Dore ibyiza byo kugendagenda gato nyuma yo gufungura

Hari abantu bagira umuco wo kugendagenda cyangwa se gutembera gato n’amaguru, nyuma yo gufata amafunguro yabo bagamije kugira ngo igogora ry’ibyo bariye rigende neza, ariko ubushakashatsi bwerekana ko kugendagenda nyuma yo gufata amafunguro, bigira ibyiza bitandukanye, byagombye gutuma n’abadasanzwe babikora batangira kubyimenyereza.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Washington, bugasohoka mu cyitwa ‘revue Diabetes Care’, bwagaragaje ko kugendagenda n’amagaru nibura iminota 15 nyuma yo gufata ifunguro bigira akamaro gakomeye mu gutuma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza. Kubera ko kugendagenda cyangwa gukora imyitozo ngororamubiri, n’ubusanzwe bifasha igogora kugenda neza, ni byiza kugendagenda umuntu amaze kurya, kuko bifasha inzira y’igogora gukora neza, harimo amara n’igifu bikora neza kurushaho.

Ku rubuga Passeport Sante, bavuga ko ikindi cyiza cyo kugendagenda nyuma yo gufungura ngo ari uko bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara Diyabete, kuko siyansi igaragaza ko uko kugendagenda bifasha mu kugabanya isukari mu maraso, kubera iyo mpamvu rero bifasha mu gukumira ibyago byo kurwara indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2 (diabète de type 2).

Ibyo kandi byanagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya ‘Université de Limerick’ yo muri Irlande busohoka mu 2022 mu cyitwa ‘revue Sports Medicine’, kuko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ngo byerekanye ko urugero rw’isukari mu maraso rumanuka ku bantu bakunze kugendagenda nibura iminota hagati (2-5) nyuma yo gufungura, kurusha abamara kurya bakaguma ahantu hamwe.

Bamwe mu bahanga mu bya siyansi, bemeze ko iyo minota micyeya umuntu agendagenda byoroheje atihuta cyane nyuma yo gufata ifunguro, bihagije mu gufasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

Ibyo kandi ngo bifasha no ku barwayi bamaze kurwara Diyabete, ndetse n’abantu bakunze kwisanga barya bya hato nahato (grignotage), kuko bakunze kwisanga bafite ibinure bigenda bikirunda mu mubiri cyane cyane ku gice cyo ku nda.

Kugendagenda nyuma yo gufata ifunguro kandi bifasha mu gukumira ibibazo bimwe na bimwe n’indwara z’umutim,a nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Amerika, bugasohoka mu cyitwa ‘Current Opinion in Cardiology’. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko uko umuntu amara akanya agendagenda nyuma yo gufata ifunguro, ari ko aba yongera imikorere myiza y’umutima we, atuma ugira ubuzima bwiza buzira indwara.

Kugendagenda nyuma yo gufungura kandi bifasha mu kurwanya umujagararo w’ubwonko (stress), n’ibitekerezo byinshi bishobora kuzanira umuntu agahinda, kubera ko akenshi uko kugendagenda, bifasha abantu guhumeka umwuka mwiza utandukanye n’uwo mu nzu, ku bakorera mu biro bibafasha kujya hanze bagafata umwuka mwiza bikaba n’umwanya wo kuruhuka, bagahindura ibitekerezo bijyanye n’akazi bityo na stress ikagabanuka cyangwa se igashira.

Icyo gikorwa kandi gifasha mu kugabanya ibiro ku babyifuza, kubera ko mu gihe umuntu arimo agendagenda nyuma y’uko amaze gufata ifunguro bifasha mu gutakaza ibyitwa ‘calories’, bigafasha mu kugabanya ibinure byibika ku muzenguruko w’inda, bigafasha umuntu kugira umubiri umeze neza, ufite ibiro biringaniye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu mwandika inkuru, mukora neza ariko muzi neza ko abanyarwanda bamwe batangira umuco wo gusoma, iyo mwanditse inkuru ndende bitera ubute kuyisoma. Mujye mwandika inkuru ngufiya umuntu asome byinshi bitandukanye. Murakoze.

Uzarama Enoch yanditse ku itariki ya: 10-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka