Dore ibyiza byo gukoresha igikakarubamba ku ruhu

Gukoresha igikakarubamba bigira akamaro mu buryo butandukanye, yaba ku bijyanye no kwita ku ruhu cg kwita ku misatsi.

Igikakarubamba kandi gikoreshwa mu kugira ubuzima bwiza, mu mirire myiza, no mu gutuma umuntu yumva amerewe neza mu mubiri.

Igikakarubamba nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.naturaforce.com ni ikimera kigizwe n’amazi ku rugero rwa 98 % , Naho 2 % gasigaye ni intungamubiri zirimo, vitamine, ubutare butandukanye, na za aside n’ibindi.

N’ubwo abakoresha igikakarubamba bakunze kugikoresha nk’umutobe banywa, ariko cyanasigwa mu maso, ku bantu bafite ubwoko bw’uruhu butandukanye, harimo uruhu rukunze kumagara, uruhu rwangiritse, uruhu rugira amavuta, ndetse kinasigwa n’ahandi ku mubiri.

Igikakarubamba kivura ubushye n’aho umuntu yarumwe n’agasimba

Igikakarubamba kigiramo ubushobozi bwo kuvura ubushye butandukanye, kikagabanya n’ububabare buturuka ku bushye. Abahanga bavuga ko kinatuma uruhu rukira vuba rugasubirana vuba. Umushongi uturuka mu gikakarubamba ukoreshwa no mu kuvura uruhu rwababuwe n’izuba.

Igikakarubamba kandi gikoreshwa mu kuvura aho umuntu yarumwe n’agasimba, bikagabanya uburibwe, ariko bigafasha n’uruhu rw’aho agasimba karumye gukira vuba.

Nk’uko igikakarubamba gikoreshwa mu kuvura ubushye, gifasha no mu komora ibisebe byoroheje, kuko umushongi wacyo wongera ubudahangarwa bw’umubiri, bigatuma umuntu akira vuba aho yakometse.

Umushongi w’igikakarubamba kandi ufasha mu kurwanya utuntu dukunze kuza ku ruhu rwo mu maso tumeze nk’utubara. Igikakarubamba kandi gifasha mu kuvura aho umuntu yishimagura ku ruhu, n’ibindi.

Igikakarubamba kirinda uruhu rwo mu maso gusaza vuba

Umushongi w’igikakarubamba ubonekamo ibyitwa ( fibroblastes), bifasha uruhu kugira ubuzima bwiza no kudasaza ngo usange rwazanye iminkanyari , ahubwo ngo rugahora ruhehereye kandi rwegeranye.

Igikakarubamba gifasha cyane abantu bagira uruhu rwo mu maso rugira amavuta
Igikakarubamba bivugwa ko ari umuti w’umwimerere ku bantu bafite uruhu rw’amavuta, kuko gifasha mu kuyagabanya, umuntu akagira uruhu rumeze neza, rutumagaye kandi rutanafite amavuta menshi.

Igikakarubamba gifasha mu kurwanya amaribori aterwa no kuba uruhu rutagifite gukweduka (l’élasticité).

Igikakarubamba gifasha mu kuvura ibintu bitandukanye ku ruhu, harimo ibituruka ku bintu bitandundukanye umuntu aba ashobora kuba yarigeze kurwara ku ruhu, kigakoreshwa no mu kurwanya amaribori ku ruhu, azanwa no kuba umubiri utakifitemo gukweduka bihagije.

Muri rusange, icyo umuntu akwiye kumenya ku gikakarubamba ngo ni uko ari ikimera kizanira uruhu ibyiza byinshi, kandi abantu bashobora kugikoresha mu mezi yose y’umwaka byaha mu mpeshyi cyangwa mu itumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwakoze kutugezaho akama kigikakarunamba

Albert yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Murakoze kudusangiza ubu bumenyi ku gikakarubamba muzadushakire n’ imiti gakondo ivura amibe igakira burundu niba ibaho koko

Uwayezu Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka