Covid-19 ishobora gutuma miliyoni z’abana batangira gukora imburangihe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bw’umwana (UNICEF), riravuga ko abana babarirwa muri miliyoni bari mu byago byo gushaka akazi bitewe n’ubukene buwete na covid-19. Umubare w’abana bashaka akazi ushobora kuzamuka bwa mbere mu myaka 20 ishize.

Imibare y’abana bakora yari yaragabanutseho miliyoni 94 guhera muri 2000 nk’uko raporo ya UNICEF ibivuga, ariko uyu munsi bikaba bitizewe. Iyi nyigo ivuga ko icyorezo cya covid-19 gishobora kongera ubukene n’akazi ku bana, bitewe n’uko imiryango myinshi izisanga ishakishiriza imibereho ahashoboka hose.

Abana kuri ubu basanzwe bakora bashobora kuzakora amasaha menshi kurushaho n’uburyo bakoreramo bushobora kuba bubi kurushaho. Bashobora kwisanga aribenshi kandi bakemera gukora akazi kose n’agashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uburenganzira butangana ku bitsina byombi bushobora kwiyongera, abana b’abakobwa bisangaga bakora mu mirima cyangwa se mu kazi ko mu ngo nk’uko iyi nyigo ibivuga.

Nk’uko Hernietta Fore, Umuyobozi Mukuru wa UNICEF abivuga, ati “Mu bihe by’ubukene abana bisanga bakora kugira ngo babashe kubaho mu miryango myinshi. Iyo ubukene bwiyongereye, amashuri agafunga, abana ntihagire ubitaho bya hafi abenshi bahita bajya gushaka akazi”.

Iyi raporo kandi yerekana ingamba zafatwa kugira ngo ibi byirindwe, nko kuba leta zashyira imbaraga muri gahunda zo kubungabunga imiryango ndetse no guha akazi abagejeje igihe cyo gukora.

Ikindi UNICEF yatanze nk’igisubizo kugira ngo abana basubire mu ishuri, ni ukuba amafaranga y’ishuri yakurwaho hakongerwa imbaraga mu kugenzura akazi, kugira ngo abana badakoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka