Dore ibisobanuro by’ibirango by’amwe mu mashyaka ya Politiki yemewe mu Rwanda
Amashyaka ya Politiki mu Rwanda agira ibirango bitandukanye birimo Ibendera, ibimenyetso ndetse n’intero abarwanashyaka bahuriraho.
Dore ibisobanuro by’ibirango by’amwe muri ayo mashyaka.
FPR-Inkotanyi: Ibendera rya FPR-Inkotanyi rigizwe n’amabara atatu ahagaze, arimo Umutuku, Umweru ndetse n’Ubururu bwerurutse bujya gusa n’ibicu (Sky-blue).
Buri bara muri ayo agize ibendera handitseho inyuguti iri mu ibara ry’umukara, F iri mu ibara ribanza ry’Umutuku, P mu ibara rikurikiyeho ry’Umweru ndetse na R mu ibara ry’Ubururu ari naryo riheruka (Bigasomwa FPR).
Ibisobanuro by’ayo mabara agize ibendera rya FPR, nk’uko bisobanurwa ku rubuga rwayo, Umutuku ugaragaza ubwitange bw’Abanyarwanda b’Intwari bamennye amaraso yabo kubera Igihugu cyabo. Umweru ugaragaza demukarasi naho Ubururu bukagaragaza ubumwe.
Mu kirangantego cya FPR-Inkotanyi harimo ibimenyetso bikurikira, harimo Ikiyaga kirimo amazi, Imisozi itoshye, Izuba rirashye, Imigano ibiri isobekeranye ndetse n’Igihanga cy’Intare.
Ikiyaga n’imisozi itoshye, ngo bisobanura ubwiza bw’Igihugu cy’u Rwanda, Intare igasobanura ubudahangarwa bw’u Rwanda. Imigano isobekeranye isobanura ubwitange n’ubumwe bw’abenegihugu. Izuba rirashe risobanura amahame ya FPR-Inkotanyi mu kuyobora Igihugu, Urumuri ruturuka kuri iryo zuba, rumurikira Abanyarwanda bagana kuri ayo mahame. Ibara ry’Umuhondo rikikije ibyo bimenyetso ryo ryanditsemo n’intego za FPR-Inkotanyi, ariyo Demukarasi, Ubumwe n’ Amajyambere, rikaba risobanura icyizere cy’ahazaza.
Hari kandi ikimenyetso cy’igipfunsi gifunze, icyo ngo gisobanura kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
PSD (Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage), ibendera rya PSD rigizwe n’amabara atatu, Ubururu, Umweru n’lcyatsi kibisi. Ayo mabara y’ibendera rya PSD afite ibisobanuro bikurikira.
Ubururu, Busobanura gukorera mu mucyo, Umweru, ugasobanura amahoro Abanyarwanda bagomba guhora iteka baharanira, naho Icyatsi kibisi, kigasobanura icyizere cy’ubumwe bw’Abanyarwanda baharanira amajyambere.
Ikimenyetso cy’lshyaka PSD, ni ishaka ryeze ribumbatiwe mu kiganza. Iryo shaka rikaba risobanura uburumbuke buri mu maboko y’abenegihugu. Intoki z’ikiganza, zisobanura ubwisungane.
Intego z’ishyaka PSD, nk’uko bisobanurwa ku rubuga rwaryo, ni Ubutabera, Ubwisungane n’Amajyambere.
PDI (Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi), ibiranga ishyaka rya PDI, ni ibendera rigizwe n’ibara ry’Icyatsi kibisi riri hagati mu rukiramende rw’ibara ry’Umweru, urwo rukiramende ubwarwo, rukaba rusobanura ubumwe bw’Abanyarwanda muri byose.
Ibara ryera cyangwa ry’umweru, ryo risobanura amahoro ashingiye ku burere mborenagihugu, kuko amahoro adashingiye ku burere mboneragihugu adashobora kurama, Mussa Fazil avuga ko byaba bisa na bya bindi bya Habyarimana yavugaga ngo ‘Ubumwe, Amahoro, Amajyambere ku Banyarwanda bose’, nyamara barimo bategura Jenoside, kuko ayo mahoro atari ashingiye ku burere mboneragihugu ahubwo ko ayo mahoro arambye agomba gushingira ku burere mboneragihugu.
Hari kandi umunzani ugizwe n’ibara ry’icyatsi, uwo munzani ukaba usobanura uburinganire ku Banyarwanda b’ibitsina byombi mu kugira amahirwe angana amahirwe mu buzima rusange bw’igihugu, ntihabeho bya bindi byo kuvuga ngo umugabo ntiyemerewe gukora ibi n’ibi cyangwa se umugore ntiyemerewe gukora ibi n’ibi.
Ibara ry’icyatsi kibisi, risobanura amajyambere ashingiye ku ruhare rw’abaturage n’ubwigenge bw’iguhgu, kuko ari ubwo usanga igihugu gifite amajyambere, ariko kidafite ubwigenge mu byo gikora.
Ku bijyanye n’intero cyangwa ‘Slogan’ ihuriweho n’abanyamuryango ba PDI, Perezida w’ishyaka rya PDI, Sheikh Harerimana Mussa Fazil yavuze ko ntayo bafite yaba yaremejwe n’inama nkuru ya PDI, ariko kuko abanyamuryango ba PDI bahoza Perezida wa Repubulika ku mutima, hari intero abanyamuryango bose ba PDI bakoresha kandi bose ngo barayizi, ivuga ngo, ‘Baba wa Taifa juu, juu juu zaidi’ ( Umukuru w’Igihugu hejuru, hejuru, hejuru cyane), hari kandi no kuvuga ngo PDI oye, oye oye oye. Uretse ibyo, ubundi ngo intero bateye yose irikirizwa kuko baba bari mu mwuka mwiza bishimye kuko biba ari byiza.
Ishyaka rya PDI ryamaze kwemeza ko mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, rishyigikiye Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi.
PS Imberakuri: Ibendera ry’Ishyaka PS Imberakuri, rigizwe n’amabara menshi y’umukororombya, ibyo ngo bikaba bivuze ko ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutetsi, (Opposition), ritandukanye n’ayabayeho yatezaga imvururu. Ikindi nk’uko bisobanurwa na Perezida wa PS Imberakuri Mukabunani Christine, yavuze ko nk’uko cyera Imana yakoresheje umukororombya nk’ikimenyetso cy’amahoro ko itazongera kurimbuza abantu umwuzure. Na PS Imberakuri iwukoresha nk’ikimenyetso cyo gusezeranya kubaka no guharanira amahoro.
Ikirango cya PS Imberakuri cy’ururabo rw’iroza rupfumbatijwe mu kiganza, Mukabunani yasobanuye ko bivuze urukundo ruzira imbereka, bifuriza Abanyarwanda. Intego za PS Imberakuri, ngo ni Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.
Democratic Green Party Rwanda - DGPR: Ibendera ry’iri shyaka rigizwe n’ibara ry’umuhondo ribanza hejuru, ibara ry’umweru hagati, n’icyatsi kibisi hasi, hakiyongeraho ururabo rw’igihwagari n’inyoni yitwa Kagoma mu ibara ry’umweru.
Ibisobanuro by’amabara y’ibendera ry’ishyaka rya Green Party, Umweru, bisobanura gukorera mu mucyo nk’uko byasobanuwe na Perezida waryo Dr. Frank Habineza.
Umuhondo, Bivuze amahoro, naho ibara ry’Icyatsi kibisi, rigasobanura ibidukikije. Kagoma, bisobanuye ubushishozi no kureba kure, mu gihe Igihwagari gisobanura uburumbuke, Imisozi igasobanura imiterere y’Igihugu cy’u Rwanda.
Ikindi ni ukuboko kuzamuye, igikumwe gitambitse, naho urutoki rukurikira igikumwe ruzamuye, naho izindi ntoki zifunze. Ibyo ngo bikaba bisobanura ko igihe cya demokarasi isesuye kuri bose no kurengera ibidukikije kigeze.
Parti Liberal - PL: (Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu), Ibendera rya PL rigizwe n’ibara ry’icyatsi kibisi rishushanyijemo hagati inyenyeri eshatu (3) z’umuhondo zikoze mpandeshatu ndinganire, inyenyeri imwe hejuru, ebyiri ziri hasi, munsi yazo ahateganye n’inyenyeri yo hejuru handitse inyuguti ‘PL’ mu ibara ry’umuhondo.
Ibisobanuro by’ibigize ibendera rya PL, ibara ry’Icyatsi ngo risobanura uburumbuke bw’u Rwanda n’icyizere Abanyarwanda bakwiye kwigirira no kukigirira Igihugu cyabo.
Umuhondo, usobanura ubukungu u Rwanda n’Abanyarwanda bageraho bahagurukiye umurimo bihitiyemo, bagendeye ku kwishyira ukizana kwa buri muntu. Inyenyeri eshatu (3), zishushanya intego eshatu, Ukwishyira, Ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.
Ikimenyetso cy’ishyaka rya PL ni inyuguti ya V, bisobanura ubutsinzi cyangwa se Victoire mu Gifaransa.
UDPR (Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi), ibendera rya UDPR riteye nk’urukiramende, rikaba rigizwe n’amabara ane (4) nk’uko byasobanuwe na Nizeyimana Pie, Umuyobozi w’ishyaka UDPR.
Ibisobanuro by’amabara y’ibendera rya UDPR harimo ibara ry’Ubururu bwijimye, rigasobanura kwibohora ubujiji n’ubukene ku baturage. Hakurikiraho ibara Ryera, rigasobanura ubutabera. Ibara rikurikiraho ni icyatsi kibisi, rigasobanura demukarasi yo soko y’amajyambere n’imibereho myiza.
Igishushanyo kirabura cy’ibiganza bibiri biramukanya kiri mu ibara ryera, gisobanura ubumwe bw’Abanyarwanda.
PSR (Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda), ibendera rya PSR rigizwe n’ibara ry’Umweru ririmo inyenyeri iri hagati y’imirongo ibiri iteganye iri mu ibara ry’Ubururu bw’ijuru.
Ibisobanuro by’ayo mabara nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wa PSR, Rucibigango Jean-Baptiste, iyo mirongo ibiri iteganye iri mu ibara ry’Ubururu bw’ijuru, isobanura icyizere cy’ubwiganze bw’ibitekerezo bya Gisosiyalisiti birangajwe imbere n’ubushake bw’Abakozi.
Ibara ryera ririmo inyenyeri itukura y’amahembe atanu angana, igaragaza urumuri rw’ikirango cy’ibitekerezo bya Gisosiyalisiti n’imigambi yo guharanira uburenganzira n’ububasha by’abakozi mu Rwanda n’Afurika muri rusange.
Ikirango cya PSR, ngo ni uruziga rw’ibara ritukura ruvuga, Ubumwe, uburinganire n’ubwuzuzanye by’inkubirane kandi bitayegayezwa ntibinatandukanye Abanyarwanda bose n’Abanyafurika muri rusange. Muri urwo ruziga niho handitsemo intego za PSR ari zo ’Umurimo, Uburenganzira, ubufatanye’.
PSP (Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere), ibendera ry’ishyaka PSP rigizwe n’amabara abiri atambitse, hejuru hari ibara ry’Ubururu risobanura amahoro akomoka ku bwisungane. Munsi yaryo hari ibara ry’Umuhondo risobanura uburumbuke cyangwa se icyizere cy’ejo hazaza. Hagati mu ibendera, harimo ikirangantego cya PSP, kigizwe n’uruziga rurimo ibiganza bibiri biramukanya bisobanurwa ubutafanye bw’Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|