyo umuntu ahurije hamwe siporo no gusabana n’abandi, kandi ntahore mu bintu bimwe bidahinduka, bigirira neza ubuzima bwe bw’ubwonko.

7. Kwita ku buzima bwiza bw’amara kuko afatwa nk’ubwonko bwa kabiri

Bivugwa ko amara y’abantu ari ubwonko bwa kabiri, bivuze ko kugira ubuzima bwiza bw’amara binyuze mu kurya indyo iboneye, bigira akamaro no ku buzima bwiza bw’ubwonko.

8. Kureka kunywa ibinini bisinziriza

Nta mpamvu yo gusinziriza ubwonko, kuko ibinini bisinziriza ubwonko, bibuza imitsi yo mu bwonko gukora neza. Ku bantu bagira ibibazo byo kubura ibitotsi, bashaka ibindi bibafasha bitari ukunywa ibinini.

9. Imyitozo

Ku myaka yose umuntu yaba arimo, ni ngombwa ko akoresha ubwonko imyitozo, bijyana no guhora hari icyo bukoreshwa, nko gukoresha abana imikoro yo mu rugo, n’ibindi bikorwa bifasha ubwoko gukomeza gukora.

10. Kwishimira ubuzima

N’ubwo umuntu yaba ageze mu zabukuru, yumva atakiryohewe n’ubuzima nk’uko byari bimeze agifite imyaka 20, ngo nta mpamvu yo kwicara mu ntebe ngo ategereze ko imyaka itambuka gusa, ahubwo ni byiza gutembera no gukora ibindi bikorwa kuko bigira umumaro mu kurinda no gukumira ibibazo byibasira ubwonko, cyane cyane iyo abantu bageze mu zabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri birakwiye umuntu wese akeneye gufata neza ubwonko bwe kuko nibwo bushyigikira kubaho neza.

Yves yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

Iyi nkuru muyihinyanyure nturi interesting vya cane thank you

Bédier yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Ibi birakwiriye kotubyubahiriza kuko abantu bazahajwe ahanini nagahinda gakabije(depression) bitewe nokudakoresha neza ubwonko .

TWIZEYIMANA Theobard yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka