Dore ibigaragara ku mubiri w’umuntu bifatwa nk’ubwiza ari inenge

Hari ibintu bigaragara ku bice by’umubiri wa bamwe mu bantu, aho benshi bakunda kuvuga ko ari ibirango by’ubwiza, nyamara ahubwo ari inenge yatewe no kwirema nabi k’umubiri. Ibi bikurikira ni bimwe muri byo.

1. Utwobo two ku matama (Fossettes)

Iyo umuntu asetse afite tuno twobo ku matama ye usanga ari byiza, ndetse bikanagaragara neza ku muntu umureba, kuko abantu bafite utwo twobo bakunze kugaragara nk’abantu baseka neza.

N’ubwo bamwe badufata nk’uturango tw’ubwiza, abahanga mu by’ubumenyi bw’umubiri wa muntu bavuga ko natwo ari inenge ivukanwa bitewe n’uko hari ingingo z’umubiri w’umuntu, zitiremye neza akiri mu nda ya nyina.

Utu twobo two ku matama ubusanzwe usanga ari ibyo bita ‘malformation’, ugenekereje mu Kinyarwanda kakaba kakwitwa inenge umuntu avukana, bitewe n’uko zimwe mu ngingo z’umubiri zitabashije kwirema uko bikwiye igihe umwana aba akiri munda ya nyina.

Gusa ariko ngo birashoboka ko umuntu yakavukana agakomoye kuri umwe mu babyeyi be. Mu mwaka wa 1864 nibwo utu twobo twatangiye kuvugwaho cyane, nyuma y’uko umuhanga mu bya siyansi witwa Van Heusinger, yari amaze kugaragazaga ubushakashatsi yagakozeho, bukerekana ko atari uturango tw’ubwiza ahubwo ko ari ukwirema nabi k’umubiri.

2. Inyina nayo ni inenge

Impamvu inyinya ifatwa nk’inenge ni uko ari amenyo aba atarameze neza uko bikwiye, ugasanga hagati y’iryinyo n’irindi hasigayemo umwanya munini cyane.
Inyinya mu rurimi rw’Ikilatini yitwa ‘Diastema’. Ni umwanya usa n’icyuho kiri hagati y’amenyo abiri y’imbere (Incisives), ikaba iza ahanini ku rwasaya rwo hejuru.

Urubuga rwa Heatlth Line rusobanura ko inyinya iterwa n’impamvu nyinshi, cyane cyane amenyo mato umuntu aba afite, ku buryo adashobora gukwira ku rwasaya rwose.

Urwo rubuga ruvuga kandi ko umubare munini w’amenyo na wo ushobora gutuma habaho inyinya.

N’ubwo bamwe babifata nk’inenge hari abandi bafata inyinya nk’ikirango cy’ubwiza ku bantu, by’umwihariko abakobwa ndetse hari imyemerere (myth) y’uko umuntu uyifite aba afite amahirwe menshi mu buzima.

3. Amaribori

Ubusanzwe amaribori hari abayafata nk’uturango tw’ubwiza, cyane cyane bagendeye ku muco nyarwanda. Nyamara abahanga mu buvuzi bemeza ko ari indwara ivurwa kandi igakira. Amaribori agaragara ku bagore ndetse no ku bagabo. Icyakora agaragara ku bagore cyane kurusha abagabo.

Nk’uko tubikesha www.webmd.com hari amaribori aterwa no kubyibuha byihuse cyangwa ku bana bavumbutse b’abangavu n’ingimbi. Gutwita na byo bitera amaribori ku nda kubera ko umubiri uba wakwedutse. Hari abandi bakora siporo, imihindagurikire y’umubiri wabo ikabatera kugira amaribori.

Amaribori ni uturango dushobora kuba tureture cyangwa tugufi, tukaza dutambitse cyangwa duhagaze ku mubiri, dutandukanira n’uruhu rusanzwe ku ibara tuba dufite, akenshi dusa n’umweru. Ibice akunda kuzaho cyane ni amaboko, amabere, ku nda, ku kibuno ndetse no ku maguru.

Bimwe mu bintu bitera amaribori ni imihindagurikire y’umubiri, aho uruhu rukweduka bidasanzwe, ibi biterwa no kwiyongera cyangwa kugabanuka kudasanzwe k’uruhu. Harimo kwiyongera kw’ibiro kudasanzwe, gutwita cyangwa kugimbuka bitewe n’imihindagurikire y’imisemburo iba yiyongera cyane muri icyo gihe. Gutakaza ibiro cyane nabyo bishobora kuba impamvu yatuma umuntu azana amaribori.

N’ubwo ariko agaragara ku gice cyo hanze, buriya aba yaturutse ku gice cy’imbere, cyitwa dermis. Aterwa n’uko icyo gice kiba cyakwedutse birenze ubushobozi bwacyo, bitewe ahanini no kwiyongera ibiro cyangwa gukura cyane. Uku gukweduka cyane kwa dermis bitera gucika k’uruhu, nuko bikagaragara ku gice cy’inyuma (cyitwa epidermis), byitwa amaribori.

Imiti yo mu bwoko bwa corticosteroids (iyi ni imisemburo yo mu bwoko bwa steroids), kuyikoresha nabi cyangwa kuyikoresha igihe kirekire nk’amavuta, cyangwa creams zo kwisiga, ashobora gutera amaribori kuko agabanya ubunini bw’uruhu na collagen (proteins zigize uruhu)

Ese amaribori aravurwa?

Ubwayo nta ngaruka zindi atera umubiri. Ni gacye cyane ashobora kwerekana indi ndwara yaba yihishe inyuma yayo.

Dore uko wakwivura amaribori

Urubuga rwa Internet www.stephealth.com ruvuga ko bitewe n’urugero amaribori ariho, hari aho adahita agenda, bigasaba igihe kugira ngo ashire ku mubiri. Ibyo bisaba ko umuntu amenya urugero amaribori ye agezeho kugira ngo amenye uburyo yakoresha akabasha kuyivura.

Indimu n’amavuta ya Olive

Uburyo bwa mbere umuntu ufite amaribori yakoresha yivura, ni ugukoresha indimu n’amavuta ya Olive. Aha umuntu ufite amaribori afata igice cy’indimu agasiga aho ari mu gihe cy’iminota 10, yarangiza agasigaho amavuta ya Olive akanogereza na none indi minota 10.

Gukoresha imizabibu

Ufata isahani ukanomberaho imizabibu utabanje kuyitonora, warangiza ugasukaho yawurute (yoghourt) y’amagarama 200 hanyuma ukavanga neza ukabisiga ahari amaribori hose ugategereza iminota 20 mbere yo kuhakaraba n’amazi akonje.

Igikakarubamba

Igikakarubamba na cyo kirakoreshwa. Usiga ku maribori nyuma yo gukaraba buri munsi, bigeraho bigashira.

Amavuta ya Coconut na yo umuntu ufite amaribori ayasiga ahantu hose ari bigashira vuba cyane. Ibyo abikora buri munsi keretse ayo mavuta abaye amugiraho ingaruka.

Imiti itandukanye irahari, yaba iyo kwisiga, amavuta ndetse n’uburyo bw’imirasire (laser), kimwe no kubagwa byose birakoreshwa.

Rimwe na rimwe amaribori arijyana ubwayo nyuma y’igihe, nko ku bagore bayazana ari uko batwite, nyuma yo kubyara hagati y’amezi 6 n’umwaka ashobora kwijyana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka