Donald Trump agiye guca Tik Tok muri Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko urubuga rukunzwe cyane muri iyi minsi n’urubyiruko rwitwa Tik Tok rutazongera gukoreshwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe cyose ruzaba rukiri mu maboko ya sosiyete y’Abashinwa, bitarenze tariki 15 Nzeri uyu mwaka kandi ko bitagibwaho impaka.

Yagize ati “Namaze gushyiraho itariki ntarengwa ya 15 Nzeri 2020 iyi sosiyete y’Abashinwa ByteDance ntizaba igikorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, keretse Microsoft y’Abanyamerika cyangwa indi sosiyete yemeye kuyigura”.

Ibi bije nyuma y’uko ibi bihugu bikomeje kurebana ay’ingwe mu bijyanye n’ubukungu na politiki, Amerika igashinja u Bushinwa gukoresha ruriya rubuga nkoranyambaga mu bikorwa by’ubutasi cyane ko u Bushinwa bwanze kenshi gufatanya n’Abanyamerika kumenya ibikorerwa kuri ruriya rubuga.

Imwe muri Sosiyete ikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga Microsoft ihagarariwe na Satya Nadella yagiranye ibiganiro na Perezida Donald Trump bumvikana ko bagura iriya Tik Tok muri Amerika.

Nyuma y’uko guhura, byemejwe ko ibiganiro bigiye gukorwa bikazaba byagize icyo bigeraho bitarenze tariki 15 Nzeri 2020.

Tik Tok ikoreshwa cyane n’abantu bari hagati y’imyaka 15 na 25 bohererezanya utuvidewo duto. Abo bantu bakabakaba muri miliyari ku isi yose bakohererezanya utuvideho n’utuziki cyangwa inzenya, ibintu Amerika idashira amakenga ikemeza ko niba bidakoreshwa mu butasi, u Bushinwa bwakwemera ko Amerika igira ubushobozi bwo kuyigenzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka