Dore akamaro ko guhoberana, uburyo bikorwa n’icyo bisobanura

Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ku isi, hagafatwa ingamba zo kugikumira zirimo no guca umuco wo guhoberana, byakorwaga hagati y’abantu badaherukana, nk’ikimenyetso cy’urukumbuzi n’urukundo bafitanye.

Hari n’abahoberana ari ukugaragaza uburyo bishimanye (umwe yishimiye undi), ndetse bikunze gukorwa n’abari bagiranye amakimbirane nyuma yo kuganira no kubabarirana, nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge.

Si aho akamaro ko guhoberana kagarukira ahubwo abahanga bagaragaza byinshi umuntu abyungukiramo.

1. Bitera akanyamuneza bikongera urukundo

Guhoberana bituma umubiri urekura umusemburo witwa Oxytocin utuma umuntu agubwa neza, akumva atari wenyine, ndetse akibagirwa n’umubabaro yari afite.
Abantu barwaye indwara yo kwiheba no kwigunga, kubahobera kenshi ni umuti ukomeye ubavura buhorobuhoro batabizi bakazisanga biyumva muri sosiyete nk’abandi.

Ibi biterwa n’uko guhoberana bituma umubiri urekura imisemburo ya ocytocine, endorphine na dopamine ifatwa nk’imisemburo y’urukundo.

2. Kugabanya umujagararo (Stress)

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza yitwa Carnegie Mellon, iherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, bwagaragaje ko abantu bakunda guhoberana baba bafite ibyago bike byo kurwara stress, ugereranyije n’abatajya bahoberana. Guhoberana bigabanya urugero rw’umusemburo wa Cortisol utera umunaniro ukabije n’umujagararo (stress)

Prof Sheldon Cohen, wigisha isomo ryerekeranye n’imitekerereze ya muntu muri Carnegie Mellon University ari na we wari uhagarariye ubwo bushakashatsi, yagaragaje ko “guhoberana ari ikimenyetso cy’urukundo mvamutima, kandi bigafasha gutanga ibyiyumviro abantu baba bakeneranyeho, bityo bigatuma habaho impinduka nziza ku bwonko maze stress ikagabanyuka.

3. Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Guhoberana bituma ibyumviro by’uruhu byohereza amakuru ku mitsi ikorana n’umutima, cyane cyane ku gice gishinzwe kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, maze kigakora akazi kacyo neza ko kuwuringaniza.

4. Kubaka icyizere mu bantu

Abashakanye cyangwa abakundana ibi bashobora kubyumva vuba, burya iyo umukunzi wawe yakumenyereje kuguhobera maze igihe kimwe mwahura akaguhereza ikiganza, wumva umugizeho ikibazo ndetse bamwe bashobora no kubipfa.

Iyo ataguhobeye wumva ko atakikwishimira cyangwa se akaba afite undi muntu aharaye asigaye ahobera. Ni yo mpamvu guhoberana byongera icyizere mu bantu bafitanye umubano wihariye.

5. Kunoza imikorere y’umutima

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya North Carolina muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bagaragaje ko abantu badahobera abakunzi babo baba bafite umutima utera cyane, ku buryo ushobora gutera inshuro nyinshi mu munota ugereranyije n’uko umutima w’undi muntu ukunda guhoberana utera.

6. Gukora akazi kanoze

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abadage bugaragaza ko iyo umuntu avuye mu rugo ahoberanye n’uwo bashakanye cyangwa se abagize umuryango we, yirirwana akanyamuneza, bityo agatanga umusaruro mwiza kurusha utabikora.

Guhoberana bikorwa mu buryo bwinshi, ariko twavuga bumwe muri bwo n’icyo busobanura

1. Kwihobera ubwawe (L’auto-câlin)

Ibi bikorwa n’umuntu wumva akeneye kwitabwaho ariko ntamubone ako kanya. Bituma yumva aruhutse, ndeste ni n’uburyo bwo kwivura mu buryo bw’imitekerereze.

2. Guhoberana abantu basa n’ababyina buhoro buhoro

Umwe azamura amaboko ku ntugu za mugenzi we, undi nawe akamufata mu mayunguyungu, bagasa n’abarebana akana ko mujisho, imitima ikavugana byinshi.

3. Guhoberana kw’abantu basumbana (Le Câlin à hauteur inégale)

N’ubwo umwe aba ari muremure asumba mugenzi we, ntibibabuza guhuza urugwiro, agerageza guca bugufi gato, undi nawe agasa n’uwisumbukuruza kugira ngo ashyikire umukunzi we. Bikorwa n’abantu bafitanye umubano udasanzwe.

4. Guhobera umuntu umututse inyuma (Une étreinte par le dos ou inversée)

Ubu buryo bwo guhobera mugenzi wawe buvuga byinshi mu rukundo. N’ubwo waba ntacyo uramubwira kijyanye no kuba umukunda, we ashobora guhita abyibwira. Ubu buryo busobanura kandi ko uwahobeye mugenzi we amuturutse inyuma agahuriza amaboko ye imbere, aba amwijeje kumwitaho no kumurinda.

5. Guhoberana buri muntu mu gituza cya mugenzi we (Câlin de coeur à coeur)

Ni bwo buryo bwa mbere bugaragaza urukundo mvamutima. Ni bwo buryo abakuru bo hambere bahoberanamo cyane cyane, umuntu ukuze akabikorera umuto asa n’umukandakanda mu mugongo, mu rushyi rw’ukuboko, biherekejwe n’amagambo akomeza (ahumuriza), y’urukundo.

6. Guhobera umuntu yitaje undi (L’étreinte en forme de A/ câlin de tipi)

Ubu buryo bwo guhoberana bukorwa hagati y’abantu bahuye bwa mbere, ariko bakaba bari bakumburanye, cyangwa se abakundana mu ibanga badashaka ko bimenyekana.

7. Guhoberana mu itsinda (L’étreinte de groupe)

Abantu bahoberana ari benshi icyarimwe, akenshi aba ari nk’ikimenyetso cy’ubumwe bafitanye. Bikunze gukorwa bishimira intsinzi runaka mu mushinga bemeranyije, bakanakorera hamwe.

8. Guhoberana hagati y’abagabo/abahungu bombi (L’étreinte masculine)

Ni guhoberana gukorwa n’abantu babiri b’igitsina gabo. Umwe akubita undi agapfunsi ko mu mugongo cyangwa se mu gihumbi, ntibimara akanya bahita barekurana, bigakomereza mu mvugo.

9. Guhoberana umwe ateruye undi (L’étreinte d’ours)

Bikunze gukorwa hagati y’abakundana, cyane cyane umugabo/hungu, agahobera umugore/kobwa, akanamuterura. Ni imwe mu ndamukanyo ikundwa n’abagore n’abakobwa kuko ituma bumva bakunzwe kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byumwihariko nge ndabashimiye kuko ibi bikomeza kunyubaka murukundo, ahubwose uwababaza mwamusubiza?

Mbonimpa manasse yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Inkuru zanyu ni nziza kuko zitwubakamo icyizere cyejo hazaza cyane nkatwe urubyiruko.

Abineza Belyse yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka