Dore amafoto ya kera n’aya none y’Abakuru b’ibihugu 10 bamamaye

Aba ni bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bamamaye kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye abaturage b’ibihugu byabo, n’abandi baranzwe n’ibikorwa bidasanzwe baba abakiri ku buyobozi n’abacyuye igihe.

Paul Kagame (Perezida w’u Rwanda kuva muri 2000):

Yayoboye Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi, guhera mu Kwakira 1990 kugeza muri Nyakanga 1994, ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziturutse mu buhunzi, none ku buyobozi bwe u Rwanda rugeze ku iterambere ryubashywe n’amahanga. Ku myaka 64, amaze kwegukana ibikombe by’amashimwe bitagira ingano, guhera muri 2003 kugeza muri 2013.

Kanda HANO urebe urutonde rw’ibyo bikombe

Barack Obama (Perezida wa USA 2009 - 2017):

Ni we mwirabura wa mbere (Democrat) watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA, ku buyobozi bwe ni bwo icyihebe Osama Bin Laden yishwe. Obama ubu ugize imyaka 60, ni we wazanye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza abwita Obama Care bushimwa n’abaturage ndetse n’amahanga, n’ubwo uwamusimbuye Donald Trump yaje kubuvanaho, kubera ubukeba hagati y’aba Democrats n’aba Republicans

Vladimir Putin (Perezida w’u Burusiya kuva muri 2012):

Putin w’imyaka 69, yabaye Perezida bwa mbere muri 2000 hanyuma muri 2009 aba Minisitiri w’Intebe, yongera kuba Perezida muri 2012 kugeza magingo aya. Putin azwiho gukunda intambara cyane nyuma yo gushoza urugamba rwo kwigarurira Crimea muri 2014, none arimo no kugerageza kwigarurira Ukraine kuva muri Werurwe 2022.

Xi Jinping (Perezida w’u Bushinwa kuva muri 2013):

Xi Jinping w’imyaka 68, amaze kujya ku buyobozi yaranzwe no gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurandura ruswa yari yaramunze igihugu, bitewe n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi rya People’s Liberation Army (PLA), bamwe ndetse bashyikirizwa ubutabera barimo umwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo (Xu Caihou).

Joe Biden (Perezida wa USA guhera muri 2021):

Joe Biden ubu ugize imyaka 79, ni we Mukuru w’igihugu (Democrat) wotowe akuze kurusha abandi (ku myaka 78), nyuma y’imyaka umunani yari amaze ari Umukuru w’Igihugu Wungirije ku ngoma ya Barack Obama (2009-2017).

Aherutse gufata icyemezo cyatunguye amahanga, ubwo yakuraga Ingabo za USA muri Afghanistan (2021) nyuma y’imyaka 20 zari zimazeyo zirwana n’aba Taliban, ariko zivayo zitsinzwe.

George W Bush (Perezida wa USA 2001 – 2009):

Uyu ni umuhungu wa nyakwigendera George H W Bush (2018) wayoboye USA (1989-1993). George W Bush Jr., yamamaye cyane nyuma y’uko ku ngoma ye ari bwo Ingabo za USA zataye muri yombi nyakwigendera Saddam Hussein wayoboraga Iraq, zimushinja ko igihugu cye cyakoraga ibitwaro bya kirimbuzi, ariko nyuma yo kumwica bakaza gusanga izo ntwaro nta zihari.

Donald Trump (Perezida wa USA 2017 – 2021):

Uyu mugabo w’imyaka 75, yaranzwe n’udushya twinshi akiri no ku buyobozi. Ni we Mukuru w’igihugu wanze ku mugaragaro ko yatsinzwe amatora, ndetse akoresha n’imyigaragambyo ku Ngoro Ishinga Amategeko ya USA (Capitol), ahaguye abashinzwe umutekano batanu. Ku ngoma ye, Trump yagerageje gutegeka igihugu cya Mexico kubaka urukuta rugitandukanya na USA agishinja ko ari indiri y’abagizi ba nabi, ariko arangiza manda ye urwo rukuta rutarangiye, rukaba ndetse rushobora no kuzavanwaho.

Uhuru Kenyatta (Perezida wa Kenya kuva muri 2013):

Uhuru Kenyatta ubu ugize imyaka 60, ni umuhungu wa nyakwigendera Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya, nyuma yo kubona ubwigenge mu 1963, Uhuru afite imyaka 2 gusa.

Izina Uhuru bisobanura Ubwigenge, yarihawe muri Kenya bitegura kubona ubwigenge ari nabwo se Jomo Kenyatta yahise aba Umukuru w’Igihugu wa mbere. Ikinyamakuru Britannica kivuga ko Uhuru Kenyatta ari umwe mu baherwe ba mbere muri Kenya, n’umutungo ubarirwa muri miliyoni 500$ mu bikorwa by’ubukerarugendo, amabanki n’inganda z’ibikomoka ku mata y’inka.

Emmanuel Macron (Perezida w’u Bufaransa kuva muri 2017):

Emmanuel Macron, kimwe mu byamugize icyamamare ni uko ari we Mukuru w’Igihugu wagiye ku buyobozi ari muto kurusha abandi ku myaka 39 mu Bufaransa, kandi akaba arushwa n’uwo bashakanye imyaka myinshi kuko umugore we Brigitte Macron afite imyaka 68, Macron akaba agize 44.

Kim Jong-Un (Perezida wa Korea y’Amajyaruguru kuva muri 2011):

Kim Jong-Un ubu ugize imyaka 38, yagiye ku buyobozi afite imyaka 28. Ni umwuzukuru wa nyakwigendera Kim Il-Sung wabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Korea y’Amajyaruguru kuva igihugu cyabona izuba mu 1948 kugeza atabarutse mu 1994.

Kimwe mu bikorwa bidasanzwe bikunze kuranga Kim Jong-Un, ni ugushiruka ubwoba bwo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi atitaye ku bihano amahanga yamufatiye birimo kubuzwa ingendo n’ubucuruzi mpuzamahanga, itumanaho n’ibindi bikorwa byambukiranya imipaka, kandi akaba akunze kurangwa no guterana amagambo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gifatwa nk’igihangange nyamukuru ku Isi hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABASHIMIYE KOME AMATEKA YABAPEREZI.BABAYE INDASHIKIRWA

+256761760810 yanditse ku itariki ya: 27-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka