Dore amwe mu magambo y’Igifaransa akoreshwa no mu Cyongereza (Igice cya mbere)

Igifaransa n’Icyongereza ni zimwe mu ndimi zifite amagambo menshi zihuriyeho, haba mu myandikire no mu mvugo, ahanini kubera ko Icyongereza gifite amagambo abarirwa mu bihumbi 10 gikomora ku Gifaransa, n’andi menshi gikomora ku Kilatini, ururimi rufatwa nka se w’Igifaransa.

Muri ayo magambo harimo inyito n’imvugo:

A la carte: Ni ijambo rikoreshwa igihe ugiye kugura amafunguro aho barira (restaurant), ariko ugatumiza amafunguro atandukanye n’ayo baba bateguye muri rusange.

Café: Aho bacururiza ikawa, icyayi, ibindi binyubwa bidasembuye n’ibyo kurya byoroheje.

Aperitif: Ikinyobwa gifatwa mbere y’ifunguro. Akenshi kikaba gisembuye.

Forte: Ushatse kubwira umuntu ko nta bumenyi afite mu kintu runaka. It is not your forte. Mu Gifaransa: Ce n’est pas ton point fort. Cyangwa se aka ya mvugo yateye ngo si ibintu byawe.

Touché: Igihe ubwiye umuntu ko ibyo akoze bikugeze ku mutima

Bon appétit: Kwifuriza umuntu kuryoherwa n’amafunguro

Chef: Mu Gifaransa ubusanzwe bisobanura umukoresha cyangwa umuyobozi, ariko bikanavuga inzobere mu guteka kimwe no mu Cyongereza.

Hors d’œuvre: Ifunguro rikonje cyangwa rishyushye rifatwa mu cyiciro cya mbere cy’ifunguro nyamukuru.

Bourgeois: Icyiciro cy’imibereho iciriritse.

Connoisseur: Iri jambo n’ubwo ridahuye 100% n’iry’Igifaransa connaisseur, bitandukanira ku nyuguti ‘o’ na ‘a’, yombi agasobanura impuguke mu kintu runaka.

Vis-à-vis: Mu ndimi zombi bisobanura: Ugereranyije na…cyangwa ku byerekeye…

Fiancé: Umukunzi muzashakana

En route: Mu nzira / mu muhanda

Chauffeur: Ugenza ikinyabiziga

Rendez-vous: Gahunda, kubonana cyangwa guhura n’umuntu.

Déjà-vu: Ikintu ubona ugasanga atari ubwa mbere ukibonye ariko utibuka aho wakibonye.

Ménage à trois: Abantu babiri bahurira kuri umwe mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina kandi harimo abashakanye.

Voilà: utyo (there you are)

Nouveau riche: Umuntu ukize vuba

Biracyaza…

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka