Dore ibishobora gutuma umuntu azana uruhara
Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umusatsi upfuka cyangwa bikagira uruhare mu gutuma umuntu azana uruhara. Bishobora guturuka ku miterere y’umubiri, imirire, imisemburo, imiti cyangwa se uruhererekane mu miryango (heredity).

Abahanga mu kwita no kuvura uruhu bavuga ko impamvu zishobora gutera kuzana uruhara ari nyinshi, harimo no kwambara ingofero igihe kirekire hakazamo icyuya n’ubushyuhe bigatuma umusatsi upfuka.
Dr Muhima Giovanni, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, avuga ko kuzana uruhara bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo kwambara ingofero igihe kirekire utayikuramo ngo umusatsi uhumeke, ndetse no guhora umuntu ateze igitambaro biri mu byatuma umuntu azana uruhara.
Iyo umuntu yambaye ingofero igihe kirekire usanga hahoramo ubushyuhe, bigatuma umusatsi ubura ubuhumekero noneho bya byuya n’ubushyuhe bigatuma umusatsi udakura ukagenda upfuka buhoro buhoro, kugeza ushize ku mutwe hakaba uruhara.
Dr Muhima avuga ko ikindi gishobora gutera uruhara harimo n’imiterere y’uruhererekane rwo mu miryango (gene), aho usanga hari umuryango ukunze kugira uruhara ndetse bigatangira umutu akiri muto.
Ati “Ni yo mpamvu nyamukuru y’uruhara ku bagabo benshi bwitwa ‘androgenetic alopecia’ mu rurimi rw’amahanga. Akenshi rutangira umuntu akiri muto, rugakomeza buhoro buhoro ariko n’abagore bashobora kurugira, ariko rutagaragara cyane nk’urw’abagabo”.
Asobanura ko imihindagurikire y’imisemburo, nk’igihe cyo gucura, kubyara, uruhara rushobora kubaho kubera izamuka cyangwa igabanuka rya ya misemburo.
Guhagarara gukora kwa tumwe mu turemangingo shingiro tugize umutwe, nabyo bituma imisatsi ipfuka ndetse bigatuma umuntu agira uruhara.
Mu gihe cyo gucura k’umugore ho, usanga umusemburo wa ‘oestrogène’ ugaragara nk’imbonekarimwe, ibi bikaba byatuma n’imikurire y’umusatsi idindira cyangwa igahagarara ari na ho umusatsi utangira gupfuka.
Ibindi bishobora gutuma umusatsi upfuka harimo kugira umunaniro ukabije, gutakaza ibiro ku bushake, ibura rya zimwe mu ntungamubiri (nka fer, zinc, magnesium, calcium).
Ati “Umuhangayiko ukabije (stress), kudasinzirira igihe gihagije ku masaha amwe, nabyo biri mu bitera umusatsi gupfuka n’uruhara, kuko byo biri mu bishobora no gutera izindi ndwara ndetse zidakira zirimo umutima, Diyabete, Kanseri n’umuvuduko w’amaraso”.
Umusatsi ugira Nyababyeyi
Nk’uko umugore agira nyababyeyi imufasha gusama umwana, umusatsi na wo ni uko kuko ugira nyababyeyi iwufasha ukura. Iyo habayeho ko nyababyeyi yangirika n’imisatsi ntikura, itangira kugira ibibazo ndetse bigatuma umuntu azana uruhara.
Ati “Ibyakwangiza nyababyeyi y’umusatsi bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi, ku miti umuntu yanyoye ikora mu myakura, kuba umuntu yakomereka, ndetse na ‘produits’ umuntu ashyira mu misatsi adefiriza, hamwe n’amavuta asigamo ashobora gucengera mu ruhu akangiza nyababyeyi y’umusatsi”.
Dr Muhima atanga urugero rw’urundi rugingo rugira nyababyeyi ituma rukura, aho avuga ko urwara narwo ruteye nk’umusatsi, iyo nyababyeyi yarwo yangiritse rushobora kudakura.
Kugira ngo umuntu yirinde ibibazo byatuma agira uruhara, Dr Muhima avuga ko umuntu wese akwiye gufata imirire yuzuye irimo poroteyine na vitamin, kwitondera imiti umuntu akoresha ku mutwe no mu mubiri, kwirinda umuhangayiko ukabije (stress), kuryama no kuruhuka bihagije.
Ikindi ni ugusukura imisatsi neza ariko hirindwa kuyisiga imiti ikomeye, ndetse igihe umuntu abonye umusatsi upfuka cyane cyangwa atangiye kugira uruhara rutunguranye, yajya kwa muganga bakamufasha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|