Dore bimwe mu byo abantu bahugiyemo muri iki gihe cyo kuguma mu rugo
Kubera icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi bukomeje gukangurira abantu kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Bitewe n’uko ibyo bamwe bakoraga byahagaze, umwanya utari muto bawumara bari ku mbuga nkoranyambaga, bakora siporo mu rugo, baryamye cyangwa bareba amakuru, amafilimi n’ibindi bitandukanye.
Kuri izo mbuga nkoranyambaga, ni ho bamwe bagaragariza ibyo bakurikira cyane muri iki gihe bari mu rugo.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima
Kuva tariki 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaraga mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) buri mugoroba isohora itangazo imenyekanisha aya makuru cyane cyane yerekeranye n’umubare w’abarwayi, uko bameze, aho baturutse n’uko banduye.
Uru ni urugero rw’iryasohotse ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, benshi bararyishimira kuko ryavugaga ko nta murwayi mushya wabonetse kuri uwo munsi.
Itangazo nk’iri urisanga ku mbuga nkoranyambaga nyinshi zikoreshwa hano mu Rwanda.
Siporo mu rugo
Nubwo abantu babujijwe kuva mu rugo bidakenewe no kudakora ingendo zitari ngombwa, imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bintu birimo gufasha benshi kugumana ubuzima buzira umuze.
Confinement exploité utilement.
Don’t forget to stay fit #GumaMuRugo #StayHome #BeActive #TwirindeCovid19 #WashYourHands #Tuzatsinda @RBCRwanda @RwandaHealth @Rwanda_Sports pic.twitter.com/NdbpbO6g73— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) March 29, 2020
Abakinnyi b’umupira nka Usengimana Danny, abatwara amagare nka Samuel Mugisha, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, n’abandi benshi bakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho, bakora imyitozo.
#StayHomeSaveLives 🏡 pic.twitter.com/6ZVDjbYMb5
— Mugisha Samuel (@samuelmugisha97) March 27, 2020
Gukorera mu rugo biragoranye kuri bamwe
Abakozi ba Leta ndetse n’abikorera basabwe gukorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ingendo za hato na hato, ahubwo bakifashisha Murandasi (Internet).
Bamwe bagaragaza ko bibagora kuko mu rugo haba hari byinshi bikenera umwanya no kubyitaho, bityo umusaruro wari butangwe ugasanga uri hasi cyane.
Icyakora hari n’abandi baboneraho umwanya wo gukora n’indi mirimo yo mu rugo itandukanye n’iyo bakoraga mu biro. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, abinyujije kuri Twitter aherutse kugaragaza ko iki gihe cyo kuguma mu rugo wagikoramo n’indi mirimo nk’iy’ubuhinzi n’ubworozi, ariko hakurikijwe amabwiriza atangwa na Leta mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Le confinement a la maison, a cause de #covid19 est pr ns occasion de mettre a profit notre ferme avec la famille pr augmenter la production de produits agricoles et animales tt en respectant consignes de
@RwandaHealth ,@RwandaLocalGov #GumaMuRugo #KarabaIntoki #Tuzatsinda pic.twitter.com/WmvVLlsWjy— Habumuremyi P.D (@HabumuremyiP) March 29, 2020
Ubu inama zimwe zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga buri wese ari iwe ntabyo guhura, izindi zigakorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Today at Urugwiro Village, President Kagame who is also currently serving as Chairperson of the AUDA-NEPAD joined G20 leaders for the Extraordinary #G20VirtualSummit on #COVID19. pic.twitter.com/s1LXxjWuUF
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 26, 2020
Umukuru w’Igihugu na we aherutse kwitabira inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo miliyari ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika azifashishwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19. Ni inama yitabiriye ndetse ayikurikirana ari i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga.
Live instagram
N’ubwo abacurangaga umuziki (DJs) bahagaritswe gukora kuko bakorera mu tubari ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi, ntibivuze ko bafunze ibyuma byabo. Abenshi bifashishia urubuga rwa Instagram bakavanga umuziki abantu bakawukurikira bari iwabo.
Kugemura ku macumbi ibicuruzwa bitandukanye (Home delivery service)
Abacuruzi benshi bafunze imiryango usibye abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibindi bikenerwa cyane. Ibi bituma bamwe kugera ku isoko bibagora cyane ko baba bagomba no kuguma mu rugo. Kugira ngo ubucuruzi hagati y’umukiriya n’ucuruza bukomeze, hari aho usanga abacuruzi bifashisha serivisi zo kuzanira abakiriya ibyo bakenera mu rugo.
Icyo gihe umukiriya akoresha telefone ye atumiza ibicuruzwa yifuza, umubare w’abakoresha izi serivisi ukaba wariyongeye muri ibi bihe.
Kwigira mu rugo hakoreshejwe ikoronabuhanga
Muri iki gihe abanyeshuri batashye igitaraganya bahagarika kujya ku ishuri mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo. Abo muri kaminuza bo baracyabona amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga (email) ngo bakomeze biyigishe dore ko abenshi bari bagiye kujya mu bizamini.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), na cyo cyashyize amasomo ku rubuga rwa YouTube, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga bifashishije amashusho kandi ku buntu.
Leta yafashije abatishoboye
Kubera ko hari abaryaga ari uko uwo munsi bakoze, none imirimo imwe n’imwe ikaba yarahagaze, Leta yatanze inkunga y’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku bizafasha mu gihe abo bantu batarasubira gukora. Iyo mfashanyo yamaze kugera kuri bamwe, ariko icyo gikorwa kiracyakomeje.
Umuntu ku giti cye ndetse n’abishyize hamwe barimo gutanga inkunga bakaremera abadafite ubushobozi baturanye, mu rwego rwo kubafasha kubaho muri ibi bihe bitoroshye.
Amafilime ararebwa cyane
Abagabo benshi bakunda kureba umupira w’amaguru kuri ubu ntabwo barimo kuwureba kubera ko Shampiyona nyinshi z’umupira w’amaguru zikunzwe na benshi zahagaze. Abenshi kuri ubu ngo bakaba basigaye bahugiye kuri filime.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|