Dore ibikoresho byo kumva umuziki byavuye ku isoko

Uko iterambere rikomeza kugenda rihindura isura kugira ngo rigendane n’ibihe, hari ibikoresho bimwe na bimwe biva ku isoko, ibindi bikaburirwa irengero burundu, bitewe n’uko abahanga muri byo baba bifuza ko abantu barushaho kubikunda no kubikoresha bitabagoye.

Reka dufate urugero rw’ibikoresho byo kumviraho umuziki ushobora gusanga utari uzi ko byigeze kubaho, bitewe n’imyaka ufite cyangwa aho wakuriye bitarigeze bihagera.

1. Tourne disque (record players)

Iyi ni imashini yikaraga yafashaga kumva indirimbo zafatiwe ku kintu kimeze nk’igisahane kinini (paper tape / disque), ikagira n’akuma kariho agashinge kari gashinzwe gusoma amajwi ari kuri disque, kakayohereza mu ndangururamajwi.

Tourne disque yahimbwe n’Umunyamerika witwa Thomas Edison mu 1877, itangira ikoreshwa mu kubika ubutumwa bw’amajwi kuri disque. Yatangiye gukoreshwa mu ruganda rwa muzika guhera mu 1940 kugeza mu 1960, ari bwo hadukaga icyuma gisoma kasete (lecteurs de cassettes/cassette players) cyashoboraga gusohora no gufata amajwi kuri kasete.

2. Lecteurs de cassettes / Tape players

Iki ni cya gikoresho gisoma kasete twavuze haruguru cyasimbuye igisoma disque, cyahimbwe mu 1962 n’Umuholandi witwa Lou Ottens ari kumwe na bagenzi be bakoranaga muri Philips, uruganda rwo mu Budage rukora ibintu bitandukanye birimo n’amaradiyo asoma kasete (radio cassette player).

Kasete na radiyo kasete ni byo byabereye ikiraro iterambere rya muzika ku isi hose, kuko byatumye abacuruza indirimbo babasha kuzisakaza henshi bitabahenze, ariko biba n’intandaro yo gutubura ibihangano by’abandi nta burenganzira.

3. Walkman (Cassette Players)

Uko uruganda rwa muzika rwakomezaga kugenda rutera imbere, ni ko abahanga mu gufata no kubika amajwi bakomezaga kuvumbura udushya kugira ngo abaguzi barusheho kunyurwa by’umwihariko abakunda muzika.

Radiyo kasete zimaze kwamamara hagati ya 1970 na 1980, ni bwo haje Walkman nk’igikoresho cyasomaga kasete gusa bifashishije indangururamajwi zo mu matwi (headphones). Walkman yabaga ari nto cyane ugereranyije na radiyo kasete kuko yo (Walkman) nta kindi yakoraga usibye kuyumviraho umuziki umuntu ari mu nzira, mu modoka cyangwa uryamye.

Walkman yahogoje benshi hagati ya 1980 na 1990, ku buryo umusore wabaga ayifite yafatwaga nk’umusirimu wo mu rwego rwo hejuru, inkumi na zo zigakunda kumuba hafi cyane.

Walkman zahimbwe mu 1979 n’Umuyapani witwa Masaru IBUKA, umwe mu bashinze uruganda rwa SONY, zitangira gukendera aho bashyiriye ku isoko ibikoresho bisoma amajwi ari ku masede CDs.

4. Discman (Portable CD Players)

Iki gikoresho nacyo ni nka Walkman, bigatandukanira ko cyo kijyamo amasede ari na yo yasimbuye amakasete. Discman zakanyujijeho hagati ya 1990 na 2000, ariko na zo zaje hariho amaradiyo ashobora gusoma kasete na CD.

Radiyo zisoma kasete na sede, zatangiye gukendera aho bakoreye ibisoma amajwi bizwi nka MP3 players na telefone zigezweho bituma abantu batongera kurushywa no kugendana Discman n’amasede yo kumva. Discman yahimbwe n’Umuyapani witwa Katsuaki Tsurushima mu 1983.

5. MiniDisc Players

MiniDisc players na zo zaziye rimwe na Discman ariko zo zikajyamo udusede duto cyane. Aho zaberega nziza kurusha mukuru wazo (Discman), ni uko minidisc player zajyagamo udusede duto twashoboraga gushyirwaho amajwi ukaba wakongera ukayasiba (rewritable), kandi zigatanga amajwi ayunguruye kurushaho kandi zikanatwarika neza.

Minidisc players na zo zashyizwe ku isoko n’uruganda rwa Sony mu 1986, ziza kuburizwamo n’ibikoresho bisoma amajwi (MP3 players) mu 1997, ikoranabuhanga ryo gushyira amajwi kuri murandasi (audio streaming) ndetse na telefone zigezweho (smart phones) guhera mu 2000 kugeza magingo aya.

6. MP3 players

Nubwo MP3 players zitakigaragara cyane mu bantu, ziracyari ku isoko kuko ikoranabuhanga ryazo ryakomeje kuzamuka, ahanini bitewe n’uko hari abantu badakunda kumvira umuziki kuri telefone zabo kugira ngo batimarira umuriro, bagahitamo gukoresha MP3 players.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka