Dore amata agenewe umwana utaruzuza umwaka

Muri iki gihe abantu batandukanye bakiri mu myaka yo kubyara usanga baba bibaza ku mata baha abana babo basubiye mu kazi, kuko ikiruhuko umubyeyi ahabwa ari amezi atatu,yaba akorera Leta cyangwa abikorera.

Kuri icyo kibazo cyo kumenya amata umuntu akwiye guha umwana utaruzuza umwaka, hari abavuga ko baha abana babo amata y’inka, abandi bakavuga ko amata y’inka ari mabi ku mwana ufite munsi y’umwaka, bagahitamo kubaha amata y’ifu bafunguza amazi.

Nyuma yo kumva ko abantu batandukanye batavuga rumwe ku kuba umwana utaruzuza umwaka avutse yahabwa amata y’inka cyangwa yaba ari mabi kuri we, twifuje kubagezeho icyo abahanga mu by’imirire y’abana babivugaho.

Ku rubuga www.lepoint.fr bavuga ko amata y’inka atari meza ku mwana utaruzuza umwaka, kuko ataba yujuje ibyo akeneye mu mikurire ye myiza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umufaransa witwa Anne Jeanblanc mu 2014, bwagaragaje ko guha umwana amata y’inka ataruzuza umwaka ari ukumuhemukira kuko hari intungamubiri aba akeneye zitaboneka mu mata.

Kuri urwo rubuga bavuga ko guha umwana amata y’inka bishobora gutuma agira ikibazo cyo kubura amaraso (anemia),kuko mu mata y’inka ntashobora kubonamo urugero rwa “fer” akeneye.

Bagira inama ababyeyi ko mu gihe basubiye mu kazi, cyangwa se badashobora konsa kubera impamvu zinyuranye, bajya baha abana babo amata agenewe abana bato yatunganyirijwe mu nganda kuko bayakora ku buryo aba ajya kumera nk’amashereka, ku buryo umwana ayabonamo ibyo akeneye hafi ya byose.

Ku rubuga https://www.healthychildren.org, bavuga ko nubwo hari ababyeyi bavuga ko amata ari amata, ndetse bagaha abana babo amata y’inka bakiri impinja, ngo bakwiye kumenya ko igogorwa ry’amata y’inka ribagora kuko amata y’inka akomera, si kimwe n’amata ategurirwa mu nganda ndetse n’amashereka yo yorohera abana mu igogora.

Ikindi kandi, amata y’inka aba yifitemo za poroteyine nyinshi n’ubutare ku buryo byabangamira impyiko z’umwana na cyane ko ziba zitarakomera, ibyo bikaba byatuma agira ibibazo bitandukanye birimo guhinda umuriro, impiswi n’ibindi.

Hari kandi ibinure umwana akenera mu mikurire ye ubundi biboneka mu mashereka, hakaba na vitamine C yagombye kubona, ibyo rero ntibiboneka mu mata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ese amara igihe kingana gute afunguye ,igipimo cyo kuyavanga ni ikiye ?

emny ngabo yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza?mwatubwira mugihe umwana wamukoreye amata akayasigaza yakongera kuyanywa mugihe kingana iki?cg niba atakongera kuyanywa nabyo mwatubwira?
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2023  →  Musubize

CHOMOKA waziye igihe

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

mwodufasHa mukatubwira neza amata twoha abobana ko mutubwiye ko amata yinka ari mabi.mwodufasha mukatubwira numero mukoresha kur watsapp harivyinshi twashaka kubabaza

ntakarutimana jean claude BURUNDI yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Mwamuha gaullac ni meza ntakibazo rwose cg caw and get

Aline yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

Mwadufasha mukatubwira mugihe umubyeyi atabonye Ayo mata Kandi umwana ageze igihe cyo gufata ifashabere yakoresha iki

Munezero yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

Njye ndabaza niba mwaduha urugero mukatubwira amazina yubwoko bw’ amata twabaha Wenda niba ari nido, vanilla. Mukaduha urugero kuko mubusobanuro mwatanze ntarugero rurimo

Uwihoreye djadida yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Mwamuha ayitwa Gaullac; ntatera umwana constipation cg impiswi kandi ntanahenda

Yvan yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka