Dore bimwe mu byo abantu bahugiyemo muri iki gihe cyo kuguma mu rugo

Kubera icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi bukomeje gukangurira abantu kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, n'abo mu muryango we babinyujije kuri Twitter bakangurira abantu gukorera siporo mu rugo muri iki gihe kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, n’abo mu muryango we babinyujije kuri Twitter bakangurira abantu gukorera siporo mu rugo muri iki gihe kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza

Bitewe n’uko ibyo bamwe bakoraga byahagaze, umwanya utari muto bawumara bari ku mbuga nkoranyambaga, bakora siporo mu rugo, baryamye cyangwa bareba amakuru, amafilimi n’ibindi bitandukanye.

Kuri izo mbuga nkoranyambaga, ni ho bamwe bagaragariza ibyo bakurikira cyane muri iki gihe bari mu rugo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima

Kuva tariki 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaraga mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) buri mugoroba isohora itangazo imenyekanisha aya makuru cyane cyane yerekeranye n’umubare w’abarwayi, uko bameze, aho baturutse n’uko banduye.

Uru ni urugero rw’iryasohotse ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, benshi bararyishimira kuko ryavugaga ko nta murwayi mushya wabonetse kuri uwo munsi.

Itangazo nk’iri urisanga ku mbuga nkoranyambaga nyinshi zikoreshwa hano mu Rwanda.

Siporo mu rugo

Nubwo abantu babujijwe kuva mu rugo bidakenewe no kudakora ingendo zitari ngombwa, imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bintu birimo gufasha benshi kugumana ubuzima buzira umuze.

Abakinnyi b’umupira nka Usengimana Danny, abatwara amagare nka Samuel Mugisha, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, n’abandi benshi bakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho, bakora imyitozo.

Gukorera mu rugo biragoranye kuri bamwe

Abakozi ba Leta ndetse n’abikorera basabwe gukorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ingendo za hato na hato, ahubwo bakifashisha Murandasi (Internet).

Bamwe bagaragaza ko bibagora kuko mu rugo haba hari byinshi bikenera umwanya no kubyitaho, bityo umusaruro wari butangwe ugasanga uri hasi cyane.

Icyakora hari n’abandi baboneraho umwanya wo gukora n’indi mirimo yo mu rugo itandukanye n’iyo bakoraga mu biro. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, abinyujije kuri Twitter aherutse kugaragaza ko iki gihe cyo kuguma mu rugo wagikoramo n’indi mirimo nk’iy’ubuhinzi n’ubworozi, ariko hakurikijwe amabwiriza atangwa na Leta mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Ubu inama zimwe zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga buri wese ari iwe ntabyo guhura, izindi zigakorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umukuru w’Igihugu na we aherutse kwitabira inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo miliyari ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika azifashishwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19. Ni inama yitabiriye ndetse ayikurikirana ari i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga.

Live instagram

N’ubwo abacurangaga umuziki (DJs) bahagaritswe gukora kuko bakorera mu tubari ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi, ntibivuze ko bafunze ibyuma byabo. Abenshi bifashishia urubuga rwa Instagram bakavanga umuziki abantu bakawukurikira bari iwabo.

Kugemura ku macumbi ibicuruzwa bitandukanye (Home delivery service)

Abacuruzi benshi bafunze imiryango usibye abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibindi bikenerwa cyane. Ibi bituma bamwe kugera ku isoko bibagora cyane ko baba bagomba no kuguma mu rugo. Kugira ngo ubucuruzi hagati y’umukiriya n’ucuruza bukomeze, hari aho usanga abacuruzi bifashisha serivisi zo kuzanira abakiriya ibyo bakenera mu rugo.

Icyo gihe umukiriya akoresha telefone ye atumiza ibicuruzwa yifuza, umubare w’abakoresha izi serivisi ukaba wariyongeye muri ibi bihe.

Kwigira mu rugo hakoreshejwe ikoronabuhanga

Muri iki gihe abanyeshuri batashye igitaraganya bahagarika kujya ku ishuri mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo. Abo muri kaminuza bo baracyabona amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga (email) ngo bakomeze biyigishe dore ko abenshi bari bagiye kujya mu bizamini.

Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), na cyo cyashyize amasomo ku rubuga rwa YouTube, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga bifashishije amashusho kandi ku buntu.

Leta yafashije abatishoboye

Kubera ko hari abaryaga ari uko uwo munsi bakoze, none imirimo imwe n’imwe ikaba yarahagaze, Leta yatanze inkunga y’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku bizafasha mu gihe abo bantu batarasubira gukora. Iyo mfashanyo yamaze kugera kuri bamwe, ariko icyo gikorwa kiracyakomeje.

Umuntu ku giti cye ndetse n’abishyize hamwe barimo gutanga inkunga bakaremera abadafite ubushobozi baturanye, mu rwego rwo kubafasha kubaho muri ibi bihe bitoroshye.

Amafilime ararebwa cyane

Abagabo benshi bakunda kureba umupira w’amaguru kuri ubu ntabwo barimo kuwureba kubera ko Shampiyona nyinshi z’umupira w’amaguru zikunzwe na benshi zahagaze. Abenshi kuri ubu ngo bakaba basigaye bahugiye kuri filime.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka